Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese byararemwe?

Agasimba ko mu mazi kameze nk’umutaka

Agasimba ko mu mazi kameze nk’umutaka

● Umubiri w’ako gasimba ugizwe na 95 ku ijana by’amazi, kandi gafite umurambararo uri hagati ya santimetero zitagera kuri eshatu na metero ebyiri. Kugira ngo ako gasimba gafite ishusho nk’iy’inzogera gashobore koga, karipfunyapfunya ubundi kagasa nk’akihaga, mbese nk’uko umuntu afunga umutaka ubundi akawufungura.

Suzuma ibi bikurikira: Abahanga mu bya siyansi biga iby’imiterere y’umwuka n’ibisukika, bavumbuye ko nubwo amoko amwe n’amwe y’utwo dusimba atazi koga yihuta, afite uburyo butangaje bwo kugenda mu mazi. Uko kagenda kipfunyapfunya, gasunikira amazi inyuma. Ayo mazi aba afite ishusho y’uruziga. Imbaraga kakoresheje gasunika ayo mazi ni zo zigasunika zikajyana imbere, mbese nk’uko moteri y’indege ikora, uretse ko moteri yo ikora ubudahagarara. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “kwiyumvisha imikorere y’ako gasimba biroroshye. Icyakora, na n’ubu abahanga mu mibare ntibarashobora gusobanura ukuntu gasohora amazi afite ishusho y’uruziga, kakayasunikira inyuma.”—New Scientist.

Abashakashatsi barimo bariga uburyo ako gasimba gakoresha kagenda mu mazi, kugira ngo bakore amato meza kurushaho agendera munsi y’amazi. Hari umushakashatsi wamaze gukora ubwato bugendera munsi y’amazi bufite uburebure bwa metero 1 na santimetero 20, bugenda nk’ako gasimba. Ubwo bwato buzigama 30 ku ijana by’ingufu bwagombye gukoresha buramutse bufite moteri isanzwe. Ahandi ubwo buryo bushobora gukoreshwa, ni mu gusuzuma umutima w’umuntu. Ubusanzwe iyo amaraso atembera mu bice by’umutima, na yo akora ishusho y’uruziga. Gusuzuma uko amaraso atembera mu mutima, bishobora gufasha abaganga gutahura hakiri kare ko umutima ufite ikibazo.

Ubitekerezaho iki? Ese ako gasimba kagenda mu mazi gatyo, kabayeho biturutse ku bwihindurize, cyangwa kararemwe?

[Ifoto yo ku ipaji ya 13]

Ako gasimba gasohora amazi kakayasunikira inyuma kugira ngo gashobore koga

[Aho amafoto yo ku ipaji ya 13 yavuye]

Ifoto: © JUNIORS BILDARCHIV/age fotostock; graphic: Courtesy of Sean Colin