Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abatwandikiye

Abatwandikiye

Abatwandikiye

Ibibazo urubyiruko rwibaza . . . Nakora iki ngo nshimishwe no gusoma Bibiliya (Mata 2009, mu gifaransa)? Mfite imyaka 24, ndubatse kandi narabyaye. Nagiye ndwana intambara yo gusoma Bibiliya. Nazirikanye inama zatanzwe muri iyi ngingo, kandi ndimo ndakurikiza inama ziri ku gapapuro mwadusabye gukata tukakabika. Ubu noneho mpora mfite amashyushyu yo gusoma Bibiliya. Ngenda mbona ukuntu ibitabo bigize Bibiliya byuzuzanya, kandi byose bikaba byerekeza ku ngingo imwe. Nta na rimwe gusoma Bibiliya byigeze binshimisha nk’uko bimeze ubu. Mwarakoze cyane.

K. T., muri Amerika

Igitabo ushobora kwiringira​—Igice cya 6 (Nyakanga-Nzeri 2011). Ingingo yari ifite umutwe uvuga ngo “Abaroma mu mateka ya Bibiliya,” yaravuze iti “byaje kugendekera bite Yerusalemu? Ingabo z’Abaroma zaje gusubira inyuma, ziyobowe na Vespasien n’umuhungu we Titus, icyo gihe zikaba zari 60.000.” Ayo magambo yumvikanisha ko Vespasien na Titus ari bo bari bayoboye ingabo igihe Yerusalemu yaterwaga. Ariko kandi, hari ibitabo by’amateka bigaragaza ko icyo gihe Vespasien yari i Roma.

J. O., muri Ositaraliya

Igisubizo cya “Nimukanguke!”: Igitabo cyanditswe n’uwitwa Paul L. Maier kigira kiti “Titus yagarutse yihuta avuye muri Alegizandiriya azanye na legiyoni ya cumi na gatanu, maze ahurira na se Vespasien i Putolemayi, aho Vespasien yari ategerereje ari kumwe na legiyoni ya gatanu n’iya cumi” (Josephus​​—⁠The Essential Writings). Nanone, igitabo cyanditswe na Matthew Bunson kivuga ibya Vespasien kigira kiti “yakubise incuro Abayahudi bigometse ari kumwe n’umuhungu we Titus, kandi mu mwaka wa 68 yiteguraga kugota urusengero rw’i Yerusalemu, igihe yamenyaga ko Nero yavuye ku ngoma, akazungurwa na Galba. . . . Yageze i Roma ku muhindo wo mu mwaka wa 70.” (Encyclopedia of the Roman Empire). Ubwo rero, biragaragara ko mu mizo ya mbere Vespasien yari kumwe na Titus, igihe bateraga Yerusalemu. Icyakora, Vespasien yagezaho asubira i Roma, maze Titus asigara ari we uyoboye ingabo.

Ese ufite intego zishyize mu gaciro (Gashyantare 2011, mu gifaransa)? Mu ntego zidashyize mu gaciro zavuzwe muri iyo ngingo, harimo “gushaka kuba icyamamare, ubutunzi, gushakana n’umuntu w’igitangaza no kugira ubuzima buzira umuze.” Kuki mwashyizemo ibyo “gushakana n’umuntu w’igitangaza”?

S. K., muri Amerika

Igisubizo cya “Nimukanguke!”: Iyo ngingo ntiyigeze ivuga ko intego yo gushaka ubwayo idashyize mu gaciro. Ahubwo yavugaga ibyo “gushakana n’umuntu w’igitangaza.” Ijambo “igitangaza” ryakoreshejwe muri iyo ngingo, ryerekeza ku muntu utagira inenge, utagira ingeso mbi. Gushakisha umuntu umeze atyo byaba ari ukuruhira ubusa, kubera impamvu ebyiri zikurikira: iya mbere ni uko umuntu nk’uwo atabaho (Abaroma 3:​23). Iya kabiri ni uko umuntu ushakisha uwo bazabana umeze atyo, aba yibanda ku nyungu azakura mu ishyingiranwa, aho kwibanda ku cyo we azatanga. Tukiri aho, hari n’abantu bashatse bagira intego idashyize mu gaciro yo gushaka guhindura uwo bashakanye akaba umuntu “w’igitangaza” bifuza. Ibinyuranye n’ibyo, urugo rukomeye ruba rugizwe n’umugabo n’umugore, aho buri wese yemera intege nke za mugenzi we, kandi bakaba bashobora ‘gukomeza kwihanganirana no kubabarirana.’​—Abakolosayi 3:​13.