Icyo ababyeyi bakora
“Ishuri ryabaga ryuzuye abanyeshuri. Kubera ko nta byuma bizana ubukonje byarimo, habaga hashyushye ku buryo guhumeka bitari byoroshye.”—Luis, Boliviya.
“Ikigo cyacu cyari gifite abarimu bake, ku buryo abanyeshuri batabonaga ubitaho. Nta makarita y’isi, ibikoresho byo muri laboratwari cyangwa isomero twagiraga.”—Dorcus, Miyanimari.
“Abarimu bacu benshi babaga bahanganye n’ikibazo cyo kuyobora abanyeshuri. Hari igihe abanyeshuri bigomekaga, bigatuma kwiga birushaho kugorana.”—Nina, Afurika y’Epfo.
NK’UKO ayo magambo abigaragaza, hari amashuri aba afite ibibazo ku buryo kuyigamo bigorana. None se mubyeyi, wakora iki kugira ngo ufashe abana bawe kwiga neza nubwo baba bahura n’ingorane nyinshi? Dore bimwe mu byagufasha:
Fata iya mbere.
Aho kwibanda ku bibazo, kandi ibyinshi muri byo nta cyo wabikoraho, ibande ku byo ushobora gukora. Niba umwana wawe atumva isomo runaka cyangwa imikoro ikaba imubana myinshi, ujye wicarana na we mushakire hamwe umuti. Urugero, mushobora kurebera hamwe ahantu yajya yigira mu rugo atuje. Ese umwana wawe yaba akeneye gukora ingengabihe izamufasha kumenya ibintu by’ingenzi agomba gukora? Ese akeneye uzajya amwigishiriza mu rugo? Niba ushaka ibindi bitekerezo, ushobora kuganira n’umwarimu umwigisha cyangwa undi mujyanama. Jya wumva ko abo ari abantu mufatanyije kurera, aho kubabona nk’aho muhanganye.
Fasha umwana wawe kumva akamaro ko kwiga.
Kwiga byagombye gufasha umwana kuzavamo umuntu w’umugabo kandi udahuzagurika. Intego yo kwiga ntiyagombye kuba iyo kuba umukire. Nyamara ubushakashatsi bwagaragaje ko abakiri bato benshi bajya kwiga bagamije kuzakira. Bibiliya igaragaza ko twagombye gushyira mu gaciro mu birebana no gushaka ubutunzi. Yego ivuga ko “amafaranga ari uburinzi,” ariko inaduha umuburo w’uko “abamaramaje kuba abakire” batazabona ibyishimo nyakuri.—Umubwiriza 7:12; 1 Timoteyo 6:9.
Jya ureka umwana avane isomo ku byamubayeho.
Abarimu benshi bavuga ko nubwo abanyeshuri benshi bagoye, ababyeyi bo bari hanyuma yabo. Hari ababyeyi bihutira kuburanira abana babo mu gihe bagiranye ibibazo n’abarimu, cyangwa mu gihe batsinzwe. Urugero, hari ikinyamakuru cyavuze iby’umwarimu wo muri kaminuza wari ufite abanyeshuri “babaga bari mu ishuri baburana amanota bagahamagara ababyeyi babo kuri telefoni kugira ngo
bababuranire, maze bagaha mwarimu telefoni ngo avugane n’ababyeyi babo. Ababyeyi bavugaga ko abana babo bagomba kubona amanota meza cyane, bitewe n’uko babatangaho amafaranga menshi.”—Time.Abo babyeyi baba bahemukira abana babo. Uwitwa Polly Young-Eisendrath, yaranditse ati “nubwo baba bibwira ko bagirira neza abana babo, bituma abana batabona uko bahangana n’ingaruka z’imyanzuro bafata, iz’amanota mabi babona, kandi ntibabone uko bikosora” (The Self-Esteem Trap). Yunzemo ati “iyo ababyeyi bihaye gukemura ibibazo abana babo bahura na byo, ababyeyi barushaho kugira ubuhanga bwo gukemura ibibazo, ariko bikabuza abana kumenya kwikemurira ibibazo igihe bazaba batakiri kumwe n’ababyeyi babo.”
Jya ushyira mu gaciro mu birebana n’amashuri umwana agomba kwiga.
Nk’uko byigeze kuvugwa, ishuri rizafasha umwana wawe kugira icyo ageraho amaze gukura (Intangiriro 2:24). Ariko se kugira ngo umwana agere kuri iyo ntego, yagombye kwiga amashuri angahe?
Ntugatekereze ko umwana wawe yagombye kwiga kaminuza kugira ngo abeho neza. Hari ubundi buryo bwamufasha kubigeraho kandi budahenze. Koko rero, abantu bazi umwuga bashobora kubaho neza nk’abize kaminuza.
Umwanzuro: Amashuri ntabura ibibazo, kandi muri iki gihe abana bahura n’ibibazo bitabagaho mu myaka mirongo ishize. Ariko uramutse ukomeje gufasha umwana wawe, ashobora kugira amanota meza ku ishuri. Mwese abagize umuryango, byaba byiza mufashe akanya mukaganira ku ngingo ziri ku ipaji ya 3 kugeza ku ya 7 muri iyi gazeti.