Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ururabo runini cyane ku isi

Ururabo runini cyane ku isi

Ururabo runini cyane ku isi

IGIHE Joseph Arnold yari mu rugendo ku kirwa cya Sumatra cyo muri Indoneziya, ajyanywe no gukora ubushakashatsi ku bihingwa, umuntu wamuyoboraga yariyamiriye ati “ngwino nkwereke ururabo runini, rwiza kandi rw’akataraboneka.” Joseph Arnold, umuhanga mu bimera wo mu Bwongereza yakurikiye uwo mugabo, maze aza kubona ikimera yavuze ko “gitangaje cyane.” Rwari ururabo rudasanzwe. Nubwo hashize imyaka igera hafi kuri 200 ibyo bibaye, ururabo yabonye icyo gihe mu mwaka wa 1818, na n’ubu ruracyari urwa mbere mu bunini ku isi.

Hari amoko atandukanye y’urwo rurabo, ariko yose aboneka gusa mu mashyamba y’inzitane yo mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Aziya. Icyakora, na n’ubu haracyavumburwa andi moko y’urwo rurabo. Ubwoko bw’urwo rurabo bunini kurusha izindi ni ubwitwa Rafflesia arnoldii. Iryo zina ryaturutse kuri uwo Joseph Arnold na mugenzi we bari bafatanyije ubushakashatsi witwaga Sir Thomas Stamford Raffles, washinze igihugu cya Singapore akanakibera guverineri. Icyakora nubwo ari rwiza, si ururabo wataka ahantu.

Reka tubanze turebe uko rungana. Urwo rurabo rungana n’ipine ya bisi, kuko rushobora kugira metero imwe y’umurambararo, kandi rupima ibiro bigera kuri 11. * Rugizwe n’utuntu dutanu tumeze nk’amababi bita nyamabara. Izo nyamabara ni umutuku, ziratohagiye kandi ziriho utuntu tw’umweru tumeze nk’uduheri. Nanone, zihurira ku gice cy’urwo rurabo gifukuye kandi kimeze nk’akabindi, gishobora kujyamo litiro 6 z’amazi.

Reka noneho dutekereze ku mpumuro yarwo. Hari umuntu wavuze adaciye ku ruhande ko urwo rurabo runuka nk’“intumbi y’imbogo iri hafi gushanguka,” ibyo bikaba byaratumye abantu bavuga ko ari ururabo rw’ikibore cyangwa runuka. * Isazi zirya intumbi z’inyamaswa, ni zo z’ibanze zibangurira izo ndabo, kuko ziba zikuruwe n’umunuko wazo.

Urwo rurabo ntirugira inkondo, amababi cyangwa imizi kandi rumera ku mizabibu imwe n’imwe yera mu ishyamba. Iyo rumereye ku muzabibu, rukurira amezi agera ku icumi, akenshi rukagera ubwo rungana n’ishu rinini. Nyuma y’ibyo za nyamabara zitangira kubumbuka, ibyo bikaba bimara amasaha make, maze ubwiza bw’ururabyo bugahita bwigaragaza. Imbere aho rufungukira, haba harimo utuntu tumeze nk’amahwa. Nta wurasobanukirwa neza icyo utwo tuntu tumaze, nubwo hari abashakashatsi bavuga ko tugira uruhare mu gukwirakwiza ubushyuhe, ari na byo bituma umunuko warwo wiyongera.

Icyakora, ubwiza budasanzwe bw’urwo rurabo ntibumara kabiri. Nyuma y’iminsi mike rurahonga, rugatangira kubora maze rugahinduka ifumbire.

Urwo rurabo ntirukunze kuboneka kandi ruri hafi gucika. Kubera iki? Ni uko kugira ngo izo ndabyo zishobore kubangurirana, ikigabo n’ikigore bigomba kurabya byegeranye. Ikibabaje ni uko inyinshi muri zo zidakura ngo zirabye, bitewe n’uko bazisarura zitarakura bakazikoramo imiti gakondo cyangwa bakazirya. Ibyo byatumye indabo zo mu gasozi zigabanuka cyane. Nanone kuba abantu bagenda bangiza amashyamba y’inzitane izo ndabo zibamo, na byo bishobora gutuma zicika.

Kubona urwo rurabo ntibisanzwe. Ni runini cyane, kandi ruranuka ku buryo udashobora kurwibagirwa. Uretse n’ibyo, imiterere yarwo n’ibara ryarwo ntibisanzwe. Birumvikana ko urwo rurabo runini ku isi, ari kimwe mu bintu bitagira ingano kandi bitangaje Yehova yaremye. Muri Zaburi 104:24, hagira hati “Yehova, mbega ukuntu imirimo yawe ari myinshi! Yose wayikoranye ubwenge. Isi yuzuye ibikorwa byawe.”

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 4 Amwe mu moko y’urwo rurabo afite umurambararo wa santimetero 10 gusa.

^ par. 5 Hari urundi rurabo (Amorphophallus titanum) bajya bitiranya n’urwo, kuko na rwo barwita ikibore.—Reba Nimukanguke! yo ku itariki ya 22 Kamena 2000, ku ipaji ya 31 (mu gifaransa).

[Ikarita yo ku ipaji ya 17]

(Niba wifuza kureba uko bimeze, reba mu igazeti ya Nimukanguke!)

MALEZIYA

SUMATRA

[Ifoto yo ku ipaji ya 17]

Ururabo ruri hafi kubumbura