Kuki abantu batacyihangana?
KUBA abantu bananirwa kwihangana si ibya none. Kuva kera, iyo abantu batwaye imodoka maze zigahera mu muhanda bitewe n’uko ari nyinshi, cyangwa iyo bategerereje ku murongo, bananirwa kwihangana. Icyakora hari impuguke zivuga ko abantu bo muri iki gihe bo batagishobora kwihangana nk’aba kera, kandi impamvu zirumvikana.
Bamwe mu basesengura ibintu bavuga ko mu myaka ya vuba aha, ikoranabuhanga ryatumye abantu benshi bananirwa kwihangana. Hari ikinyamakuru cyo mu mugi wa Montréal muri Kanada, cyavuze ko abashakashatsi bemeza ko “ibikoresho by’ikoranabuhanga, urugero nka telefoni zigendanwa, ibyuma bifotora n’ubutumwa bwo kuri interineti, . . . bigenda bihindura ubuzima bwacu. Kubera ko iryo koranabuhanga ridufasha kubona ibyo twifuza ako kanya, rituma twumva ko ari na ko byagombye kugenda mu buzima busanzwe.”—The Gazette.
Dogiteri Jennifer Hartstein, umuhanga mu by’imibanire y’abantu, yavuze amagambo ashishikaje yagombye gutuma tureba kure. Yaravuze ati “twatwawe n’imitekerereze yo kwifuza iby’ako kanya, aho tuba twiteze ko ibintu bikorwa mu buryo bwihuse, bigakorwa neza kandi
nk’uko tubishaka. Iyo bitagenze bityo, turushaho kurakara, tukagira umushiha, icyo kikaba [ari ikimenyetso] cyo kutihangana.” Yunzemo ko “tutagishobora kugendesha ibintu buhoro, ngo tubihe igihe.”Hari abumva ko kohererezanya ubutumwa kuri interineti bigenda bita agaciro, ku buryo bishobora kuzacika vuba aha. Kubera iki? Ni ukubera ko abenshi mu bohereza ubutumwa badashobora kwihanganira kumara amasaha cyangwa iminota myinshi bategereje igisubizo. Uretse n’ibyo, usanga ubutumwa bwo kuri interineti busaba amagambo yo gutangira no gusoza nk’uko bigenda iyo umuntu yanditse ibaruwa, mu gihe abantu benshi babona ko ibyo ari umuhango gusa kandi ko bitesha igihe. Bahitamo kohererezanya ubutumwa bugufi, kuko byo bidasaba amategeko agenga imyandikire. Bisa n’aho abantu batakibona umwanya wo kwandika amagambo arangwa n’ikinyabupfura yo gusuhuza abo bandikiye. Abantu benshi ntibagifata umwanya wo gukosora ibyo banditse. Ibyo bituma boherereza amabaruwa n’ubutumwa abantu batari bo cyangwa bikaba birimo amakosa menshi y’imyandikire n’ay’ikibonezamvugo.
Abantu benshi basigaye barambirwa gusoma umwandiko muremure ucapye
Iyo ngeso abantu bafite yo gushaka kubona ibyo bifuza ako kanya ntigarukira mu itumanaho gusa. Abantu basa n’abananiwe kwihangana no mu bindi bintu. Ese waba warigeze wisanga urimo uvuga vuba vuba, urya huti huti, utwara imodoka ku muvuduko ukabije cyangwa ukoresha amafaranga mu gihe gito? Abantu basigaye barambirwa gutegereza icyuma kizamura abantu mu igorofa, amatara yo ku muhanda atanga uburenganzira bwo gutambuka, cyangwa bakumva ko orudinateri itinda gufunguka. Nubwo ibyo bintu bitwara iminota mike, kuri bo biba ari nk’imyaka myinshi.
Impuguke zabonye ko abantu benshi basigaye barambirwa gusoma umwandiko muremure ucapye. Ibyo biterwa n’iki? Biterwa n’uko bamenyereye kogoga imbuga za interineti bareba gusa ingingo z’ingenzi, bizeye ko bahita bagera ku ngingo bifuza.
None se kuki abantu batacyihangana? Impuguke ntizishobora gusobanura impamvu zose zibitera. Ariko kandi, hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko kunanirwa kwihangana bishobora kutugiraho ingaruka mbi. Ingingo zikurikira zisobanura zimwe muri izo ngaruka, n’icyo twakora kugira ngo turusheho kwihangana.
Abantu benshi bamenyereye kogoga imbuga za interineti, bareba gusa ingingo z’ingenzi