Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya umenya gushyikirana

Jya umenya gushyikirana

“Nitoje gutega amatwi ndetse n’igihe naba naniwe.”​—MIRANDA, AFURIKA Y’EPFO.

Ikibazo.

Uwitwa Cristina yaravuze ati “ikibazo nari mfite si icyo kubona umwanya wo kuganira n’umukobwa wanjye, ahubwo n’icyo kuganira na we ntuje kandi nkamugera ku mutima, nubwo naba mfite akazi kenshi kandi naniwe.”

Inama.

Jya ubaha urubuga bisanzure. Elizabeth, umubyeyi w’abana batanu yaravuze ati “ngerageza kubabwira ibindi ku mutima, maze na bo bakaboneraho kumbwira ibibari ku mutima. Nanone mbashishikariza kuganira mu gihe bafitanye ikibazo, aho kwirakaza ngo bajye kuryama. Uretse ibyo, bazi neza ko ntihanganira umuntu wirakaza akanga kuvuga.”

Ntugatwame abana mu gihe bifuza kugira icyo bakubwira. Lyanne yaravuze ati “umuhungu wanjye akiri muto yararondogoraga, ku buryo yandambiraga nkamucecekesha. Amaze kuba ingimbi, yaretse kuvuga maze mbona ko nakoze ikosa rikomeye. Nakoze uko nshoboye kose kugira ngo muhatire kuvuga. Naje kubiganiraho n’umusaza wo mu itorero ryacu, maze angira inama yo gutuza ngashaka uko najya nganira n’uwo mwana mu bugwaneza. Iyo nama nayishyize mu bikorwa, maze buhoro buhoro atangira kujya amvugisha.”

Jya wihangana. Mu Mubwiriza 3:7, havuga ko hariho “igihe cyo guceceka n’igihe cyo kuvuga.” Dulce, umubyeyi ufite abana batatu, yaravuze ati “iyo abana banjye babaga bashaka kugira icyo bambwira, naberekaga ko niteguye kubatega amatwi.” Koko rero, aho guhatira abana kuvuga, jya ubereka mu bugwaneza ko witeguye kubatega amatwi. Bibiliya ibigaragaza neza igira iti “ibitekerezo by’umuntu ni nk’amazi ari mu iriba rirerire, ariko umuntu ufite ubushishozi azabimuvomamo.”—Imigani 20:5, Good News Translation.

‘Ujye wihutira kumva ariko utinde kuvuga’ (Yakobo 1:19). Lizaan twavuze mu ngingo ibanziriza iyi, yaravuze ati “nitoje kudahubuka ngo mpite ngira icyo mvuga mu gihe hari ikibazo abana banjye bangejejeho. Nanone nitoje kutihutira kubabwira icyo bagombye gukora, ahubwo nkavuga ntuje mu gihe tuganira ku bibazo bishobora gutuma turakaranya.” Leasa, umubyeyi ufite abana babiri, yaranditse ati “hari igihe gutega abana amatwi byangoraga. Ariko nihatiye kudapfobya ibibazo byabo ahubwo nkagerageza kubumva.”

“Amagambo yanyu ajye ahora arangwa n’ineza” (Abakolosayi 4:6). Lyanne yaravuze ati “kugira ngo ntarogoya ikiganiro, nitoje kujya ntuza ndetse no mu gihe twabaga tuganira ku bibazo bikomeye.”

Uramutse unaniwe gutuza, ushobora kurakara bigatuma utongana, ugatangira gukankama, kandi ibyo byatuma ibintu birushaho kuzamba (Abefeso 4:31). Urugero, gukankamira umwana bishobora gutuma atagira icyo avuga kandi bigateza ibindi bibazo.

Menya abana bawe. Yasmin twigeze kuvuga, yaravuze ati “abahungu banjye babiri ntibateye kimwe. Umwe akunda kuvuga, naho undi aratuje cyane. Nabonye ko guhita nganiriza uwo utuje ku kibazo runaka, atari byiza. Ahubwo tuganira iyo duhugiye mu bindi, urugero nk’igihe dukina cyangwa mu gihe arimo avuga ibimushishikaje. Iyo bimeze bityo ni bwo mubaza icyo atekereza ku kibazo runaka, kandi na bwo mbigiranye amakenga.”

Byagenda bite se mu gihe umwana w’umuhungu yumva abangamiwe no kuganiriza nyina ikintu runaka kirebana n’ubuzima bwa bwite, nk’uko byagendekeye umuhungu w’ingimbi w’uwitwa Misao. Uwo muhungu yabwiye nyina ati “wowe ntunyumva.” Misao yasabye umugabo ukuze kandi wizerwa wo mu itorero kujya afasha uwo muhungu we. Yaravuze ati “[uwo mugabo] yabaye umujyanama w’umuhungu wanjye, none ubu umuhungu wanjye aratuje.”

Ntukitiranye kuba umubyeyi no kuba incuti. Umubyeyi witwa Iwona ufite abana babiri, yaravuze ati “umukobwa wanjye w’umwangavu namugize inkoramutima yanjye. Naguye muri uwo mutego nubwo nari nzi ko bidakwiriye, kandi byansabye kwisubiraho.” Nubwo waba wifuza kugirana ubucuti n’umwana wawe, ujye wibuka ko uri umubyeyi we ugomba kumuha ubuyobozi mu byo akora. Iyo ukomeje kugaragaza ko wiyubashye, ko ukuze kandi ko udahuzagurika, abana bawe barakubaha kandi bakumvira bitabagoye itegeko rya Bibiliya rigira riti “bana, mwumvire ababyeyi banyu.”—Abefeso 6:1, 2.

‘Kunda abana bawe’ (Tito 2:4). Abana bakeneye urukundo nk’uko bakenera kurya no kunywa. Ku bw’ibyo ujye uhora ubizeza ko ubakunda, haba mu magambo ndetse no mu bikorwa. Ibyo bizatuma bumva batekanye, kandi babe biteguye kukuganiriza no kukumvira.