Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Icyo Bibiliya ibivugaho

Ese inyenyeri zigenga imibereho yawe?

Ese inyenyeri zigenga imibereho yawe?

Ese arankunda?

Ese nkoze urugendo uyu munsi hari icyo naba?

Ese kariya kazi ndakabona?

ABANTU benshi bitabaza abaragurisha inyenyeri kugira ngo babone ibisubizo by’ibyo bibazo. * Ariko se koko inyenyeri zigira uruhare mu buzima bwawe? Ese zishobora kugufasha kumenya iby’igihe kizaza cyangwa ibirebana n’ubuzima bwawe bwite? Bibiliya ibivugaho iki?

Ese inyenyeri zigena ibizatubaho?

Hari abantu bumva ko tudashobora kugira icyo duhindura ku bizatubaho. Bumva ko ibizatubaho biba byaranditswe mbere y’igihe, kandi inyenyeri zikaba zidufasha kubimenya. Icyakora Bibiliya yo si uko ibivuga. Igaragaza ko Imana iha abantu uburenganzira bwo kwihitiramo, ibyo bikaba byumvikanisha ko bafite uruhare runaka ku bibabaho. Urugero, Imana yabwiye Abisirayeli iti “nshyize imbere yawe ubuzima n’urupfu, umugisha n’umuvumo. Uzahitemo ubuzima kugira ngo ukomeze kubaho, wowe n’abazagukomokaho.”—Gutegeka kwa Kabiri 30:19.

Ayo magambo agaragaza ko Yehova Imana yasobanuriye neza abari bagize ubwoko bwe ko bari kuzagira uruhare rukomeye ku byari kuzababaho. Kumvira amategeko yayo byari kubahesha imigisha, naho kutayumvira bikabateza ingorane.

Tekereza kuri ibi bikurikira: Ese iyo ibyari kuzaba kuri buri Mwisirayeli biza kuba byaranditswe mu nyenyeri mbere y’igihe, Imana yari kwirirwa ibabwira ngo bahitemo ubuzima? Ese Imana yari kubaryoza ibibi bari kuzakora kandi nta cyo bari gukora ngo babihindure?

Icyo Bibiliya itwigisha kirumvikana. Ibitugeraho biterwa n’amahitamo tugira; ntibishingiye ku nyenyeri.—Abagalatiya 6:7.

Ese inyenyeri zigira uruhare kuri kamere yacu?

Abenshi mu baragurisha inyenyeri ntibemera igitekerezo cy’uko ibitubaho biba byaragenwe mbere y’igihe. Umwe muri bo yaravuze ati “tugira uruhare ku bizatubaho.” Nyamara yongeyeho ati “ku rundi ruhande, itariki twavukiyeho igira ingaruka kuri kamere yacu.” Hari abantu benshi babyemera batyo. Bumva ko ubwo inyenyeri n’imibumbe bigira ingaruka zigaragara ku isi, byagombye no kugira ingaruka zitagaragara ku buzima bwacu. Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Bibiliya si igitabo cya siyansi kivuga ibintu byose biba ku muntu cyangwa ibiba ku isanzure. Icyakora, ivuga ibirebana n’umugambi Yehova yari afite igihe yaremaga ibiri mu isanzure ry’ikirere. Mu Ntangiriro 1:14, 15 hagira hati “Imana iravuga iti ‘mu isanzure haboneke ibimurika kugira ngo bitandukanye amanywa n’ijoro. Bizabe ibimenyetso kandi bigaragaze ibihe n’iminsi n’imyaka.’”

Tekereza kuri ibi bikurikira: Ese iyo Imana iza kuba yararemye inyenyeri kugira ngo zigire uruhare kuri kamere yacu, ntiba yarabitubwiye?

None se twafata uwuhe mwanzuro? Inyenyeri zaremwe n’Imana ariko ntizigira uruhare kuri kamere yacu.

Aho twashakira ubuyobozi

Ni byiza kumenya iby’igihe kizaza no kwimenya. Ariko kandi, hari ahandi twashakira ubufasha, aho kubushakira mu nyenyeri.

Bibiliya ivuga ko Yehova Imana “ahera mu ntangiriro akavuga iherezo” (Yesaya 46:10). Afite umugambi kandi azawusohoza (Yesaya 55:10, 11). Turamutse twize Bibiliya, dushobora kumenya umugambi w’Imana. Icyo gitabo cya kera kandi cyera, kidusobanurira impamvu tubabara n’ukuntu Imana izavanaho ibibi byose bitwugarije. *2 Petero 3:13; Ibyahishuwe 21:1-4.

Bibiliya ni yo yadufasha kwimenya no kwitoza imico myiza, kurusha ikindi kintu cyose. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo tuyisomye, idufasha kwisuzuma tutibereye. Urugero, Bibiliya ivuga ko Yehova ari Imana y’‘imbabazi, itinda kurakara’ kandi ‘yiteguye kubabarira’ (Kuva 34:6; Zaburi 86:5). Ese na twe ni uko tumeze? Bibiliya ishobora gushyira ahagaragara ibitekerezo byacu bikocamye, kandi ikadufasha kwikosora mu gihe bibaye ngombwa.

Ku bw’ibyo, si ngombwa kwifashisha inyenyeri kugira ngo tumenye iby’igihe kizaza cyangwa ngo tumenye abo turi bo. Ibyiza ni ukwifashisha Bibiliya kuko ‘yahumetswe n’Imana, kandi ifite akamaro ko kwigisha no gucyaha no gushyira ibintu mu buryo.”—2 Timoteyo 3:16, 17.

^ par. 6 Abaragurisha inyenyeri biga imiterere y’izuba, ukwezi, imibumbe n’inyenyeri, kubera ko baba bizeye ko bigira uruhare ku mibereho y’abantu kandi bikabafasha kwimenya.

^ par. 19 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’umugambi w’Imana, reba igice cya 3 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.