Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ntibigeze bantakariza icyizere

Ntibigeze bantakariza icyizere

Nari umusinzi kandi nari umunyarugomo. Ariko umunsi umwe, numvise inkuru y’incamugongo yatumye nongera kwisuzuma. Reka mbasobanurire uko byagenze.

NAVUTSE mu mwaka wa 1943, mvukira mu mugi wa Rubottom, muri leta ya Oklahoma muri Amerika. Nkiri umwana nagiraga urugomo cyane. Igihe nigaga mu mashuri yisumbuye, natangiye kujya nywa ngasinda. Kubera ko data yari yarabaswe n’inzoga kandi ari umunyarugomo, igihe natangiraga kunywa twabaye incuti. Twajyanaga mu tubari no mu bindi bitaramo, tujyanywe no kubyina, kunywa inzoga no kurwana.

Mu mwaka wa 1966, nashakanye na Shirley tubyarana abana babiri ari bo Angela na Shawn. Icyakora nakomeje kuba umusinzi. Natangiye guhinga ikiyobyabwenge cya marijuwana no kugicuruza kugira ngo mbone amafaranga menshi. Nanone narindaga umutekano mu tubari two hafi y’iwacu, ibyo bikaba byaratumaga nywa inzoga nyinshi kandi bikamfasha kugira urugomo nk’uko nabyifuzaga. Icyo gihe nta kintu natinyaga kandi nta n’umuntu natinyaga. Nanone numvaga nta muntu nitayeho.

“Ntuzanzanire abantu bo kumbwiriza”

Hari mubyara w’umugore wanjye wimukiye mu mugi wa Kaliforuniya, agezeyo atangira kwiga Bibiliya, nyuma yaho aza kuba Umuhamya wa Yehova. Agarutse mu mugi wa Oklahoma, yabwiye Shirley ibyo yize muri Bibiliya, maze na we ahita abona ko ari ukuri. Shirley amaze kwiga Bibiliya na we yabatijwe mu mwaka wa 1976, aba Umuhamya wa Yehova. Iryo dini rye sinarikundaga. Naramubwiye nti “ntuzanzanire abantu bo kumbwiriza, kuko nta cyo byamara.”

Shirley ntiyigeze atandukira amahame ya Bibiliya, kandi yakomeje kunkunda. Mbere y’uko we n’abana bacu bajya mu materaniro abera ku Nzu y’Ubwami, yarantumiraga ngo tujyane. Angela na we yahitaga ambwira ati “papa, waje tukajyana.”

Kubera ko nari narabaye umugizi wa nabi, nakundaga kugendana imbunda yo mu bwoko bwa pisitori. Nanone hari igihe namaraga iminsi ntagera mu rugo, bigatuma ngirana ibibazo n’umugore wanjye. Iyo nagarukaga mu rugo, najyaga mu materaniro iminsi mike kugira ngo Shirley acururuke. Abahamya bamvugishaga neza, kandi nabonaga inyigisho zabo zumvikana.

Nyuma y’igihe, hari umusaza w’itorero wansabye kunyigisha Bibiliya, ndabyemera. Ikibabaje ni uko ibyo nize nta cyo byamariye, bitewe ahanini n’uko nakomeje kwifatanya n’incuti zanjye za kera. Uwo musaza amaze kubibona, yanyeretse amahame amwe n’amwe yo muri Bibiliya agaragaza ingaruka zo kwifatanya n’incuti mbi (1 Abakorinto 15:33). Nubwo iyo nama yari ishingiye kuri Bibiliya, yarambabaje maze ndeka kwiga Bibiliya nisubirira mu byanjye. Ubwo bwibone bwanjye bwarakaje Shirley n’abana bacu.

‘Turacyagukunda’

Mu mwaka wa 1983, namenye inkuru y’incamugongo y’uko umuhungu wa muramu wanjye nakundaga cyane yapfuye. Byarambabaje cyane, bituma nongera kwisuzuma. Nabonye ko nababazaga umugore wanjye n’abana banjye, kandi ari bo bari bamfitiye akamaro. Ibyo byatumye mpindura uko nabonaga ibintu. Mu mihango yo gushyingura uwo muhungu, Umuhamya wari ugeze mu za bukuru witwa John yamfashe ku rutugu, maze arambwira ati “ndifuza kukumenyesha ko tukigukunda.” Ayo magambo ahumuriza nari nyakeneye rwose. Bukeye nahamagaye John, mubwira ko nifuzaga kongera kwiga Bibiliya, kuko nari nizeye ko icyo gihe noneho nari kugira ihinduka ryari ryarananiye mbere.

Igihe twigaga ku ncuro ya mbere, twaganiriye ibirebana n’isengesho maze mbwira John ko nzajya ngerageza gusenga. Bukeye bwaho, natangiye gushakisha akazi katanyuranyije n’amahame ya Bibiliya, ariko biba iby’ubusa. Igihe nari ntwaye imodoka, nasenze Imana mu ijwi riranguruye nti “Yehova, niba wifuza ko nguma muri aka karere, umfashe mbone akazi.” Nyuma yaho naje kwibwira nti “ariko ubu sinasaze ra! Umuntu wivugisha atwaye imodoka?” Uko bigaragara, nari ngikeneye igihe gihagije cyo kwizera ko ‘Imana yumva amasengesho,’ kandi nkayanonosora (Zaburi 65:2). Igishimishije cyane ni uko bukeye bwaho nabonye akazi.

Kwibonera imbaraga z’isengesho byatumye ndushaho gukunda Yehova no kwiringira inama aduha

Nyuma yaho, natangiye kujya nsenga kenshi kandi nshyizeho umwete. Yehova yakomeje kumpa imigisha. Yego nari nsanzwe niringira Imana, ariko ibyambayeho byanyeretse ukuri kw’amagambo yo muri 1 Yohana 5:14. Ayo magambo avuga ko Imana ‘itwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.’ Kwibonera imbaraga z’isengesho byatumye ndushaho gukunda Yehova no kwiringira inama aduha.—Imigani 3:5, 6.

Igihe nongeraga kujya mu materaniro, Abahamya banyakiranye urugwiro. Nanone, natangiye kubona ko burya ‘bakundana cyane babikuye ku mutima’ kandi ibyo byaranshimishije cyane (1 Petero 1:22). Ikindi kandi, niboneye ko ibivugwa mu Migani 13:20, ari ukuri. Aho hagira hati “ugendana n’abanyabwenge na we azaba umunyabwenge, ariko ugirana imishyikirano n’abapfapfa bizamugwa nabi.”

Nubwo nari maze imyaka myinshi ntera umuryango wanjye agahinda n’ingorane, icyo gihe nihatiye kuba umunyamahoro, nkaba umugabo mwiza n’umubyeyi wita ku bana be, kandi nashyikiranaga na bo. Natangiye gushyira mu bikorwa inama yo muri Bibiliya ivuga ko “abagabo bakwiriye gukunda abagore babo nk’imibiri yabo bwite,” n’indi ivuga ko ababyeyi b’abagabo batagomba ‘kurakaza abana babo kugira ngo batazinukwa.’—Abefeso 5:28; Abakolosayi 3:21.

Birumvikana ko ihinduka nagiye ngira ryagiriye akamaro cyane abagize umuryango wanjye. Ibyo byose byatumye mbona ko amagambo Yesu yavuze aboneka muri Matayo 5:3, ari ukuri. Aho hagira hati “hahirwa abazi ko bakeneye ibintu byo mu buryo bw’umwuka.” Amaherezo nari mbonye ibyishimo nyakuri.

Muri Kamena 1984, umukobwa wanjye Angela yagize icyo abazwa mu ikoraniro ry’Abahamya ba Yehova. Yavuze uko nari nteye, hanyuma avuga iby’ihinduka nagize nyuma yaho. Yashoje avuga ukuntu yari anejejwe no kumbona nicaye mu myanya y’imbere y’abari biteguye kubatizwa uwo munsi.

Nshimishwa cyane n’uko Yehova adatakariza icyizere abantu bameze nkanjye. Nanone nshimishwa cyane n’uko Shirley n’abana bacu batigeze bantakariza icyizere. Kubera ko Shirley ari Umukristo nyakuri, yakomeje gushyira mu bikorwa inama iboneka muri 1 Petero 3:1, igira iti “bagore, mugandukire abagabo banyu kugira ngo niba hari n’abagabo batumvira ijambo, bareshywe n’imyifatire yanyu nta jambo muvuze.” Kuba yarambereye indahemuka, akihangana kandi agakomeza kugira imyifatire myiza mu myaka mibi yose namaze ntaremera ukuri, byamfashije kwisubiraho amaherezo nemera ukuri.

Kuva nabatizwa, nagiye nifashisha urugero rwe kugira ngo ntere abantu bafite abo bashakanye batizera inkunga yo kutabatakariza icyizere. Ndababwira nti “mu gihe gikwiriye, Yehova ashobora gukoresha imbaraga z’Ijambo rye Bibiliya n’imyifatire yanyu myiza, uwo mwashakanye agahinduka, nubwo mu mizo ya mbere mwaba mubona ko bidashoboka.”