Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mujye mushyira iby’ingenzi mu mwanya wa mbere

Mujye mushyira iby’ingenzi mu mwanya wa mbere

“Nahoraga naniwe, nabuze icyo mfata n’icyo ndeka. Nabaga ngomba kujya ku kazi, kurera abana, kwita kuri gahunda za gikristo, imirimo yo mu rugo no kuruhuka.”—YOKO, U BUYAPANI.

Ikibazo.

Miranda, umubyeyi ufite abana babiri b’abahungu, yaravuze ati “ikibazo ababyeyi b’abagore duhura na cyo, ni ukwita ku bana ubaha ibyo bakeneye mu buryo bw’umubiri, mu byiyumvo no mu buryo bw’umwuka, udafite uwo mwashakanye wabigufashamo.”

Inama.

Jya ureba ibintu by’ingenzi bigufitiye akamaro wowe n’abana bawe, abe ari byo ushyira mu mwanya wa mbere.

Jya wita kuri ibyo bintu by’ingenzi kandi ubigenere igihe gikwiriye n’amafaranga ahagije. Urugero, kubera ko ubuzima bw’umwana wawe ari ubw’ingenzi, amafaranga wabonye wiyushye akuya ujye uyahahisha ibiribwa bifite intungamubiri. N’ubundi kandi, urya nabi ukivuza menshi. Mbere yo kujya guhaha, jya ukora urutonde rw’ibyo ugomba guhaha. Ibyo bizakurinda kugura ibintu utateguye. Roberto uba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ufite abana bane, yaravuze ati “nkunda guteka.” Yongeyeho ati “iyo mpaha nibanda ku bintu dukeneye aho kwibanda ku byo twifuza, kandi no mu byo dukeneye ntoranyamo ibyo dukenera cyane buri munsi.”

Amafaranga wabonye wiyushye akuya ujye uyahahisha ibiribwa bifite intungamubiri. N’ubundi kandi, urya nabi ukivuza menshi

Jya wikuraho ibintu udakeneye, urugero nk’ibitabo, imyenda n’ibindi bikoresho. Hari umubyeyi urera abana ari wenyine, wavuze ati “ibintu byinshi bitesha umutwe. Uko ugira ibintu byinshi ni ko uba ugomba kubikorera isuku, kubisana no kubyitaho. Ibanga ryo koroshya ubuzima ni ukudatunga ibintu byinshi.”

Jya utoza abana bawe kwandurura ibintu mbere yo kuryama. Ntukareke ngo inzu yawe ibemo akajagari. Iyo myitozo ifasha abana kwita ku nzu no ku cyumba cyabo. Birumvikana ko urugero rwiza ubaha, ari rwo ruzatuma barushaho kumva ibyo ubabwira.

Nubwo waba uhuze cyane, ugomba kumarana igihe n’abana bawe. Si ukumarana na bo cya gihe abantu bavuga ko ari indobanure, ahubwo ni ukumarana na bo igihe kirekire gishoboka. Abana bawe bakeneye ko ubaha igihe kandi ukabitaho.—Gutegeka kwa Kabiri 6:7.

Mujye musangirira hamwe nibura rimwe ku munsi, kandi icyo gihe kibe gishimishije. Colette, umubyeyi ufite abana batatu, yaravuze ati “twiyemeje kuzajya dusangirira hamwe nimugoroba kuko ari bwo twese tuba duhari, maze tugasabana kandi tugaterana inkunga zo mu buryo bw’umwuka. Na n’ubu igihe cy’amafunguro ya nimugoroba, kiba ari igihe cyihariye mu muryango wacu.”