Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Uko twafasha abana bapfushije ababo

Uko twafasha abana bapfushije ababo

Uko twafasha abana bapfushije ababo

Kubwira umuntu mukuru ko yapfushije uwe yakundaga, ubwabyo ntibyoroshye. Ngaho noneho tekereza kubibwira umwana.

IYO abana benshi bapfushije mwene wabo cyangwa incuti, bumva bashobewe, ndetse bakagira ubwoba. Gufasha abana guhangana n’ikibazo cyo gupfusha ntibyoroshye, cyane cyane iyo bagomba gufashwa n’ababyeyi babo, na bo bashenguwe n’agahinda. N’ubundi kandi, abo babyeyi na bo baba bakeneye guhumurizwa.

Hari ababyeyi babwira abana babo ko uwapfuye yigendeye cyangwa ko yagiye ahantu kure, kugira ngo bitabahungabanya. Icyakora, ibyo ni ukubeshya kandi byatuma abana bafata ibintu uko bitari. None se wamenyesha ute umwana ko hari umuntu wapfuye?

Renato na Isabelle bahuye n’icyo kibazo. Igihe agakobwa kabo k’imyaka itatu n’igice kitwa Nicolle kapfaga, bagombaga kwihanganisha musaza wako Felipe, icyo gihe wari ufite imyaka itanu.

Nimukanguke!: Mwasobanuriye mute Felipe ko Nicolle yapfuye?

Isabelle: Twagerageje kumubwiza ukuri nta cyo tumukinze. Twamuteye inkunga yo kutubaza ibibazo, kandi buri gihe twageragezaga kubisubiza dukoresheje amagambo umwana uri mu kigero cye ashobora kumva. Kubera ko Nicolle yari yishwe n’indwara iterwa na mikorobe, twamubwiye ko hari agakoko kinjiye mu mubiri we, maze abaganga bakananirwa kukica.

Nimukanguke!: Ese mwigeze mubwira Felipe ibyo mwizera ku birebana n’urupfu?

Renato: Kubera ko turi Abahamya ba Yehova, twari tuzi ko kubwira Felipe ibyo twizera ku birebana n’urupfu byari kumuhumuriza. Bibiliya igaragaza neza ko abapfuye nta cyo bazi (Umubwiriza 9:​5). Twatekereje ko kubwira Felipe iyo myizerere, byari gutuma ashira ubwoba yari afite, urugero nk’ubwo kurara wenyine.

Isabelle: Nanone Bibiliya yigisha ko abapfuye bazazukira muri paradizo ku isi. Twizeraga tudashidikanya ko iyo myizerere yacu yari guhumuriza Felipe. Ku bw’ibyo, twamumenyesheje icyo Bibiliya yigisha. Twamubwiye inkuru yo muri Bibiliya ivuga iby’ukuntu Yesu yazuye umukobwa wa Yayiro w’imyaka 12. Nanone twasobanuriye Felipe ko Nicolle azazuka, nk’uko Bibiliya ibyigisha.​​—⁠Mariko 5:​22-24, 35-42; Yohana 5:​28, 29.

Nimukanguke!: None se ubwo ibyo byose Felipe yarabyumvaga?

Renato: Yarabyumvaga. Iyo abana bahawe ibisobanuro bidaciye ku ruhande, bihuje n’ukuri, byoroheje kandi byumvikana, bihanganira gupfusha. Nta mpamvu yo kugira ibyo tubahisha. Urupfu rubaho, kandi twese rutugeraho. Ni yo mpamvu ababyeyi bagombye kubwira abana babo uko bakwitwara mu gihe bapfushije, nk’uko nyuma yaho twabibwiye agahungu kacu k’agahererezi kitwa Vinicius. *

Nimukanguke!: Ese mwajyanye na Felipe gushyingura?

Renato: Tumaze kubisuzuma neza, tukareba ibyiza n’ibibi byo kumujyana, twahisemo kutajyana na we. Abana bari mu kigero cye baba ari ba nyamujya iyo bijya. Birumvikana ko hari ababyeyi bashobora guhitamo kujyana n’umwana wabo gushyingura. Uretse n’ibyo, ibyo umwana umwe yakwihanganira bitandukanye n’ibyo undi yakwihanganira. Icyakora, mu gihe muhisemo kujyana n’umwana gushyingura, byaba byiza mumusobanuriye ibiri buhabere.

Nimukanguke!: Urupfu rwa Nicolle rugomba kuba rwarabashegeshe. Ese mwumvaga muhangayikishijwe n’uko umuhungu wanyu yababona murira?

Isabelle: Ntitwigeze na rimwe duhisha Felipe agahinda kacu. None se niba Yesu ‘yararize’ igihe yapfushaga incuti ye, twe ni iki cyari kutubuza kurira (Yohana 11:​35, 36)? Ubundi se, hari ikibazo Felipe aramutse atubonye turira? Kugaragaza agahinda kacu byeretse Felipe ko kurira nta kibi kirimo, ahubwo ko ari uburyo bwo kugaragaza uko umerewe. Twifuzaga ko Felipe na we agaragaza agahinda ke, aho kugapfukirana.

Renato: Iyo umuryango ugize ibyago, usanga abana bumva badatekanye. Ubwo rero iyo ababyeyi bagaragarije abana babo ko bababaye, kandi bakabikora nta cyo babakinze, abana na bo bababwira uko bamerewe nta cyo babakinze. Iyo batubwira ibibabuza amahwemo maze tukabatega amatwi twitonze, ni bwo tuba dushobora kubahumuriza no kubamara impungenge.

Nimukanguke!: Ese hari abantu babatabaye?

Renato: Yego rwose. Abagize itorero batubaye hafi. Baradusuye, baraduterefona kandi baratwandikira, ku buryo Felipe yiboneye ko badukunda kandi ko batwitayeho.

Isabelle: Bene wacu na bo baradufashije cyane. Nicolle amaze gupfa, data yiyemeje kujya aza buri gitondo tugasangira ifunguro rya mu gitondo, kugira ngo atwereke ko yifatanyije natwe mu kababaro. Kuba Felipe yarabaga ari kumwe na sekuru, byaramuhumurizaga.

Renato: Nanone amateraniro ya gikristo yaduteraga inkunga cyane. Twihatiye kudasiba amateraniro, nubwo hari igihe twicwaga n’agahinda tukarira. Kandi ni mu gihe, kuko iyo twajyaga mu materaniro hari byinshi byatwibutsaga Nicolle. Ariko twari tuzi ko tugomba kwikomeza, cyane cyane tubigiriye Felipe.

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 12 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba ingingo ivuga ngo “Uko wafasha umwana wawe kwihanganira agahinda,” yasohotse mu igazeti y’Umunara w’Umurinzi yo ku itariki 1 Nyakanga 2008, ku ipaji ya 18-​20, n’agatabo Mu Gihe Uwo Wakundaga Apfuye, byombi byanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Agasanduku/​Amafoto yo ku ipaji ya 14]

Ibitabo byagaragajwe hasi aha byanditswe n’Abahamya ba Yehova, bishobora guhumuriza abantu bapfushije.

ABAKURU:

Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?

Igice cya 6: Abapfuye bari hehe?

Igice cya 7:Ibyiringiro nyakuri ku bihereranye n’abo wakundaga bapfuye

ABANA:

Igitabo cy’Amateka ya Bibiliya

Inkuru ya 92: Yesu azura abapfuye

ABAKIRI BATO:

Reka Umwigisha Ukomeye Akwigishe

Igice cya 34: Bizatugendekera bite nidupfa?

Igice cya 35: Yehova azatuzura mu bapfuye!

Igice cya 36: Ni bande bazazuka, bazatura he?

INGIMBI N’ABANGAVU:

Ibibazo urubyiruko rwibazo n’ibisubizo byabyo, Umubumbe wa 1

Igice cya 16: Nagaragaza nte agahinda mfite?

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 15]

UKO WABAFASHA

● Jya ubatera inkunga yo kubaza ibibazo. Mu gihe umwana wawe yumva yagira icyo avuga ku birebana n’urupfu, ujye umuba hafi kandi ube witeguye kubiganiraho na we.

● Irinde gukoresha amagambo adasobanutse kandi atumvikana, urugero nko kuvuga ko uwapfuye “yigendeye,” cyangwa ko “yagiye ahantu kure.”

● Jya usobanura iby’urupfu mu magambo yoroheje, kandi arugaragaza uko ruri. Hari abavuga ko umubiri w’uwapfuye “waretse gukora,” maze “kuwuvura bikananirana.”

● Jya ubwira umwana ibyo ari bubone mu mihango yo gushyingura, kandi umusobanurire ko uwapfuye adashobora kubona ibiri buhabere cyangwa ngo abyumve.

● Ntugahishe agahinda kawe. Ibyo bizatuma umwana wawe abona ko kugaragaza agahinda ari ibisanzwe.

● Wibuke ko nta buryo bwitwa ko bukwiriye bwo kugaragaza agahinda. Buri mwana arihariye, kandi imimerere barimo na yo iratandukanye.

[Aho ifoto yavuye]

Aho byavuye: www.kidshealth.org

[Ifoto yo ku ipaji ya 15]

Uhereye ibumoso ugana iburyo: Felipe, Renato, Isabelle na Vinicius