Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Mbega igisiga kiririmba neza!

Mbega igisiga kiririmba neza!

HARI igisiga cyo mu bwoko bw’ibishuhe (Gavia immer) gifite ijwi ridasanzwe ku buryo umuntu uryumvise adashobora kuryibagirwa. Kubera ukuntu mu butayu haba hatuje, ijwi ryacyo rishobora kumvikanira kure cyane mu biyaga n’inzuzi byo muri Kanada, u Burayi no mu majyaruguru ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyo gisiga cyiza cyane ni cyo kirango cya leta ya Minnesota yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, kandi ni cyo gishushanyije ku giceri cy’idolari ryo muri Kanada. Kiri mu bwoko bw’inyoni zikunda kwimuka, kandi mu mezi y’ubukonje gikunda kwibera mu turere twa kure mu majyepfo ku nkombe z’inyanja. Ni iki gituma ijwi ry’icyo gisiga riba ryiza?

Kigira amajwi atandukanye

Icyo gisiga kigira amajwi meza cyane. Ku mugoroba cyangwa nijoro, ijwi ryacyo riba rimeze nk’iry’umuntu utaka, kandi rigera kure cyane. Ariko iyo kivugana n’ikigore cyacyo, ibyana byacyo cyangwa ibindi bisiga byene wacyo biba biri kumwe mu kiyaga, kiba gisa n’igihuma. Iyo gishaka kuburira ibindi, gihindura ijwi rikamera nk’iririmo amakaraza. Iryo jwi “ritanogeye amatwi,” ni ryo icyo gisiga gikoresha kiririmba iyo kiguruka.

Hari ikinyamakuru cyo muri Kanada cyavuze ko ibisiga by’ibigabo byo muri ubwo bwoko “bigira ijwi rimeze nk’iry’umuntu ukoronga, bikoresha iyo bishaka kwirwanaho kugira ngo hatagira ubivogera mu bwatsi bwabyo. Buri kigabo kigira uburyo bwacyo bwihariye bwo gukoronga” kandi “iyo ari kinini, kigira ijwi rito.” Ikindi kandi, “iyo cyimutse, gihindura ijwi” kandi “kigakora uko gishoboye kugira ngo ijwi gikoresha kigeze aho cyimukiye ritandukane n’iry’ikigabo cyari kihasanzwe.”—BirdWatch.

Ibyiza n’ibibi byacyo

Icyo gisiga gifite umutwe wirabura, wijimye kandi urimo ibara ry’icyatsi rihindagurika bitewe n’aho ukirebera. Nanone, kigira amaso atukura n’umunwa w’umukara muremure kandi usongoye. Amababa yacyo agenda ahindura ibara bitewe n’ibihe by’izuba n’imvura.

Kubera ko ibyo bisiga bifite inzara nini kandi zitatuye, bizi koga no guhiga cyane. Bishobora kwibira bikagera hasi muri metero 60, kandi bishobora kumara iminota myinshi hasi mu mazi.

Icyakora kugira ngo icyo gisiga kiguruke cyangwa kigwe, bibanza kugorana. Kubera ko kigira ibiro byinshi, kiba gikeneye ahantu harehare hari amazi, kugira ngo gise nk’icyishyushya mbere yo kuguruka. Kibanza gukora urugendo rurerure hejuru y’amazi kikabona kuguruka. Ni yo mpamvu ibyo bisiga bikunda kuba ahantu hari amazi menshi. Iyo kigiye kugwa na bwo, kimanukana umuvuduko mwinshi, amaguru kikayaramburira inyuma, ku buryo wagira ngo ni amapine y’indege yanze gufunguka. Uko cyakamanukanye umuvuduko mwinshi, gikubita inda ku mazi maze kigakomeza koga kugeza igihe kigereye aho kijya.

Nubwo icyo gisiga kizi koga, inzara zacyo nini kandi zitatuye zitereye ahagana inyuma, zituma kugenda no guhagarara neza bikigora. Ni yo mpamvu cyarika hafi y’amazi, aho gishobora kuyasimbukiramo bitakigoye.

Ikigabo n’ikigore bigenda bisimburana mu kurarira amagi (ubusanzwe aba ari abiri). Ayo magi aba afite ibara ry’icyatsi cyerurutse kandi ariho utudomo twijimye. Ibyo bisiga bituraga nyuma y’iminsi igera kuri 29. Nyuma y’iminsi ibiri gusa, ibyana byacyo biba bishobora koga ndetse bikibira ariko ntibigere kure. Iyo bishaka kuruhuka, bijya mu mugongo wa nyina cyangwa uwa se. Nyuma y’amezi abiri cyangwa atatu, igihe ibyo byana biba bishobora kuguruka, bijya kwirwanaho.

Mu banzi b’icyo gisiga harimo kagoma, nyiramurobyi n’izindi nyamaswa. Icyakora, umwanzi wacyo ukomeye ni umuntu. Ibyuma bashyira ku nshundura kugira ngo zibire mu mazi n’imyanda ituruka mu mariba ya peteroli byica ibyo bisiga. Nanone uburozi bw’amazi y’imvura ava mu kirere gihumanye bugabanya umubare w’amafi yatungaga ibyo bisiga. Uretse n’ibyo, imivumba iterwa n’amato isenya ibyari by’ibyo bisiga. Ibikorwa byo gutunganya imyaro bituma ibyo bisiga byikundira kuba byonyine, bihunga uduce byororokeramo.

Nubwo ibyo bisiga byugarijwe n’ako kaga, bikomeza kororoka. Ku bw’ibyo, mu myaka iri imbere abantu bakunda inyoni bazakomeza gushimishwa n’ubwiza buhebuje bw’ibyo bisiga, imiterere yabyo n’amajwi yabyo anogeye amatwi.

Page 16, loon landing: Spectrumphotofile; page 17, loon chick: © All Canada Photos/​SuperStock; loon vocalizing: © Roberta Olenick/​age fotostock