Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wigeze ubona aho amafaranga agenda?

Ese wigeze ubona aho amafaranga agenda?

Ese wigeze ubona aho amafaranga agenda?

ENMARIE KANI ni umukobwa w’imyaka 17, uba mu misozi yo muri Papouasie Nouvelle Guinée. Yaravuze ati “mu gace k’iwacu, ingurube ni itungo rifitiye umuryango akamaro kenshi. Ku bw’ibyo, kuyorora ni inshingano ikomeye. Igihe data yansabaga kujya ndagira icyana cy’ingurube, narishimye ariko ndanahangayika. Cyari gito cyane ku buryo numvaga ko gishobora gupfa.”

None se Enmarie yitaye ate kuri iyo ngurube ye? Kandi se kuki abaturage bo muri Papouasie Nouvelle Guinée babona ko ufite ingurube aba afite ifaranga? Dore ibisubizo Enmarie yahaye abanditsi b’igazeti ya Nimukanguke!

Ese ushobora kutubwira imiterere y’agace k’iwanyu?

Jye n’ababyeyi banjye na barumuna banjye babiri hamwe na basaza banjye bato babiri, tuba mu nzu nto y’ibyatsi iri mu mudugudu wubatse kure mu misozi yo mu Burengerazuba. Uwo mudugudu ufite abaturage bagera hafi kuri 50, bose akaba ari bene wacu. Tuba iruhande rw’umugezi muto unyura hagati y’udusozi turiho ishyamba ry’inzitane.

Abenshi mu baturage bo mu mudugudu dutuyemo batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi. Umuryango wanjye ufite umurima munini, tukaba duhingamo ibijumba, amadegede, ubwoko bw’uduhaza turibwa ari tubisi, ikawa n’ibindi. Nkunda imirimo y’amaboko no guhinga imboga. Nkora n’indi mirimo yo mu rugo, urugero nko gukora isuku mu nzu, kumesa no kuragira ingurube yacu nk’uko nabibabwiye.

None se uyitaho ute?

Mu mwaka ushize igihe data yaguraga iyo ngurube, yari nto cyane ku buryo nashoboraga kuyiterura. Buri munsi nayigaburiraga ifu y’amafi ivanze n’inombe y’ibijumba, amazi, umunyu n’umutobe w’ibisheke. Iyo bwabaga bumaze kwira hanze hari akabeho, nayizanaga mu nzu ikarara hafi y’aho nararaga iruhande rw’iziko. Nararaga hasi hafi yayo. Ibyo byatumaga iyo ngurube itagira icyo iba, kandi ikarushaho gushisha.

Sinigeze nita ingurube yacu izina ryihariye. Nayise ingurube, kandi ni ko nayihamagaraga. Nayitagaho nk’uko nakwita ku mwana wanjye, nkayigaburira, nkayuhagira kandi nkamara amasaha menshi nkina na yo. Iyo ngurube yaje kunkunda cyane ku buryo yankurikiraga aho ngiye hose.

Igihe yari imaze gukura, nayitoje gukurikiza gahunda ikigenderaho na n’ubu. Nyishyira ikiziriko mu ijosi maze nkayahura ahantu hari urugendo rw’iminota 15 uvuye mu rugo. Iyo tuhageze nyizirika ku giti maze ikirirwa ihacukura. Yifashisha ijosi ryayo rikomeye n’izuru maze igacukura ishaka imizi n’iminyorogoto yo kurya, ari na ko ihinga ubutaka ikanabufumbira. Iyo bugorobye, ndayicyura, maze nkayigaburira ibijumba bibisi n’ibihiye, ubundi nkayijyana mu kiraro cyayo akaba ari ho irara.

None se kuki abantu b’ino aha bayiha agaciro cyane?

Abantu b’ino aha dukunze kuvuga ko iyo ufite ingurube uba ufite amafaranga. Kera cyane mbere y’uko abantu bo muri iyi misozi batangira gukoresha amafaranga, bakoreshaga ingurube bagura cyangwa bagurisha ibintu, kandi na n’ubu ni ko bikimeze. Urugero, iyo umuntu yaguraga imodoka bamwongezaga ingurube. Nanone iyo abantu bo mu moko amwe n’amwe bagiranye ibibazo, babikemura bahana amafaranga n’ingurube. Nanone abasore benshi iyo bagiye gukwa, mu byo batanga haba harimo ingurube.

Noneho kurya ingurube ni ugusesagura?

Ibyo ni ukuri. Kubera ko ingurube zifite agaciro kenshi, dukunze kuzirya mu bihe bidasanzwe, urugero nko mu mihango y’ihamba cyangwa mu minsi mikuru. Hari amoko amwe n’amwe y’ino aha abaga ingurube nyinshi akazirya mu birori agamije kurata ubutunzi cyangwa kwitura abantu bayagiriye neza.

None se ingurube zawe, umuryango wawe uzazikoresha iki?

Umbajije neza kuko uvuze nyinshi. Ya ngurube yabwaguye ibyana byinshi, ku buryo hari iyo duherutse kugurisha amakina 100 (hafi amafaranga 25.000 by’amanyarwanda.) Twakoresheje ayo mafaranga mu rugendo, ubwo twari tugiye mu ikoraniro ry’intara ry’Abahamya ba Yehova riba buri mwaka, ryabereye mu mugi wo hafi y’iwacu wa Banz. Data ashobora no kuzajya agurisha izindi kugira ngo tubone ibyo dukenera buri munsi.

None se kuki utorora ingurube nyinshi kugira ngo ubone amafaranga menshi?

Intego yacu si ukuba abakire; ahubwo ni ukubona ibyo dukeneye, ni ukuvuga ibyokurya, imyambaro n’aho kuba. Umuryango wacu wibanda ku bintu by’umwuka. Muri byo harimo gukorera Imana yacu Yehova, kujya mu materaniro ya gikristo, gufasha abandi haba mu buryo bw’umwuka cyangwa mu buryo bw’umubiri, no gukorera hamwe twese abagize umuryango. Nubwo tubaho mu buzima bworoheje, twunze ubumwe kandi turishimye.

Muri iyi minsi, mfata igihe gito cyo gukora akazi gasanzwe ko guhinga no korora ingurube. Ariko kugeza kuri bagenzi banjye ukuri ko muri Bibiliya, ni wo murimo w’ingenzi kuri jye. Uwo murimo Yesu yashinze abigishwa be, ni wo mara iminsi mpugiyemo buri cyumweru (Matayo 28:19, 20). Niringiye ko hari igihe nzajya gukorera ku biro by’ishami by’Abahamya ba Yehova biri mu mugi wa Port Moresby, ahakorerwa umurimo wo guhindura ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zivugwa muri iki gihugu. Ariko nubwo ntagera kuri iyo ntego, nzi ko gukorera Yehova no gushyira iby’umwuka mu mwanya wa mbere, bizatuma mporana ibyishimo. Hagati aho, nishimira ko mbona ibyo nkeneye mbikesheje ingurube zanjye, kuko uzifite aba afite ifaranga.

[Agasanduku/​Ifoto yo ku ipaji ya 12]

Icyo twazivugaho

● Abaturage bo ku kirwa cya Papouasie Nouvelle Guinée, boroye ingurube nibura miriyoni ebyiri, ni ukuvuga ingurube imwe ku baturage batatu.

● Abaturage bo mu cyaro barenze kimwe cya kabiri, borora ingurube.

[Amakarita yo ku ipaji ya 10]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

INDONEZIYA

PAPOUASIE NOUVELLE GUINÉE

OSITARALIYA

INDONEZIYA

PAPOUASIE NOUVELLE GUINÉE

PORT MORESBY

IMISOZI YO MU BURENGERAZUBA

OSITARALIYA

[Ifoto yo ku ipaji ya ya 10 n’iya 11]

Igihe cyo kuyahura

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Igihe cyo kuyuhagira

[Ifoto yo ku ipaji ya 11]

Igihe cyo gukina