Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bashyirireho amahame mbwirizamuco

Bashyirireho amahame mbwirizamuco

“Kubera ko nkiri muto nta mahame ya Bibiliya nagenderagaho, kurera abana banjye byarangoye. Ariko ubu biranyorohera kuko Bibiliya ibimfashamo.”—ELIZABETH, AFURIKA Y’EPFO.

Ikibazo.

Amoshya y’urungano abana bahurira na yo ku ishuri hamwe no kuba isi y’iki gihe yarataye umuco, bigira ingaruka zikomeye ku bagize imiryango. Kugira ngo abana baneshe ayo moshya yose, bakeneye amahame meza bakurikiza. Bitabaye ibyo, ntibazavamo abantu bakuru barangwa n’ikinyabupfura kandi bafite uburere.

Inama.

Ababyeyi benshi barera abana ari bonyine, hakubiyemo n’abavuzwe muri izi ngingo, bashakira inama muri Bibiliya, kuko bazi ko ikubiyemo ubwenge bw’Imana butagira akagero. Urugero, reka turebe icyo Bibiliya ivuga ku ihame ry’ingenzi kurusha ayandi yose, ni ukuvuga urukundo ruzira uburyarya.

Bibiliya igira iti “urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe. Ntirwishimira gukiranirwa, ahubwo rwishimira ukuri. Rutwikira byose, . . . rwiringira byose, rwihanganira byose. Urukundo ntirushira.”—1 Abakorinto 13:4-8.

Iyo ababyeyi bagaragaje urwo rukundo, abana bagubwa neza. Colette twigeze kuvuga uba mu Bufaransa, yaranditse ati “nakundaga kubwira abana banjye ko mbakunda. Nababwiraga kandi ko ari impano nahawe n’Imana, ku bw’ibyo nkaba ngomba kubitaho. Ku ruhande rwabo, bagombaga kugira ikinyabupfura, bakanyubaha kandi bakubaha na se [nubwo adafite uburenganzira bwo kubarera]. Ayo mahame yatumye mu muryango wacu twizerana kandi turubahana.—Zaburi 127:3.

Anna uba muri Polonye, yaranditse ati “iyo hari ibyo abana banjye batumvikanaho, mbibutsa amagambo ya Yesu, avuga ko ibyo dushaka ko abandi batugirira ari byo natwe tugomba kubagirira” (Matayo 7:12). Roberto twigeze kuvuga, afite ikibazo ahuriyeho n’abandi babyeyi barera abana ari bonyine. Yagize ati “abana bawe baba bafite amahame atandukanye bagomba kugenderaho; ayawe n’ay’uwo mwashakanye mutakibana. Iyo mbabwiye ko bagomba kumvira amahame ya Bibiliya, bahita bumva ko nyina ari we mwiza.” Yunzemo ati “umubyeyi mugenzi wawe ashobora guha abana impano kugira ngo bamukunde. Nubwo gutsinda icyo kigeragezo bitoroshye, kuganira n’abana bawe bizabigufashamo.”

Nubwo gukurikiza amahame ya Bibiliya bitoroha buri gihe, bigira akamaro cyane. Sarah, umubyeyi uba muri Afurika y’Epfo urera abana ari wenyine, yaravuze ati “nshimishwa cyane n’uko nareze abana banjye nkurikije amahame ya Yehova. Yego twagiye duhura n’ingorane, ariko buri gihe Imana yagiye idufasha.”