Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Yaruhutse ari uko akirangije’

‘Yaruhutse ari uko akirangije’

● Umugore wo muri leta ya New York muri Amerika, yashimishijwe cyane n’igitabo gisobanura ibirebana n’amadini akomeye ku isi (L’humanité à la recherche de Dieu). Yaravuze ati “ngitangira kugisoma, naruhutse ari uko nkirangije. Mwarakoze kwandika igitabo nk’iki gitanga ibisobanuro kandi nta kubogama.”

Hari undi muntu wavuze ati “nasomye icyo gitabo mpereye ku ipaji ya mbere ngeza ku ya nyuma. Nanone nagenzuye ibitabo hafi ya byose byifashishijwe mu kucyandika, dore ko byari byinshi. Inama nagira buri wese, ni ugusoma icyo gitabo. Birumvikana ko hari n’icyo kivuga ku myizerere y’Abahamya ba Yehova, ariko si yo bibandaho muri ayo mateka ashishikaje y’amadini.”

Niba wifuza icyo gitabo cy’amapaji 384, uzuza agace kabigenewe kari kuri iyi paji, maze ugakate ukohereze kuri aderesi ikunogeye mu ziri ku ipaji ya 5 y’iyi gazeti.