Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ese ni ngombwa gusengera Imana mu rusengero cyangwa mu kiliziya?

Ese ni ngombwa gusengera Imana mu rusengero cyangwa mu kiliziya?

ABANTU benshi iyo bashaka gusenga Imana, bakunda kujya mu mazu akorerwamo n’amadini. Hari n’abakora ingendo ntagatifu ndende bajya ahantu bafata nk’ahera. Ese nawe wumva ko ugomba kujya mu kiliziya cyangwa mu rusengero kugira ngo usenge Imana? Cyangwa wumva ko ushobora kuyibwira ibiri ku mutima igihe ushakiye n’aho waba uri hose? Bibiliya ibivugaho iki?

Abantu bagitangira kubaho, nta nsengero zabagaho. Ababyeyi bacu ba mbere biberaga mu busitani bwiza cyane (Intangiriro 2:8). Aho ni baganiriraga n’Umuremyi wabo Yehova Imana. Nyuma yaho, igihe abantu bari batangiye kuba benshi, abantu b’abakiranutsi, urugero nka Nowa, ‘bagendanaga n’Imana y’ukuri,’ bitabaye ngombwa ko bajya mu nsengero (Intangiriro 6:9). Bakundaga gusenga, bagakunda Yehova kandi bakemerwa na we.

Imana ntiba mu mazu yubatswe n’abantu

Abantu b’indahemuka ba kera, bari bazi ko Umuremyi w’isi n’isanzure ry’ikirere ataba mu mazu yubatswe n’abantu. Umwami w’umunyabwenge Salomo yarabajije ati “ariko se koko Imana izaturana n’abantu ku isi?” We ubwe yarashubije ati “dore n’ijuru, ijuru risumba ayandi, nturikwirwamo” (2 Ibyo ku Ngoma 6:18). Ni iby’ukuri ko Abisirayeli ba kera bari bafite ihema ry’ibonaniro, bakaza no kugira urusengero bahuriragamo buri mwaka mu minsi mikuru yo mu rwego rw’idini, nk’uko babisabwaga n’Amategeko bari barahawe n’Imana (Kuva 23:14-17). Nyamara bashoboraga gusenga Imana igihe icyo ari cyo cyose, baba baragiye, bakora mu mirima, bari kumwe n’imiryango yabo, cyangwa ari bonyine.—Zaburi 65:2; Matayo 6:6.

Natwe dushobora gusenga Imana igihe icyo ari cyo cyose n’aho twaba turi hose. Yesu Kristo watubereye icyitegererezo, yakundaga kujya ahantu hiherereye kandi hatuje, kugira ngo asenge (Mariko 1:35). Urugero, yigeze ‘kujya ku musozi gusenga, akesha ijoro ryose asenga Imana.’—Luka 6:12.

Birumvikana ko Yesu yajyaga mu minsi mikuru yo mu rwego rw’idini yaberaga mu rusengero i Yerusalemu, kuko na we yari Umuyahudi (Yohana 2:13, 14). Icyakora, yavuze ko hari igihe urwo rusengero rutari kuzongera kuba ihuriro rya gahunda yo gusenga Imana y’ukuri. Igihe Yesu yaganiriraga n’Umusamariyakazi hafi y’umusozi w’i Samariya wari wubatseho urusengero rw’abantu bo muri ubwo bwoko, yaravuze ati “igihe kigiye kuza ubwo muzaba mutagisengera Data kuri uyu musozi cyangwa i Yerusalemu.” Hanyuma yongeyeho ko abasenga Imana by’ukuri, bari ‘kuzasengera Data mu mwuka no mu kuri.’—Yohana 4:21, 23.

Koko rero, Yesu ntiyari ashishikajwe n’inyubako z’amatafari, ahubwo yari ashishikajwe n’uko abantu basenga Imana y’ukuri babikuye ku mutima. Ariko se ibyo byumvikanisha ko abigishwa ba Yesu, baje kwitwa Abakristo, batari kuzigera bakoresha inyubako zo mu rwego rw’idini (Ibyakozwe 11:26)? Ibyo si byo, kandi bishyize mu gaciro.

Abagaragu b’Imana bagize umuryango wa gikristo

Abasenga Imana by’ukuri bagize umuryango wa gikristo (Luka 8:21). Ubundi umuryango mwiza ukorera ibintu byinshi hamwe, urugero nko gusangira, kandi ibyo bituma barushaho kunga ubumwe. Ibyo ni na ko bimeze mu buryo bw’umwuka. Amateraniro ya gikristo ni nk’ibyokurya byo mu buryo bw’umwuka, kubera ko atuma umuntu wacu w’imbere abona ibimutunga, kandi agatuma turushaho kunga ubumwe. Intumwa Pawulo yaranditse ati “nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe nk’uko hari bamwe babigize akamenyero, ahubwo duterane inkunga.”—Abaheburayo 10:24, 25.

Ku bw’ibyo, abasenga Imana by’ukuri bazi ko itorero rifite uruhare rw’ingenzi, kubera ko rifasha buri wese mu barigize kwitoza imico ya gikristo adashobora kwitoza neza ari wenyine. Muri iyo mico harimo urukundo, imbabazi, ineza, kugwa neza n’amahoro.—2 Abakorinto 2:7; Abagalatiya 5:19-23.

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bateraniraga he, kugira ngo baterane inkunga kandi bige ibyerekeye Imana? Akenshi bateraniraga mu mazu y’abantu (Abaroma 16:5; Abakolosayi 4:15). Urugero, igihe intumwa Pawulo yandikiraga Umukristo mugenzi we, yamubwiye ko urwo rwandiko arwandikiye ‘n’itorero riteranira mu nzu ye.’ *Filemoni 1, 2.

No muri iki gihe, abagaragu b’Imana ntibakeneye amazu ahambaye yo guteraniramo, ahubwo bakeneye ahantu hakwiriye kandi hashobora kwakira abaza mu materaniro bose. Abahamya ba Yehova bafite amazu nk’ayo, bita Amazu y’Ubwami. Biranashoboka ko aho utuye hari Inzu y’Ubwami. Izo nyubako ziba zimeze neza kandi zoroheje, kandi amateraniro aberamo ntaba ahambaye. Agizwe n’indirimbo, isengesho n’ibiganiro bishingiye kuri Bibiliya.

Abahamya ba Yehova bamara igihe ari bonyine basenga Imana, bayibwira ibibari ku mutima, kandi ibyo birabashimisha. Ku bw’ibyo, buri munsi bafata igihe cyo gusenga, haba mu rwego rw’umuryango cyangwa buri muntu ku giti cye. Muri Yakobo 4:8 hagira hati “mwegere Imana na yo izabegera.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Ijambo ry’umwimerere ry’ikigiriki ryahinduwemo “itorero,” muri Bibiliya zimwe na zimwe ryahinduwemo “kiliziya.”

ESE WABA WARIBAJIJE IBI BIBAZO?

● Ese Imana iba mu mazu yubatswe n’abantu?—2 Ibyo ku Ngoma 6:18.

● Igihe Yesu yakeshaga ijoro asenga, yari he?—Luka 6:12.

● Kuki abasenga by’ukuri bateranira hamwe?—Abaheburayo 10:24, 25.

[Amagambo yatsindagirijwe yo ku ipaji ya 15]

Ese Imana yumva amasengesho yawe ari uko ugiye kuyisengera ahantu runaka?