Icyo Bibiliya ibivugaho
Ni nde ushobora guhindura isi?
“Abatuye isi bakeneye ko abayobozi babo babasubiza ibibazo bibaza. Bakeneye umuti w’ibibazo bafite; ntibakeneye ko babagezaho ingamba zidafatika cyangwa ngo babahe impamvu z’urwitwazo [zituma batagera ku byo biyemeje].”—BAN KI-MOON, UMUNYAMABANGA MUKURU W’UMURYANGO W’ABIBUMBYE.
TURI mu bihe Bibiliya yita “ibihe biruhije, bigoye kwihanganira” (2 Timoteyo 3:1). Duhora twumva amakuru ahangayikishije y’intambara, iterabwoba, ihungabana ry’ubukungu no kwangirika kw’ibidukikije.
Ese hari icyizere cy’uko ibintu bizahinduka? Ese ubutegetsi bw’abantu bushobora gukemura ibibazo biri ku isi? Cyangwa hari ahandi twashakira igisubizo?
Amirariro y’ibihugu
Ibihugu byinshi byihandagaza bivuga ko Imana ibishyigikiye. Urugero, indahiro y’igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ivuga ko “ari igihugu kiyobowe n’Imana,” kandi inoti n’ibiceri bikoreshwa muri icyo gihugu, byanditseho ngo “Twiringiye Imana.”
Birumvikana ko Abanyamerika benshi batanemera ko Imana ibaho, kandi ibyo ni na ko bimeze mu bindi bihugu bivuga ko bishyigikiwe n’Imana. Yewe n’abantu bemera ko Imana ibaho, ntibabona kimwe ibirebana n’uruhare Imana igira mu bibazo by’abantu.
● Hari abavuga ko Imana itita ku byo abantu bakora, bityo bakaba bagomba kwitegeka.
● Abandi bavuga ko Imana ikorera mu bategetsi, kandi ko ishobora kubaha imigisha mu gihe bihatira guhindura isi.
Ese muri ibyo bitekerezo byombi, hari icyo ushyigikiye?
Suzuma ibi bikurikira: Igitekerezo cya mbere kiramutse ari ukuri, twaba tugushije ishyano. Igitekerezo cya kabiri kiramutse ari ukuri, twakwibaza tuti “ese hari igihugu Imana itonesha kurusha ikindi? Ese iyo ibihugu bibiri bihanganye mu ntambara, byombi bigasenga bisaba gutsinda, Imana ishyigikira ikihe?” Ese birashoboka ko itagira uruhande na rumwe ibogamiraho?
Icyo Bibiliya yigisha
1. Abantu ntibaremanywe ubushobozi bwo kwiyobora. Bibiliya igira iti “ntibiri mu muntu ugenda kwiyoborera intambwe ze” (Yeremiya 10:23). Amateka agaragaza ko ibyo ari ukuri. Ubutegetsi bw’abantu ntibwatumye isi iba nziza, ndetse no mu gihe abategetsi babaga bafite intego nziza n’ubushake bwo kugira icyo bahindura. Ahubwo “umuntu yagiye ategeka undi amugirira nabi.”—Umubwiriza 8:9.
2. Imana izi ibibazo duhura na byo. Itwitaho kandi izi uko tumerewe. Nanone kandi, izagira icyo ikora kugira ngo idutabare. Izabikora ite? Izakoresha Ubwami bwayo “butazigera burimburwa.”—Daniyeli 2:44.
3. Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi nyabutegetsi. Ni bwo Bwami abantu b’imitima itaryarya babarirwa muri za miriyoni basenga basaba, Matayo 6:10). Zirikana ko Ubwami bw’Imana buzatuma ibyo Imana ishaka bikorwa mu ijuru no ku isi.
mu isengesho bakunze kwita irya Data wa Twese. Muri iryo sengesho, abantu basaba Imana bati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru” (4. Imana ifite ubushobozi bwo guhindura isi, kandi izayihindura ikoresheje Ubwami bwayo. Niba ubishidikanyaho, suzuma icyo Bibiliya yigisha.
● Igihe Imana yaremaga abantu, yabaremye batunganye kandi ibatuza ahantu harangwa n’amahoro.—Intangiriro 1:27-31.
● Nubwo duhura n’ibibazo, Imana ntiyatezutse ku mugambi yari ifitiye isi.—Zaburi 37:11, 29.
● Imana yagize icyo ikora kugira ngo umugambi wayo werekeye isi n’abayituye uzasohozwe.—Yohana 3:16.
Ese wifuza kumenya byinshi ku birebana n’Ubwami bw’Imana n’ukuntu buzahindura iyi si? Abahamya ba Yehova, ari bo banditsi b’iyi gazeti, bashobora kubigufashamo. Nibagaruka kugusura, uzabasabe ko muganira ku ngingo zikurikira:
● Ubwami bw’Imana ni iki?
● Ni iki buzahindura?
● Ni ryari Ubwami bw’Imana buzahindura ibibera ku isi, kandi se buzabigeraho bute?
ESE WABA WARIBAJIJE IBI BIBAZO?
● Kuki hari ibyo ubutegetsi bw’abantu budashobora kugeraho?—Yeremiya 10:23.
● Imana yagaragaje ite ko itwitaho?—Yohana 3:16.
● Ni iki Ubwami bw’Imana buzakorera isi n’abayituye?—Zaburi 37:11, 29.
[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 27]
Ese ubutegetsi bw’abantu bushobora gukemura ibibazo biri kuri iyi isi? Cyangwa hari ahandi tugomba gushakira umuti?