Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese byararemwe?

Ibyumviro by’ikivumvuri cy’umukara

Ibyumviro by’ikivumvuri cy’umukara

Iyo ishyamba rihiye inyamaswa zirahunga, ariko ikivumvuri cy’umukara cyo kigenda gisanga iyo nkongi y’umuriro. Kubera iki? Ni ukubera ko icyo kivumvuri gikunda gutera amagi ahantu hari ibiti bimaze igihe gito byibasiwe n’inkongi y’umuriro. Nanone, inkongi y’umuriro yirukana ibiba bishobora kugirira nabi icyo kivumvuri, maze kigasigara cyisanzuye, kikarya nta muvundo, ikigabo n’ikigore bigahura, ubundi kigatera amagi gitekanye. Ariko se ibyo bivumvuri by’umukara bitahura bite ahari ishyamba ririmo rishya?

Suzuma ibi bikurikira: Icyo kivumvuri gifite ibyumviro inyuma y’amaguru yacyo yo hagati, bikaba bigifasha gutahura imirase ituruka ahari inkongi y’umuriro w’ishyamba. Iyo mirase ituma ibyo byumviro bishyuha, maze ikayobora icyo kivumvuri ahari inkongi y’umuriro.

Icyo kivumvuri gifite ibindi byumviro bigifasha kumenya ahari inkongi y’umuriro. Iyo ibiti icyo kivumvuri gikunda bihiye, kimenya aho uwo muriro uri cyifashishije uduhembe twacyo dufite ubushobozi bwo gutahura ibintu byo mu rwego rwa shimi umuriro wohereza mu kirere, kabone nubwo byaba ari bike cyane. Hari abashakashatsi bavuze ko uduhembe tw’icyo kivumvuri dushobora gutahura ahari umwotsi w’igiti gicumbeka kiri kuri metero 800. Kubera ubwo bushobozi bwose icyo kivumvuri gifite, gishobora kumenya ahari ishyamba ririmo rishya kandi kikahagera, kabone n’iyo haba ari mu birometero birenga 48!

Abashakashatsi barashaka kwifashisha uduhembe tw’icyo kivumvuri n’ibyo byumviro byacyo, kugira ngo banonosore imikorere y’ibyuma bitahura umuriro n’imirase y’urumuri. Kubera ko ibyuma bisanzwe bitahura imirase bikenera guhungizwa kugira ngo bidashyuha cyane, abahanga mu bya siyansi bashobora kwifashisha imiterere y’icyo kivumvuri kugira ngo bakore ibyuma bitahura inkongi y’umuriro bidakenera guhungizwa. Nanone, uduhembe tw’ikivumvuri twatumye ba injenyeri bakora ibyuma bifite ubushobozi buhambaye bwo guhita bitahura inkongi y’umuriro, kandi bikaba bishobora gutandukanya ibigize umuriro w’ishyamba n’ibindi bintu byo mu rwego rwa shimi.

Abashakashatsi batangajwe n’uburyo budasanzwe icyo kivumvuri gikoresha kugira ngo kimenye aho cyatera amagi. Umuhanga mu birebana n’ibivumvuri witwa E. Richard Hoebeke wo muri Kaminuza ya Cornell muri Amerika, yaribajije ati “byagenze bite kugira ngo ibyo bivumvuri bigire ubushobozi bwo gutahura aho bitera amagi? Nta washidikanya ko tuzi ibintu bike ku birebana n’ibyumviro bihambaye by’utwo dukoko.”

Ubitekerezaho iki? Ese icyo kivumvuri gifite ubushobozi bwo kumenya ahari umuriro, cyabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa cyararemwe?