Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibibazo urubyiruko rwibaza

Ese ubu bucuti ni gusa?, Igice cya 2

Ese ubu bucuti ni gusa?, Igice cya 2

MU NGINGO Y’UBUSHIZE, twasuzumye ibintu bibiri bibaho mu buzima:

● Iyo ukundanye n’umuntu mudahuje igitsina kandi utiteguye gushaka, umwe muri mwe arahababarira.​—Imigani 6:27.

● Iyo ukundanye n’umuntu mudahuje igitsina kandi utiteguye gushaka, bishobora kwangiza ubucuti mwari mufitanye. *​—Imigani 18:24.

MURI IYI NGINGO, turi busuzume:

● Ikintu cya gatatu kitubaho iyo dukundanye n’umuntu tudahuje igitsina

● Uko wamenya niba ubucuti ufitanye n’undi muntu mudahuje igitsina, butakiri ubucuti busanzwe.

DORE UKO BIGENDA MU BUZIMA: Iyo ukundanye n’umuntu mudahuje igitsina kandi utiteguye gushaka, bishobora gutuma uvugwa nabi. Uwitwa Mia * yaravuze ati “hari abahungu nzi bakundana n’abakobwa benshi. Mu by’ukuri baba babakinisha. Abo bakobwa baba bibwira ko hari icyo bizatanga, ariko umuhungu we aba yishakira kuba hamwe n’abakobwa gusa.”

Bitekerezeho:

● Ni mu buhe buryo gushyikirana cyane n’abo mudahuje igitsina, waba uri umuhungu cyangwa umukobwa, bishobora gutuma uvugwa nabi?

“Koherereza abantu mudahuje igitsina ubutumwa bwo kuri telefoni, ni umutego mubi. Utangira woherereza umuntu umwe ubutumwa bugufi cyane, ariko ugashiduka woherereza ubutumwa burebure abantu benshi. Ujya kubona ukabona mu by’ukuri urimo urarambagizanya n’abahungu batatu, kandi buri wese yumva ko ‘ari we wenyine’urimo urambagiza. Ariko iyo bamaze kumenya ibyawe, birabababaza, ugasanga bagufashe nk’umuntu utendeka.”​Lara.

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Imigenzereze y’umwana ni yo igaragaza niba ibikorwa bye biboneye kandi bitunganye.”​—Imigani 20:11.

Umwanzuro: Gusabana n’abantu mudahuje igitsina si bibi. Ariko iyo utishyiriyeho imipaka, ushobora kuziteza agahinda, ugatakaza incuti kandi ukiteza urubwa.

Wabwirwa n’iki ko warengereye? Bumwe mu buryo wakoresha, ni ukwibaza uti “ese uyu muntu tudahuje igitsina, ni we wenyine nsigaye mbitsa amabanga yanjye?” Umukobwa witwa Erin yaravuze ati “niba koko hari umuhungu mufitanye ubucuti busanzwe, si we wagombye kujya uvugisha mbere y’abandi, cyangwa ngo abe ari we ubanza kubwira ikintu gishya umenye. Ubwo rero, uramutse umushakiraho ihumure mu gihe uhangayitse, waba warengereye.”

Bitekerezeho:

● Ni iki gituma wumva ko kubwira amabanga yawe umuntu mudahuje igitsina ari byiza? Ariko se ni akahe kaga bishobora guteza?

“Nta bucuti bukomeye mfitanye n’abahungu tuziranye. Simvugana na bo igihe kirekire kuri telefoni nk’uko nabikora ku mukobwa dufitanye ubucuti. Uretse n’ibyo, hari ingingo ntajya nganiraho na bo.”​Rianne.

Icyo Bibiliya ibivugaho: “Jya witondera ibyo uvuga . . . kuko umuntu uvuga ibyo yishakiye, yikoraho.”​—Imigani 13:3, Good News Translation.

Suzuma ibi bikurikira: Ese kubwira ibyawe byose umuntu mudahuje igitsina, hari akaga bishobora guteza? Byagenda bite mu gihe ubucuti mwari mufitanye buhagaze? Ese aho ntiwakwicuza ibyo wamubwiye?

Umwangavu witwa Alexis yabivuze neza agira ati “ntukitarure umuntu bitewe n’uko mudahuje igitsina. Ariko nanone, ntuzibeshye ngo wumve ko muri incuti gusa, kandi atari ko biri. Guhora wisuzuma bizakurinda intimba.”

Niba wifuza ingingo zo mu zindi ndimi zivuga ibirebana n’ “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” warebera ku muyoboro wa interineti wa www.watchtower.org/ypf

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 5 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igazeti ya Nimukanguke! yo muri Kamena 2012, ku ipaji ya 15-​17.

^ par. 9 Muri iyi ngingo, amazina amwe n’amwe yarahinduwe.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 17]

INKURU Y’IBYABAYEHO: “Nari mfite umuhungu w’incuti yanjye kandi rwose twari tubanye neza. Ariko nyuma yaho naje kubona ko twaganiraga igihe kirekire kandi tukabitsanya amabanga. Navuga ko ubucuti twari dufitanye bwagendaga bukomera, bitewe n’uko yambwiraga ibimuhangayikishije byose. Reka rero umunsi umwe anyandikire kuri interineti, ambwira ko ankunda. Nabuze icyo musubiza! Ku ruhande rumwe numvaga binshimishije, kuko nta wutishimira ko umuntu amubwira ko amurutira bose. Ariko nanone byarampangayikishije. Nari nzi neza ko tutari gukomeza kugirana “ubucuti busanzwe,” kuko yari yanyeruriye ko ashaka ibirenze ibyo. Nari nzi ko nimubwira ko tutagomba gukundana kuko tukiri bato, byari kumubabaza. Ku bw’ibyo, nabibwiye ababyeyi banjye nta cyo mbakinze, na bo bambwira ko byaba byiza jye n’uwo muhungu duhagaritse imishyikirano twari dufitanye. Ibyo byanyeretse ukuntu ibintu bishobora gutangira ari imikino nyuma bikaza gukomera. Kuva icyo gihe, nkora uko nshoboye kugira ngo ntarengera mu gihe nshyikirana n’abo tudahuje igitsina, cyane cyane mu gihe twandikirana. Nanone nabonye ko byaba byiza gusabana muri benshi, aho kuganira muri babiri gusa. Ibyo bituma mutagirana amabanga yihariye kandi ntimugirane imishyikirano ya bugufi cyane.”​—Elena.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 18]

GISHA INAMA ABABYEYI BAWE

Baza ababyeyi bawe icyo batekereza kuri buri kibazo cyabajijwe munsi y’umutwe muto uri muri iyi ngingo, ugira uti “Bitekerezeho.” Ese ibitekerezo byabo bitandukanye n’ibyawe? Bitandukaniye he? Ni iyihe nama uvanye mu bitekerezo baguhaye?​—Imigani 1:⁠8.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 18]

ICYO BAGENZI BAWE BABIVUGAHO

Andre​—Uko urushaho kumarana igihe n’umukobwa, ni ko murushaho kumva mukundanye, kandi agatekereza ko urimo umurambagiza. Niba hari intego ushaka kugeraho mbere y’uko urushinga, ntukagire icyo ukora cyatuma abantu batekereza ko urimo urambagiza.

Cassidy​—Ubusanzwe nikundira gusabana. Uretse n’ibyo, kubera ko nakuriye mu bahungu, numva mbisanzuyeho, kandi hari igihe ibyo bitaba byiza. Gusabana n’abahungu nk’usabana n’abakobwa, bishobora gutuma abantu batekereza ibindi. Nagombye kuganiriza abahungu nk’uko naba nganira na musaza wanjye.

[Agasanduku ko ku ipaji ya 19]

INANA TWAGIRA ABABYEYI

Abakiri bato baramutse basabanye na bagenzi babo badahuje igitsina, nta kibi baba bakoze, bapfa gusa kuba bari ahantu hakwiriye. Icyakora, abatiteguye kurushinga bagombye kwishyiriraho imipaka. * Ubucuti bagirana n’abo badahuje igitsina bwagombye kuba ari ubucuti busanzwe, nta kindi cyihishe inyuma.

Bigenda bite iyo abantu babiri bakundanye kandi batiteguye gushakana? Nubwo bibanza kubashimisha, amaherezo baramanjirwa. Byaba bimeze nko kwicara mu modoka itagira amapine. Byatinda byatebuka, umuhungu n’umukobwa bageraho bakabona ko ubucuti bwabo nta ho buzabageza. Bamwe bashobora gutangira gukundana mu ibanga, kandi ibyo bishobora kubagusha mu byaha. Abandi bageraho bagashwana, buri wese muri bo akumva yaratengushywe, agasigarana ibikomere ku mutima kandi agahungabana. None se wafasha ute umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu, kwirinda ingaruka zo gukundana n’umuntu kandi atarageza igihe cyo gushaka?​—Umubwiriza 11:10.

Ikintu cy’ingenzi wakora, ni ukuganira n’umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu ku birebana no kugirana ubucuti n’abantu badahuje igitsina mwisanzuye. Ibyo bizatuma utahura niba ubucuti afitanye n’umuntu badahuje igitsina butangiye kurenga imipaka, kandi ushobore kugira icyo ubikoraho.

Hari ababyeyi batuma abana babo batababwira iby’ubucuti bafitanye n’umuntu badahuje igitsina. Dore ibyo bamwe mu bana babwiye abanditsi b’igazeti ya Nimukanguke!

“Buri gihe nashakaga kubwira mama umuntu nakundaga ariko nkifata, kubera ko natinyaga ko yamerera nabi.”​Cara.

“Iyo nabwiraga mama ko hari umuhungu nkunda, yarambwiraga ati ‘umenye ko ubukwe bwanyu ntazabutaha!,’ aho kumbwira ati ‘kagire inkuru! Umukundira iki se?’ Iyo mama aza kumbaza ibibazo nk’ibyo, nari kuba niteguye kumvira inama ze.”​Nadeine.

Noneho reka dusuzume uko byagenze igihe ababyeyi bihanganaga bagatega amatwi abana babo, hanyuma bakabagira inama.

“Igihe nabwiraga ababyeyi banjye ko hari umuhungu nkunda, ntibigeze barakara. Nubwo bambwije ukuri, bishyiraga mu mwanya wanjye. Ibyo byatumye kumvira inama bangira no kubabwira ibindi ku mutima birushaho kunyorohera.”​Corrina.

“Igihe ababyeyi banjye bambwiraga abantu bakundaga bakiri bato, bakanambwira impamvu hari abo banze kugirana na bo ubucuti, byamfashije kubona ko ari byiza kubabwira ko hari umuntu nkunda.”​Linette.

Nanone zirikana ko hari igihe umuntu atangira gushaka incuti atarageza igihe ariko hari ikindi kibyihishe inyuma.

“Nakundanye n’umuhungu mu ibanga bitewe n’uko iyo twabaga turi kumwe numvaga nishimye kandi akantega amatwi.”​Annette.

Hari umuhungu numvaga twahora turi kumwe. Ngira ingeso yo gushaka ko abantu banyitaho cyane. Ubwo rero namukundiraga ko buri gihe yamporaga hafi.”​Amy.

“Iyo ababyeyi banjye bambwiraga ko ndi mwiza cyangwa ko mberewe, numvaga ntagikeneye kubibwirwa n’umuhungu.”​Karen.

Ibaze uti:

Nakora iki kugira ngo umwana wanjye ugeze mu gihe cy’amabyiruka, anyishyikireho?​—Abafilipi 4:5.

Ese ‘nihutira kumva ariko ngatinda kuvuga’?​—Yakobo 1:19.

Nakora iki kugira ngo ntume umwana wanjye w’ingimbi cyangwa umwangavu yumva ko mukunda kandi ko mwemera, aho kujya kubishakira ahandi?​—Abakolosayi 3:21.

Umwanzuro: Jya ufasha umwana wawe w’ingimbi cyangwa umwangavu kugira ngo ubucuti agirana n’abantu badahuje igitsina butazamo kurengera, maze bikaba byamukururira ibibazo. Ibyo bizamugirira akamaro namara no kuba mukuru.​—Abakolosayi 3:5; 1 Abatesalonike 4:3-6.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 37 Reba ingingo yabanjirije iyi, hamwe n’ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza,” yasohotse mu igazeti ya Nimukanguke! yo muri Kamena 2012.

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 17]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

IMIPAKA WAKWISHYIRIRAHO

IBYO WAKORA

gusabana muri mu itsinda

kumenyana

kuganira

IBYO WAKWIRINDA

X kuganira muri babiri

X kubitsanya amabanga

X kugirana agakungu

[Imbonerahamwe yo ku ipaji ya 18]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

GUSABANA

KUGIRANA AGAKUNGU

GUKORAKORANA

GUFATANA IKIGANZA

GUSOMANA