Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Urubuga rw’abagize umuryango

Urubuga rw’abagize umuryango

Urubuga rw’abagize umuryango

Ni iki kibura kuri iyi shusho?

Soma mu Ntangiriro 1:21-28. Noneho reba iyi shusho. Ni ibihe bintu biburaho? Andika ibisubizo hasi aha. Huza utudomo kugira ngo wuzuze iyi shusho, hanyuma usigemo amabara.

1. ․․․․․

2. ․․․․․

[Imbonerahamwe]

(Reba muri Nimukanguke!)

MUBIGANIREHO:

Igihe Imana yavugaga iti “tureme umuntu mu ishusho yacu, ase natwe,” ni nde yabwiraga?

IGISUBIZO: Soma muri Yohana 17:1, 5; Abakolosayi 1:15, 16.

Ni mu buhe buryo abantu baremwe mu ishusho y’Imana?

IGISUBIZO: Soma mu Bakolosayi 3:10; 1 Petero 1:16.

Ni iyihe mico ya Yehova Imana na Yesu, igushishikaza kurusha indi? Wabigana ute?

IGISUBIZO: Soma mu Befeso 4:31, 32; 1 Yohana 4:7, 8.

UMWITOZO W’UMURYANGO:

Vuga inyamaswa eshanu ukunda kurusha izindi, hanyuma kimwe na Adamu uzite amazina uhereye ku kuntu zisa, uko zivuga n’ibyo zikora. Ayo mazina umaze kuzita yasome mu ijwi riranguruye, maze urebe niba abagize umuryango bari bumenye inyamaswa urimo uvuga.

Twige Bibiliya

Rukate, uruhine maze urubike

AGAFISHI KA BIBILIYA 19 PAWULO

IBIBAZO

A. Kugira ngo Pawulo abone ibimutunga igihe yakoraga umurimo wo kubwiriza, yabohaga ․․․․․.

B. Intumwa Pawulo yigishirizaga “mu ruhame no . . .”

C. Pawulo yazuye umusore witwaga ․․․․․.

[Imbonerahamwe]

Mu wa 4026 M.Y. Adamu aremwa

Yabayeho mu kinyejana cya mbere

Umwaka wa 1

Mu wa 98

Igitabo cya nyuma cya Bibiliya

[Ikarita]

Yavukiye i Taruso. Yabaye umumisiyonari mu Burayi no muri Aziya Ntoya.

U BURAYI

Roma

AZIYA NTOYA

Taruso

Yerusalemu

PAWULO

ICYO TWAMUVUGAHO

Yahoze atoteza Abakristo, ariko nyuma yahindutse Umukristo, aba intumwa ku banyamahanga. Yehova yaramukoresheje maze yandika ibitabo 14 byo mu Byanditswe bya Gikristo by’Ikigiriki. Yagenze ibirometero n’ibirometero akora umurimo w’ubumisiyonari, kandi ashinga amatorero mu Burayi no muri Aziya Ntoya.​—Abaroma 11:13; 1 Timoteyo 1:12-16.

IBISUBIZO

A. amahema.​—Ibyakozwe 18:3-5.

B. “. . . ku nzu n’inzu.”​—⁠Ibyakozwe 20:20.

C. Utuko.​—Ibyakozwe 20:7-12.

Isi n’abayituye

3. Nitwa Maté, mfite imyaka 7. Nanjye nitwa Nia, mfite imyaka 8. Twembi tuba mu gihugu cya Jeworujiya. Ugereranyije, muri Jeworujiya hari Abahamya ba Yehova bangahe? Ni 10.000, 17.000 cyangwa ni 26.000?

4. Akadomo kagaragaza igihugu tubamo ni akahe? Kazengurutse uruziga, hanyuma ushyire akadomo aho utuye, maze urebe intera iri hagati y’aho utuye no muri Jeworujiya.

A

B

C

D

Agakino k’abana

Garagaza aho aya mafoto ari muri iyi gazeti. Sobanura buri foto mu magambo yawe.

Niba wifuza gucapa izindi kopi wakwifashisha mu “Rubuga rw’abagize umuryango,” reba ku muyoboro wa interineti wa www.pr418.com

● IBISUBIZO BIRI KU IPAJI YA 26

IBISUBIZO BIRI KU 30 N’IYA 31

1. Ikiremwa kiguruka.

2. Inyamaswa yo mu gasozi.

3. 17.000.

4. B.