Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Muryoherwe n’“inigwahabiri zo mu nyanja”

Muryoherwe n’“inigwahabiri zo mu nyanja”

Muryoherwe n’ “inigwahabiri zo mu nyanja”

Abakiriya bashonje bicaye muri resitora iri mu mugi wa New York rwagati. Bari ku meza, barimo bararya inyama z’udukoko tunini tumeze nk’inigwahabiri. Nubwo utwo dukoko dusa n’udukanuriye abo bantu, ntibibabuza guhekenya umuhore watwo worohereye kandi uryoshye. Utwo dukoko barya ni bwoko ki? Ni “inigwahabiri zo mu nyanja,” cyangwa udukoko two mu bwoko bw’ibinyamushongo.

NONE se kuki utwo dukoko dufite igikonoshwa gikomeye batwita inigwahabiri zo mu nyanja? Abarobyi batwise batyo, bamaze kwitegereza ukuntu tugendagenda mu bwato bwabo.

Ariko nanone hari ikindi duhuriyeho n’inigwahabiri. Mu myaka ya 1700, utwo dukoko twazimagije uturere two ku nyanja two mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, tumeze nk’amarumbo y’inigwahabiri. Abantu barundarunze utwo dukoko maze badufumbiza imirima. Nanone abarobyi badukoreshaga nk’icyambo mu gihe babaga baroba. Uretse n’ibyo, twagaburirwaga abagororwa. Muri icyo gihe, utwo dukoko twari twinshi ku buryo hari itsinda ry’abapagasi bigeze kurakara, bashinga urubanza basaba ko batakongera kugaburirwa utwo dukoko incuro zirenze eshatu mu cyumweru, maze bararutsinda.

Ariko igitangaje, ni uko abaturage bari batuye mu migi ya kure y’inyanja, batapfaga kubona utwo dukoko. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo tumaze gupfa, tubora vuba kandi ukaba utadushyiramo umunyu cyangwa ngo utwumishe, bityo ubone uko utubika igihe kirekire. Icyakora mu myaka ya 1850, abacuruza utwo dukoko batangiye kujya badutunganya hanyuma bakatubika mu dukombe, bigatuma tugera ku bantu benshi badukunda. Uretse n’ibyo, imihanda ya gari ya moshi yatumye abacuruzi bashobora kohereza utwo dukoko hirya no hino muri Amerika tukiri tuzima. Ibyo byatumye isoko ryatwo ryaguka cyane. Nubwo byari bimeze bityo, gukwirakwiza utwo dukoko tukiri tuzima byari bihenze cyane, ku buryo twaribwaga n’abifite gusa.

Muri iki gihe, hirya no hino ku isi hari abarobyi baroba amoko atandukanye y’utwo dukoko. Ubwoko bw’utwo dukoko bwo muri Amerika, buboneka mu nyanja ya Atalantika, uhereye muri Terre-Neuve ukageza muri leta ya Karolina y’Amajyaruguru. Udukoko twinshi twoherezwa mu mahanga, tuba twarobewe muri leta ya Maine, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Amerika. Udukoko dutetse cyangwa utukiri tuzima, twoherezwa hirya no hino ku isi tuvuye muri iyo leta. Hari igihe indege imwe itwaye abacuruzi, iba yikoreye toni zisaga 36 z’utwo dukoko.

Akenshi iyo abacuruzi babonye ko ibiribwa runaka bikunzwe cyane hirya no hino ku isi kandi bikaba byabazanira inyungu, babitunganyiriza mu nganda ari byinshi. Icyakora ibyo si ko bimeze kuri utwo dukoko. Abarobyi benshi baba ari abaturage bo mu gace turoberwamo, bikorera ku giti cyabo. Aho kugira ngo batubure umusaruro watwo bakoresheje ikoranabuhanga, badusanga mu nyanja ya Atalantika aho tuba.

Uko baroba utwo dukoko

Abarobyi baroba bate utwo dukoko? Kugira ngo igazeti ya Nimukanguke! ishobore gusubiza icyo kibazo, yegereye uwitwa Jack, ukomoka mu muryango warobye utwo dukoko kuva kuri sekuruza, akaba akorera mu mugi wa Bar Harbor muri leta ya Maine. Jack yatangiye kuroba afite imyaka 17, kandi akorera ku kigobe sekuruza yakoreragaho. Umugore wa Jack witwa Annette na we ni umurobyi. Yaravuze ati “nashatse mu barobyi, umugabo wanjye amara imyaka ibiri anyigisha kuroba, maze amaherezo nza kugura ubwato bwanjye.”

None se Jack na Annette baroba utwo dukoko bate? Annette yaravuze ati “dukoresha igisanduku cy’icyuma gifite imyenge nk’iy’urudandi, maze imbere tugashyiramo agafuka kameze nk’akayunguruzo karimo ibyambo, cyane cyane amafi.” Abarobyi bazirika buri gisanduku ku gikoresho cyabigenewe gisigara kireremba hejuru y’amazi. Annette yaravuze ati “buri murobyi asiga igikoresho cye irangi ritandukanye n’iry’ikindi, kugira ngo buri wese ashobore kumenya icye.”

Iyo bajugunye umutego mu mazi ugera hasi mu nyanja, noneho icyo gikoresho kiba gifite ibara ryihariye kigasigara kireremba hejuru, ku buryo buri murobyi amenya umutego we bitamugoye. Annette yaravuze ati “turekera uwo mutego hasi mu mazi mu gihe cy’iminsi runaka, hanyuma tukazasubirayo tugiye kuwuzamura. Iyo dusanze hari udukoko twafashwe, dupima kamwe kamwe.” Abarobyi bita ku bidukikije, urugero nka Jack na Annette, basubiza mu nyanja udukoko tutarakura. Hari n’igihe basubizamo udukoko dutera amagi kugira ngo dukomeze kororoka.

Iyo ibyo birangiye, abarobyi bajya ku byambu byo hafi aho, kugira ngo bagurishe udukoko barobye tukiri tuzima. Uretse abarobyi bamwe na bamwe bakorera mu mashyirahamwe, nta masezerano yihariye abarobyi bagirana n’abaguzi. Ahubwo abarobyi bamwe na bamwe bagurisha abacuruzi bo muri ako gace udukoko barobye. Nk’uko twigeze kubivuga, nta koranabuhanga rikoreshwa mu korora utwo dukoko. Jack yaravuze ati “bamwe mu barobyi bahawe uburenganzira bwo korora udukoko dutera amagi. Iyo amagi amaze guturagwa, borora utwana mu gihe gito, ubundi bakaturekurira mu mazi. Ubwo buryo bakoresha butuma utwo dukoko dukomeza kuba twinshi, ntiducike.”

Birashoboka ko umwuga wo kuroba utwo dukoko, utabeshaho umuntu mu buryo bworoshye cyangwa ngo ube wamukiza. Ariko iyo ubajije abo barobyi, bakubwira izindi nyungu bakuramo. Muri zo harimo kuba bafite umudendezo wo kwikorera ku giti cyabo, kandi bigatuma umwuga wakozwe n’abantu bo muri ako gace ndetse n’imiryango yabo udacika. Nanone bishimira kuba uwo mwuga wabo ubemerera gukorera ku nkombe z’inyanja kandi akaba ari na ho baba. Ikiruta byose, ni uko abo barobyi bashimishwa cyane no kumenya ko “inigwahabiri zo mu nyanja” baba barobye, ziribwa n’abantu bo hirya no hino ku isi kandi bazishimiye.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 12]

AKAGA GATERWA NO KUROBA UTWO DUKOKO

Hari abashobora kwibwira ko umwuga wo kuroba utwo dukoko nta kaga uteza, ariko si ko bimeze. Urugero, dukurikije ibyavuzwe n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kwita ku mutekano w’abakozi, “kuva mu mwaka wa 1993 kugeza mu wa 1997, abarobyi b’utwo dukoko bagiye bapfa bazize impanuka zifitanye isano n’akazi muri leta ya Maine, ni 14 ku 100.000 by’abarobyi babaga babifitiye uburenganzira. Uwo mubare ukubye incuro zirenga ebyiri n’igice uw’abapfa bazize impanuka z’akazi ko mu nganda mu gihugu hose (4,8 ku 100.000).”

Icyo kigo gishinzwe umutekano w’abakozi, cyavuze ko iperereza ryakozwe n’urwego rw’ingabo za Amerika zishinzwe kurinda umutekano wo mu mazi, ryagaragaje ko “abarobyi b’utwo dukoko bakunze gufatirwa mu migozi iziritseho imitego, cyangwa imitego ikabakurura ikabaroha mu nyanja, maze bakarohama bitewe n’uko bananiwe kwivana mu migozi, cyangwa se bakananirwa koga ngo basubire mu bwato.” Ubushakashatsi bwakorewe ku barobyi 103 guhera mu wa 1999 kugeza mu wa 2000, bwagaragaje ko abarobyi hafi 3 kuri 4 bavuze ko hari igihe bafashwe n’imigozi iziritseho imitego, nubwo itigeze ibakurura ngo ibajugunye mu nyanja. Hatanzwe inama zatuma umutekano w’abarobyi urushaho kubungabungwa, wenda bakagira ibikoresho byabafasha gukata imigozi yabizingiyeho bari mu mazi cyangwa bikaba byabarinda gufatwa na yo.

[Amafoto yo ku ipaji ya 10 n’iya 11]

1. Jack azamura umutego

2. Annette na Jack bavana utwo dukoko mu gisanduku cy’icyuma

3. Buri gakoko gapimwa ku munzani wabigenewe