Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ushobora kugira icyo ugeraho

Ushobora kugira icyo ugeraho

“Iyo abakobwa banjye babiri bampobeye maze bakambwira bati ‘mama, turagukunda,’ biranshimisha cyane.”—ANNA, UMUBYEYI WO MURI POLONYE URERA ABANA WENYINE.

“Buri gihe nezezwa n’uko abana banjye bishimira ibyo mbakorera. Hari igihe bampa impano zoroheje, urugero nk’ishusho bashushanyije. Ibyo bituma numva rwose ko imihati nshyiraho atari imfabusa.”—MASSIMO, UMUBYEYI WO MU BUTALIYANI URERA ABANA WENYINE.

“Rimwe na rimwe iyo nacitse intege, umwe mu bahungu banjye amfata ku rutugu, akansoma maze akambwira ko ankunda cyane.”—YASMIN, UMUBYEYI WO MURI AFURIKA Y’EPFO URERA ABANA WENYINE.

AYA ni amwe mu magambo abanditsi b’igazeti ya Nimukanguke! babwiwe n’ababyeyi barera abana ari bonyine, babajijwe mu bushakashatsi bwakozwe hirya no hino ku isi. Benshi muri abo babyeyi, cyane cyane abagore, bavuze ko bifuza kugira umuntu bashakanye ubashyigikira. * Uko biri kose, amagambo bavuze badaciye ku ruhande agaragaza ko bamaze kumenyera ubwo buzima.

Ni iki cyafashije abo babyeyi kumenyera ubwo buzima no gusohoza inshingano yabo itoroshye? Mu ngingo zikurikira, turi busuzume bimwe mu bintu bivugiye n’inama z’ingirakamaro batanze, dusuzume n’amahame y’ingenzi yagiye abafasha. Niba urera abana uri wenyine, turiringira ko izi ngingo zizagufasha gusohoza neza inshingano yawe wishimye kandi wumva unyuzwe. Icyakora, gusohoza iyo nshingano bishobora kugorana cyane muri iyi si ihora ihindagurika. *

Ingingo tugiye gusuzuma ziribanda ku bintu bitandatu bikurikira, byafasha ababyeyi barera abana ari bonyine:

  1. Gushaka ababashyigikira

  2. Gushyikirana neza n’abana babo

  3. Gushyira mu gaciro mu gihe bagena ibigomba kuza mu mwanya wa mbere

  4. Gushyiriraho abana amabwiriza asobanutse

  5. Gushyiraho amahame meza

  6. Guha Imana umwanya mu muryango wabo

^ par. 5 Ku isi hose, abenshi mu babyeyi barera abana ari bonyine ni abagore, ibyo bikaba bigenda byigaragaza muri izi ngingo z’uruhererekane.

^ par. 6 Amenshi mu mahame akubiye muri izi ngingo, ashobora no gufasha imiryango ifite ababyeyi bombi.