Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Muri Repubulika ya Jeworujiya iri mu majyepfo y’uburasirazuba bw’u Burayi, “umubare w’abatana wikubye hafi incuro ebyiri mu myaka icumi ishize.” Abenshi mu batana baba batarageza ku myaka 20.​—IKINYAMAKURU FINANCIAL, MURI JEWORUJIYA.

Muri Irilande, 17 ku ijana by’abana bari hagati y’imyaka 11 na 16, “bahaye amazina yabo yose umuntu batazi bahuriye kuri interineti.” Nanone abagera ku 10 ku ijana batanze “aderesi yabo yo kuri interineti, nomero zabo za telefoni igendanwa cyangwa ifoto.”​—ISOSIYETE YO MURI IRILANDE IRWANYA IBIKORWA BYO GUHOHOTERA ABANA.

Inkongi z’umuriro zibasira amashyamba zigera hafi kuri 4 ku ijana ku isi hose, ni zo zonyine ziterwa n’impanuka kamere. Izindi zose ziterwa n’abantu batagira icyo bitaho cyangwa bakabikora babigambiriye.​—IKINYAMAKURU PRESSEPORTAL, MU BUDAGE.

“Hafi Umunyamerika umwe ku icumi [kuva ku myaka 12 kuzamura] yemera ko akoresha ibiyobyabwenge, muri byo hakaba harimo marijuana, kokayine, heroyine, ibishyira abantu mu ruhwiko, ibyo bahumeka n’ibinini abantu bafata bagamije kwishimisha.”​—IKINYAMAKURU USA TODAY, MURI AMERIKA.

Kumenya kwifata bituma udahuzagurika

Hari ikinyamakuru cyagize kiti “ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko iyo abakiri bato batamenye kwifata, bishobora kubakururira uburwayi, ubukene ndetse bakaba bakwifatanya no mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bamaze gukura.” Ubwo bushakashatsi bwibanze ku bantu barenga 1.000, kuva bavutse kugeza bafite imyaka 32. Bwagaragaje ko “abahubukaga cyangwa bakarakazwa n’ubusa [bakiri abana], kandi bakaba batarashoboraga kwihangana ngo bategereze kubona ibyo bifuza . . . ,” bari bafite ibyago bikubye incuro eshatu byo kurwaragurika, kubaho mu bukene, kurera abana ari bonyine cyangwa gukora icyaha runaka bamaze kuba bakuru. Icyakora nk’uko icyo kinyamakuru kibivuga, “kwitoza umuco wo kwifata birashoboka.” Cyunzemo kiti “iyo abarezi n’abagize imiryango batoje abana kwishyiriraho amategeko abagenga bakiri bato, bishobora kuzatuma bavamo abantu bafite amagara mazima kandi badahuzagurika.”​—Time.

Abashoferi babi bahabwa isomo

Abategetsi bo mu Buhindi barimo baragerageza gushyiraho uburyo bushya bwo guhana abashoferi bafite akamenyero ko kwica amategeko y’umuhanda, babagira abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda. Iyo gahunda igamije gufasha abo bashoferi kwiyumvisha neza ukuntu gukemura ibibazo bateza mu muhanda bigoye. Ubu aho kugira ngo abapolisi bo mu mugi wa Gurgaon, mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’icyo gihugu bahagarike abashoferi maze babace amande gusa, banabategeka gukorana mu gihe cy’iminota 30 cyangwa irenga, na bo bakarinda umutekano mu muhanda. Hari abashoferi bavuze ko ibyo byatumye bahindura imyifatire yabo. Uwitwa Bharti Arora, komiseri wungirije wa polisi muri ako gace, yaravuze ati “buri munsi duca [amande] abashoferi bagera ku gihumbi bishe amategeko y’umuhanda. Ibyo byumvikanisha ko buri munsi dushobora kubona ‘abapolisi’ b’inyongera bagera ku 1.000.”