Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ushakira ubuyobozi ku Mana

Jya ushakira ubuyobozi ku Mana

“Igihe umugabo wanjye yantanaga abana, nasenze Imana nyisaba ko yamba hafi kandi yaramfashije. Ntitwigeze tubura ibintu by’ibanze. Yaradufashije kandi iratuyobora.”—MAKI, U BUYAPANI.

MURI iyi si irangwa no gukunda ubutunzi, abantu ntibagikunda Imana. Nyamara umuremyi wacu atwitaho kandi yifuza ko tubaho neza. Ibyo bigaragazwa n’amagambo avugwa muri Yesaya 41:10, hagira hati “ntutinye kuko ndi kumwe nawe. . . . Nzagufasha by’ukuri.”

Mu ngingo ibanziriza iyi, twasuzumye ukuntu Imana idufasha ikoresheje amahame yo muri Bibiliya (2 Timoteyo 3:16). Icyakora Bibiliya idufasha mu buryo burenze ubwo; itwereka ko Imana idukunda kandi ikatubwira imico yayo ihebuje. Ababyeyi benshi b’Abakristo, baba abarera abana ari bonyine cyangwa abandi, biboneye ko iyo bashyize mu bikorwa ibyo Bibiliya ivuga, Imana ibaha imigisha.

Robert wo muri Otirishiya yaravuze ati “Yehova Imana ni we mubyeyi mwiza kuruta abandi bose. Azi ibyo abana bacu bakeneye, kandi azi uko bakwiriye kurindwa. Ku bw’ibyo, nkunda kumusenga ndi kumwe n’umukobwa wanjye.”

Ayusa wo mu Buyapani yaravuze ati “iyo umuhungu wanjye avuze ati ‘ibintu byose bizagenda neza, kuko Yehova ari kumwe natwe,’ biranshimisha cyane kuko binyereka ko yiringira Yehova.”

Cristina wo mu Butaliyani yaravuze ati “iyo ikibazo kirenze ubushobozi bwanjye, nsenga Yehova nkakirekera mu maboko ye. Iyo mbigenje ntyo numva ngize amahoro, kuko mba nizeye ko kizakemuka neza.”

Laurentine wo mu Bufaransa yaravuze ati “nshobora kwemeza ko nubwo ndera abana ndi jyenyine, Yehova yampaye umugisha. Atabara imbabare n’abana barerwa n’umubyeyi umwe.”

Keiko wo mu Buyapani yaravuze ati “Imana ntirobanura ku butoni. Yita ku miryango yose, yaba ifite ababyeyi bombi cyangwa ifite umubyeyi umwe.”—Ibyakozwe 10:34.

Yesu Kristo yagaragaje ko atugirira impuhwe kandi atwitaho kimwe n’Imana, igihe yagiraga ati “nimuze munsange, mwese abagoka n’abaremerewe, nanjye nzabaruhura . . . , kuko nitonda kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona ihumure” (Matayo 11:28-30). Koko rero, Yesu na Se wo mu ijuru ari we Yehova Imana, bifuza kutwitaho ku buryo twumva tumerewe neza kandi dufite umutekano. Muri Zaburi 34:8, hagira hati “nimusogongere mwibonere ukuntu Yehova ari mwiza.” Koko rero, Imana ishaka ko umenya ko ikwifuriza ibyiza wowe n’abagize umuryango wawe. Ese uzabyemera?