Imperuka ntizaba imeze nk’uko ubitekereza
URETSE kuba ibitekerezo byatanzwe mu ngingo zabanjirije iyi bidatanga icyizere, hari ibintu bitatu bihuriyeho. Icya mbere, ni uko abatanga ibyo bitekerezo baba bakekeranya, kandi amateka akaba agaragaza ko abantu nta bushobozi bafite bwo kuvuga ibizaba mu gihe kizaza. Icya kabiri ibyo bitekerezo bihuriyeho, ni uko niba hari abazarokoka imperuka, bazayirokoka ku bw’amahirwe. Icya gatatu ni uko abazayirokoka bazaba bashyizeho imihati myinshi.
Icyakora, ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’igihe kizaza byo bishyize mu gaciro. Yemeza ko hagiye kubaho ihinduka rikomeye. Ariko abakora ibyo Imana ishaka bose, bazarokoka nta kabuza. Nanone kandi, Bibiliya ntivuga ko isi izarimburwa n’igisasu cyangwa ko ubushyuhe bwayo buzagabanuka ntishobore guturwa; ahubwo izahinduka paradizo.
Ariko kandi, abantu benshi ntibapfa kwemera ubwo buhanuzi bwo muri Bibiliya. Abemeragato ntibaha agaciro inyigisho za Bibiliya, urugero nk’iy’umubabaro ukomeye, Harimagedoni, ubutegetsi bw’imyaka igihumbi na Paradizo. Abahanga mu bya tewolojiya bamaze igihe kirekire batanga ibiganiro kuri izo nyigisho, bakazijyaho impaka z’urudaca kandi bakazisobanura. Icyakora, ibitekerezo batanga biravuguruzanya. Umwanditsi witwa Bruce A. Robinson yavuze iby’imperuka y’isi, agira ati “birashoboka ko nta nyigisho y’amadini yiyita aya gikristo yanditsweho ibitabo byinshi kurusha iyo.” Ibyo byagize izihe ngaruka? Byatumye abantu bahera mu rujijo.
Icyakora, Ibyanditswe bitanga ibisobanuro byumvikana neza ku birebana n’igihe kizaza. Bibiliya ikubiyemo ubutumwa buturuka ku Mana, kandi ntiyifuza ko twahera mu rujijo.
Reka turebe ibibazo abantu bakunze kwibaza, tunasuzume icyo Bibiliya ibivugaho. Niba wifuza ibindi bisobanuro, saba Abahamya ba Yehova igitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?Ese iyi si izarimbukana n’abayituye?
“Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.
Ese abantu bazarimbuka?
‘Abakiranutsi ni bo bazatura mu isi, kandi inyangamugayo ni zo zizayisigaramo. Naho ababi bazakurwa mu isi, kandi abariganya bazayirandurwamo.’—Imigani 2:21, 22.
Ese mu gihe cyahise Imana yahannye abantu batayubaha?
Imana “ntiyaretse guhana isi ya kera, ahubwo yakijije Nowa wari umubwiriza wo gukiranuka, hamwe n’abandi barindwi, igihe yazanaga umwuzure ku isi y’abatubaha Imana. Yaciriyeho iteka imigi ya Sodomu na Gomora iyihindura umuyonga, kugira ngo yereke abatubaha Imana bose ibintu bigomba kuzabaho.”—2 Petero 2:5, 6.
Ese dushobora kumenya igihe imperuka izabera?
“Naho uwo munsi n’icyo gihe, nta muntu ubizi, naho baba abamarayika bo mu ijuru cyangwa Umwana, keretse Data wenyine. Nk’uko iminsi ya Nowa yari iri, ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba. Nk’uko abantu bari bameze muri iyo minsi yabanjirije umwuzure, bararyaga, baranywaga, abagabo bararongoraga n’abakobwa bagashyingirwa, kugeza umunsi Nowa yinjiriye mu nkuge; ntibabyitaho kugeza ubwo umwuzure waje ukabatwara bose. Uko ni ko no kuhaba k’Umwana w’umuntu kuzaba.”—Matayo 24:36-39.
Ni iki kigaragaza ko imperuka yegereje?
“Mu minsi y’imperuka hazabaho ibihe biruhije, bigoye kwihanganira, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, birarira, bishyira hejuru, batuka Imana, batumvira ababyeyi, ari indashima, ari abahemu, badakunda ababo, batumvikana n’abandi, basebanya, batamenya kwifata, bafite ubugome, badakunda ibyiza, bagambana, ari ibyigenge, bibona, bakunda ibinezeza aho gukunda Imana, bafite ishusho yo kwiyegurira Imana ariko batemera imbaraga zako.”—2 Timoteyo 3:1-5.
Ni iyihe migisha abantu bazabona mu gihe kizaza?
Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi. Ibya kera byavuyeho.”—Ibyahishuwe 21:4.
Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo”
Nubwo Ibyanditswe bitavuga mu buryo burambuye uko igihe kizaza kizaba kimeze, bitwizeza ko aho tugana atari habi. Igihe kizaza kizaba ari cyiza cyane ku buryo tudashobora kubyiyumvisha. Izere ko ibyo ari ukuri, kandi wiringire ko Yehova Imana wabidusezeranyije afite ubushobozi bwo kubisohoza.