Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ese ni ngombwa ko ugira idini?

Ese ni ngombwa ko ugira idini?

NIBA warigeze kwibaza niba ari ngombwa kujya mu idini cyangwa ukaba wumva ko atari ngombwa kurijyamo, si wowe wenyine. Koko rero, umubare w’abantu batagira idini uragenda wiyongera.

Hari abavuye mu madini bitewe n’uko bumva ko yimakaza uburyarya no kutoroherana. Abandi bo bumva ko gukurikiza amahame y’idini bitaborohera. Hari n’abumva ko idini ari “umuhuza” utagikenewe hagati y’Imana n’abagaragu bayo. None se ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha ku byerekeye amadini?

Incuti z’Imana za kera

Bibiliya igaragaza neza uko abakurambere bacu basengaga Imana. Muri bo harimo Aburahamu, Isaka na Yakobo. Urugero, Imana yigeze kuvuga iti ‘icyatumye menya [Aburahamu] ni ukugira ngo ategeke abana be n’abazamukomokaho bose, ngo bajye bakomeza inzira za Yehova, bakore ibyo gukiranuka no guca imanza zitabera’ (Intangiriro 18:19). Aburahamu yari incuti y’Imana, bityo akaba yari afitanye n’Umuremyi imishyikirano yihariye. Icyakora nanone, yayisengaga ari kumwe n’abo mu rugo rwe. Abandi bakurambere na bo bari incuti z’Imana, bayisengaga bari kumwe n’abandi, akenshi bari kumwe n’imiryango yabo, bene wabo n’abagaragu babo.

Amaherezo, Imana yasabye Abisirayeli kujya bateranira hamwe kugira ngo bayisenge, kandi iryo tegeko yarihaye n’Abakristo bo mu kinyejana cya mbere (Abalewi 23:2, 4; Abaheburayo 10:24, 25). Iyo babaga bateraniye hamwe bararirimbaga, bagasoma Ibyanditswe kandi bagasenga (Nehemiya 8:1-8; Abakolosayi 3:16). Nanone, Ibyanditswe bivuga ko habagaho inteko y’abagabo bujuje ibisabwa, yahagarariraga abagize itorero muri ayo materaniro.​​—⁠1 Timoteyo 3:1-10.

Inyungu zo guteranira hamwe

Dushingiye kuri izo ngero zo mu Byanditswe, dushobora gufata umwanzuro ukwiriye w’uko no muri iki gihe Imana iba yiteze ko incuti zayo ziyisenga ziri mu itsinda rifite gahunda rigenderaho. Kandi iyo abagize itorero bateraniye hamwe kugira ngo basenge Imana, hari inyungu babona.

Urugero, Ibyanditswe bigereranya umuntu usenga Imana by’ukuri n’umuntu ugendera mu nzira ifunganye, ubundi bikamugereranya n’umuntu uri mu isiganwa (Matayo 7:14; 1 Abakorinto 9:24-27). Iyo umuntu ari mu isiganwa yiruka ahantu hagoye, ashobora kunanirwa vuba, amaherezo akava mu isiganwa. Ariko kandi, akenshi iyo afite abantu bamutera inkunga, ashobora kwiruka ahantu harehare kurusha uko yabitekerezaga. Mu buryo nk’ubwo, iyo umuntu wifuza gusenga Imana uko bikwiriye atewe inkunga na bagenzi be bahuje ukwizera, ashobora gukomeza kugirana ubucuti n’Imana nubwo yahura n’ingorane.

Ibyo bigaragaza akamaro k’inama iboneka mu Baheburayo 10:24, 25, igira iti “nimucyo kandi tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe.” Koko rero, Ibyanditswe bigaragaza ko abasenga Imana by’ukuri bayisenga bameze nk’abavandimwe, bunze ubumwe nk’ingingo z’umubiri.

Bibiliya ivuga ko abagize itorero cyangwa uwo mubiri, bunze ubumwe bitewe n’umurunga w’urukundo n’amahoro ubahuza. Urugero, mu Befeso 4:2, 3 hatera abasenga Imana by’ukuri inkunga yo ‘kwiyoroshya rwose kandi bakitonda, bihangana, bihanganirana mu rukundo, bihatira cyane gukomeza ubumwe bw’umwuka mu murunga w’amahoro ubahuza.’ None se wakumvira iyo nama ute, niba usenga Imana uri wenyine?

Imana ishaka ko abantu bose bayisenga by’ukuri bunga ubumwe, bakagira umuryango w’abantu bahuje ukwizera, aho kugira ngo buri wese asenge ukwe. Bibiliya itera abasenga Imana inkunga yo kuvuga rumwe, bakirinda amacakubiri, ‘bakunga ubumwe rwose mu bitekerezo kandi bakagira imyumvire imwe’ (1 Abakorinto 1:10). Iyaba Imana yarashakaga ko abantu bayisenga buri wese ku giti cye, ayo magambo nta cyo yari kuba avuze.

Ku bw’ibyo, Bibiliya igaragaza neza ko Imana yemera gusa abantu bayisenga bari mu itsinda rifite gahunda rigenderaho. Iryo tsinda cyangwa idini rivugwa mu Byanditswe, ari na ryo Imana yemera, rishobora kugushyigikira, ukabona ibyo ukeneye mu buryo bw’umwuka.​​—⁠Matayo 5:3.

Ni iby’ukuri ko muri iki gihe amadini menshi arangwa n’uburyarya, kandi akaba akora amahano y’ubwoko bwose. Ariko kandi, ibyo ntibishatse kuvuga ko umuntu yagombye kuzinukwa icyitwa idini cyose. Ku isi hagomba kuba hari idini rigendera kuri gahunda, kugira ngo rigaragarize abantu bose urukundo, kandi ryigishe abantu amahame mbwirizamuco y’Imana. Iryo dini rikorera kuri gahunda, rishobora kugufasha kugira ukwizera nyakuri. Bibiliya itanga ibimenyetso bya ngombwa biranga itsinda cyangwa idini ryemerwa n’Imana.