Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibanga ryo gusobanukirwa Bibiliya

Ibanga ryo gusobanukirwa Bibiliya

“Abantu basobanura Bibiliya kwinshi. None se wabwirwa n’iki ko ibisobanuro uyitangaho ari iby’ukuri?”

Ese waba warumvise abantu bavuga batyo? Ese wari uzi ko Bibiliya ubwayo yisobanura? Dore ibanga ryo kuyisobanukirwa: niba imirongo ikikije amagambo urimo usuzuma itagaragaza neza icyo asobanura, yigereranye n’indi yo muri Bibiliya bifitanye isano. Iyo ubigenje utyo, uba uretse Bibiliya ikayobora ibitekerezo byawe, aho kuyisobanura ukurikije uko ubona ibintu.

Reka dufate urugero rw’icyo Bibiliya yigisha ku birebana n’imimerere abapfuye barimo. Hasi aha hari imirongo yakuwe mu bitabo bitandukanye byo muri Bibiliya. Zirikana ukuntu iyo mirongo yuzuzanya:

  • “Abapfuye ntibashima Uwiteka, cyangwa abamanuka bajya ahacecekerwa.”—Zaburi 115:17. *

  • “Ntimukiringire abakomeye, cyangwa umwana w’umuntu wese, utabonerwamo agakiza. Umwuka we umuvamo agasubira mu butaka bwe, uwo munsi imigambi ye igashira.”Zaburi 146:3, 4.

  • “Abazima bazi ko bazapfa, ariko abapfuye bo nta cyo bakizi.”Umubwiriza 9:5.

  • ‘Ikuzimu ntihabasha kukogeza n’urupfu ntirwabasha kuguhimbaza. Umuzima, umuzima ni we uzakogeza nk’uko nkogeza uyu munsi.Yesaya 38:18, 19.

  • “Ubugingo bukora icyaha ni bwo buzapfa.”—Ezekiyeli 18:4.

  • Yesu yavuze ibirebana n’incuti ye Lazaro yari imaze gupfa, agira ati “incuti yacu Lazaro irasinziriye, ariko ngiye kumukangura. . . . Abigishwa baramubwira bati ‘databuja, niba asinziriye azakira.’ Yesu ni ko kuberurira ati ‘Lazaro yarapfuye.’”Yohana 11:11-14.

Ese wabonye ukuntu iyo mirongo yuzuzanya? Koko rero, Bibiliya yigisha ko iyo umuntu apfuye ubuzima bwe buba burangiye, ibyo bikaba bitandukanye n’ibyo abantu benshi bizera. Abapfuye ntibajya mu ijuru cyangwa ahandi hantu, ahubwo baba basinziriye, mbese nta cyo bazi. Ku bw’ibyo, ntibashobora gusingiza Imana cyangwa gutekereza. *

Umwanzuro: Iyo dusuzumye Bibiliya ingingo ku yindi, bidufasha gusobanukirwa neza inyigisho zayo z’ibanze. Ubwo buryo ni bwo Abahamya ba Yehova bakoresha, ariko busaba imihati (Imigani 2:1-5). N’ubundi kandi, nta wurya akatamugoye.

^ par. 5 Iyo mirongo yakuwe muri Bibiliya Yera.

^ par. 11 Bibiliya yigisha ko abapfuye Imana izirikana, bazakanguka cyangwa ko bazazuka, igihe yagennye nikigera.—Reba muri Yobu 14:14, 15; Yohana 5:28, 29; Ibyakozwe 24:15.