Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 6
“Iminsi y’imperuka”
Muri iyi gazeti ya “Nimukanguke!,” hazasohoka ingingo umunani z’uruhererekane, zisobanura ikintu gitangaje kiranga Bibiliya, ni ukuvuga ubuhanuzi bwayo. Izo ngingo zizagufasha gusubiza ibibazo bikurikira: Ese abantu b’abanyabwenge ni bo bahimbye ubuhanuzi bwo muri Bibiliya? Ese koko bwahumetswe n’Imana? Turagutera inkunga yo gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko ubwo buhanuzi bwahumetswe.
TURI mu bihe bigoye. Hirya no hino ku isi, humvikana amakuru ateye ubwoba avuga iby’impanuka kamere n’imyivumbagatanyo. Ese ibibera ku isi muri iki gihe, hari ikintu cyihariye byaba bisura?
Hashize imyaka igera ku 2.000 Bibiliya ihanuye ko ibyo bintu bibi bibera ku isi byari kuzaranga “iminsi y’imperuka” (Matayo 24:3). Ibyo ariko ntibivuga “imperuka y’isi” nk’uko bamwe babitekereza. Ahubwo, Bibiliya ivuga ko hari uruhererekane rw’ibintu, cyangwa ikimenyetso, byari kuzaranga icyo gihe cy’ ‘iminsi y’imperuka’ (2 Timoteyo 3:1). Yesu yabwiye abigishwa be ko igihe bari kuzabona “ibyo bibaye” bari kuzamenya ko bari hafi kubona ihumure (Luka 21:31). Reka dusuzume ubuhanuzi bumwe na bumwe bugaragaza ko turi mu bihe byihariye.
Ubuhanuzi bwa 1: “Igihugu kizahagurukira ikindi.”—Matayo 24:7.
Uko bwasohoye: Mu ntangiriro z’ikinyejana cya 20, abantu benshi bumvaga ko isi yari kuzakomeza kugira umutekano. Icyakora igihe Intambara ya Mbere y’Isi Yose yarotaga, yashegeshe isi maze iba itangije igihe cy’intambara kitigeze kibaho. Nk’uko igitabo cyo muri Bibiliya cy’Ibyahishuwe kibigaragaza, amahoro yakuwe “mu isi kugira ngo [abantu] bicane.”—Ibyahishuwe 6:4.
Icyo ibimenyetso bigaragaza:
-
“Bisa n’aho nyuma y’Intambara ya Mbere y’Isi Yose yabaye mu mwaka wa 1914, hatangiye ibihe bishya.”—The Origins of the First World War, cyasohotse mu wa 1992.
-
Nubwo nta wamenya neza abantu bahitanywe n’Intambara ya Mbere y’Isi Yose, hari igitabo cyavuze ko ugereranyije hapfuye abasirikare bagera kuri 8.500.000.
-
Intambara ya Kabiri y’Isi Yose yahitanye abaruta abo kure, kuko abasirikare n’abasivili bayiguyemo bari hagati ya miriyoni 35 na 60.
-
Kuva intambara ya kabiri y’isi yose irangiye
kugeza mu mwaka wa 2010, hirya no hino ku isi habaye intambara zigera kuri 246, zibera mu duce 151.
Ubuhanuzi bwa 2:
“Hazabaho inzara.”—Matayo 24:7.
Uko bwasohoye: Mu kinyejana cya 20, inzara yishe abantu barenga miriyoni 70 kandi na n’ubu iracyugarije isi yose.
Icyo ibimenyetso bigaragaza:
-
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko inzara ari cyo kintu cyugarije ubuzima bw’abantu ku isi hose, kandi ko umuntu umwe kuri barindwi atabona ibyokurya bihagije.
-
“Ikibazo cy’ibura ry’ibiribwa kiriho muri iki gihe ntikigiterwa n’uko abaturage baba barumbije bitewe n’ibihe bibi, ahubwo biterwa n’ibi bintu bine bimaze igihe: ubwiyongere bukabije bw’abaturage, ubutaka butwarwa n’isuri, ibura ry’amazi hirya no hino no kwiyongera k’ubushyuhe.”—Scientific American.
Ubuhanuzi bwa 3:
“Hazabaho imitingito ikomeye.”—Luka 21:11.
Uko bwasohoye: Kubera ko abantu benshi baba mu turere dukunda kwibasirwa n’imitingito, umubare w’abantu bicwa na yo cyangwa abo iteza ibibazo wariyongereye cyane.
Icyo ibimenyetso bigaragaza:
-
Hari raporo yo mu wa 2010 igira iti “mu mpanuka kamere zose zabayeho, imitingito ni yo yahitanye abantu benshi mu myaka ya vuba aha.”—World Disasters Report 2010.
-
Kuva mu mwaka wa 1970 kugeza mu wa 2001, ugereranyije habaga imitingito * igera kuri 19 buri mwaka, igahitana abantu bagera ku 19.547. Mu myaka icumi yabanjirije umwaka wa 2012, uwo mubare wariyongereye ugera ku mitingito 28 buri mwaka, hagapfa abantu bagera ku 67.954.
Ubuhanuzi bwa 4:
“Hazabaho ibyorezo by’indwara.”—Luka 21:11.
Uko bwasohoye: Nubwo ubuvuzi bwateye imbere, buri mwaka hapfa abantu babarirwa muri za miriyoni, bazize indwara zandura. Kuba ingendo mpuzamahanga ziyongera, umubare w’abatuye mu migi na wo ukiyongera, bishobora gutuma ibyorezo by’indwara byadutse bikwirakwira mu buryo bwihuse.
Icyo ibimenyetso bigaragaza:
-
Mu kinyejana cya 20, indwara y’ubushita yishe abantu bari hagati ya miriyoni 300 na 500.
-
Hari ikigo cy’ubushakashatsi cyasohoye raporo ivuga ko mu myaka mirongo itatu ishize, “indwara zirenga mirongo itatu zitari zizwi, urugero nka ebola, sida n’izindi ndwara z’ubuhumekero zisigaye ziteje akaga.”
-
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima, ryatangaje ko hadutse mikorobe zitumva imiti, rigira riti “isi iragana habi, aho indwara nyinshi zari zimenyerewe zitazongera kuvurwa n’imiti isanzwe, kandi zizakomeza kwica benshi.”
Ubuhanuzi bwa 5:
Abantu ‘bazagambanirana kandi bangane. Urukundo rw’abantu benshi ruzakonja.’—Matayo 24:10, 12.
Uko bwasohoye: Inzangano zatumye habaho jenoside zahitanye abantu babarirwa muri za miriyoni. Mu bihugu byinshi, intambara n’ubugizi bwa nabi bituma abantu bahorana ubwoba kandi bakarushaho kugira urugomo.
Icyo ibimenyetso bigaragaza:
-
Ubutegetsi bw’Abanazi bwishe Abayahudi miriyoni esheshatu n’abandi bantu babarirwa muri za miriyoni. Umwanditsi witwa Zygmunt Bauman yagaragaje uko abaturage basanzwe babyitwayemo, agira ati “aho kugira ngo abantu bamagane ubwo bwicanyi bw’agahomamunwa, baraburebereye.”
-
Hari amakuru yatangajwe na BBC agira ati “[mu Rwanda] hishwe Abatutsi n’Abahutu
batavugaga rumwe na leta bagera ku 800.000” mu gihe cy’amezi make gusa. Hari umushakashatsi wavuze ko abagize uruhare muri ubwo bwicanyi bagera ku 200.000. -
Buri mwaka, abantu barenga 740.000 bapfa bazize ubugizi bwa nabi cyangwa intambara.
Ubuhanuzi bwa 6:
“Abantu bazaba bikunda, bakunda amafaranga, . . . badakunda ababo.”—2 Timoteyo 3:2, 3.
Uko bwasohoye: Igihe turimo kirangwa n’umururumba no guta umuco. Iyo myifatire yateje ibibazo bitagira ingano.
Icyo ibimenyetso bigaragaza:
-
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana ryo mu Bwongereza, ryagize icyo rivuga ku mibereho y’ababyeyi n’abana bo muri icyo gihugu, rigira riti ‘ababyeyi n’abana bahora bagura ibintu, kugira ngo biyibagize ibibazo bagirana kandi bakemure ibibazo by’ubwumvikane buke bagirana mu muryango.’
-
Abana bagera kuri miriyoni 275 bo hirya no hino ku isi, bahura n’urugomo rukorerwa mu ngo.
-
“Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika honyine, bivugwa ko buri mwaka abantu bakuru barenga 500.000 bahohoterwa cyangwa bagatereranwa.”—Centers for Disease Control and Prevention.
Ubuhanuzi bwa 7:
“Ubu butumwa bwiza bw’ubwami buzabwirizwa mu isi yose ituwe.”—Matayo 24:14.
Uko bwasohoye: Bibiliya yigisha ko Ubwami bw’Imana ari ubutegetsi nyabutegetsi butegekera mu ijuru, Umwami wabwo akaba ari Yesu. Ubwo Bwami bwo mu ijuru ‘buzamenagura ubwami bwose [ubutegetsi bw’abantu] bubumareho kandi buzahoraho iteka ryose.’—Daniyeli 2:44.
Iyo Abahamya ba Yehova babwiriza, bamenyesha abatuye isi icyo Ubwami bw’Imana ari cyo n’icyo buzakora.
Icyo ibimenyetso bigaragaza:
-
Ku isi hose, Abahamya ba Yehova barenga miriyoni ndwi babwiriza mu bihugu birenga 230, bigisha abandi ibirebana n’Ubwami bw’Imana.
-
Abahamya ba Yehova basohora ibitabo by’imfashanyigisho za Bibiliya mu ndimi zirenga 500, haba kuri interineti cyangwa mu nyandiko.
Isano ibyo bimenyetso bifitanye n’igihe kizaza
Nyuma yo gusuzuma ibyo bimenyetso byo muri Bibiliya biranga iminsi y’imperuka, abantu babarirwa muri za miriyoni biboneye ko birimo bisohora. Nk’uko izi ngingo esheshatu tumaze gusuzuma zabigaragaje, amateka agaragaza ko Bibiliya ari igitabo kirimo ubuhanuzi bwiringirwa.
Nawe ushobora kwizera ko ibyo Bibiliya ivuga ku birebana n’igihe kizaza ari ukuri. Ubwo buhanuzi buzakugirira akamaro, kuko Imana yasezeranyije ko izakuraho ibintu bitera ubwoba biba muri iyi minsi y’imperuka. Ingingo ebyiri zisigaye, zizasobanura ukuntu ‘iminsi y’imperuka’ izarangira, n’imigisha izagera ku isi n’abayituye.
^ par. 22 Ikigo cy’ubushakashatsi ku mpanuka kamere cyasobanuye ko umutingito ujya mu rwego rw’ “impanuka kamere” ari uko wateje kimwe muri ibi bibazo bikurikira: iyo wishe abantu 10 cyangwa barenga, ukagira ingaruka ku bantu 100 cyangwa barenga, igihugu kigatangaza ko kiri mu bihe bidasanzwe cyangwa amahanga agahuruzwa ngo atere inkunga abugarijwe n’akaga.