Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ni ryari watangira kwigisha umwana wawe?

Ni ryari watangira kwigisha umwana wawe?

Ni ryari watangira kwigisha umwana wawe?

● Umugabo wo mu mugi wa Summerville, muri Leta ya Karolina y’Amajyepfo muri Amerika, yanditse ko igihe umugore we yari amaze amezi atatu atwite, buri joro yamusomeraga inkuru zo mu gitabo cy’imfashanyigisho ya Bibiliya, gifite umutwe uvuga ngo “Igitabo cy’amateka ya Bibiliya.” Uwo mugabo yaravuze ati “igihe agakobwa kacu kitwa Bethiah kavukaga, twakomeje kubahiriza iyo gahunda, tugasoma inkuru imwe buri joro, kugeza igihe twasomeye icyo gitabo cyose incuro eshatu.”

Yakomeje avuga ati “igihe Bethiah yari atangiye kumenya kuvuga, yashoboraga kuvuga amazina y’abantu benshi bo muri Bibiliya bavugwa muri icyo gitabo, no gukina inkuru zibonekamo. Nanone yashoboraga kuvuga mu mutwe zimwe mu nkuru zo muri icyo gitabo.”

Inkuru 116 zo muri icyo gitabo gifite amashusho meza cyane kandi cyanditswe mu nyuguti nini, zanditswe hakurikijwe igihe abantu bo muri Bibiliya bazivugwamo babereyeho, ibyo bikaba bifasha umusomyi kumenya igihe ibivugwa byabereye. Niba wifuza icyo gitabo cy’amapaji 256, uzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ugakate ukohereze kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.

□ Ndifuza ko mwangezaho igitabo cyagaragajwe aha nta kindi munsabye.

□ Nkeneye ko mwangeraho kugira ngo munyigishe Bibiliya ku buntu.