Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Inka ifite ibyoya byinshi

Inka ifite ibyoya byinshi

IYO nka yo mu misozi miremire irangwa ahanini n’amahembe yigondoye, ibyoya birebire bitendera mu maso n’ubwoya bwinshi kandi burebure ku mubiri.

Izo nka zikomeye, akaba ari zimwe mu moko ya kera akiriho no muri iki gihe, zamaze imyaka ibarirwa mu magana ziba mu turere tw’imisozi miremire n’ibirwa byo muri Écosse, nubwo ako karere karangwa n’ibihe bibi. Ubusanzwe inka zo mu turere twitaruye tw’imisozi miremire zabaga ari nini kandi ari ibihogo, mu gihe izo ku birwa byo mu turere tw’iburengerazuba twegereye inyanja zabaga ari nto kandi akenshi zikaba ari umukara. Icyakora muri iki gihe, abantu babona ko izo nka zose ari ubwoko bumwe, kandi zikunda kuba ari ibihogo, umukara, igaju cyangwa ubugondo.

Nubwo ubwoya bw’izo nka butanogeye ijisho, buzigirira akamaro cyane. Mu gihe cy’itumba buzirinda imiyaga, imvura n’urubura, naho mu mpeshyi bukazirinda udukoko dushobora kuzitera indwara.

Mu gihe cy’amataha, iyo aborozi cyangwa abashumba babaga bazicyuye, bazirazaga mu rugo rwubakishije amabuye. Urwo rugo barwubakishaga amabuye kugira ngo bazirinde imbeho ikabije n’ibirura.

Zigira uruhu rudasanzwe

Izo nka zirihariye kuko zifite uruhu ruriho ubwoya bw’ubwoko bubiri. Ubwoya bw’inyuma buracucitse kandi ni burebure cyane ku buryo bushobora kugira sentimetero 33. Ubwo bwoya bunyerera buyirinda imvura n’urubura. Munsi yabwo hari ubundi bwoya bworoshye butuma ishyuha.

Umugabo witwa Jim woroye izo nka kuva kera, yaravuze ati “kuzuhagiza isabune biragora cyane, kuko ubwoya bwazo budapfa kujandama.” Urwo ruhu rwazo rufite ubwoya bwinshi, ruzifasha kuba mu misozi ihorana imvura nyinshi n’imiyaga ikonje cyane, mu gihe izindi nka zidashobora kuhaba.

Iyo hari ubushyuhe bwinshi ndetse no mu gihe cy’impeshyi, ubwoya bw’inyuma bwazo burapfuka, igihe cy’imbeho bukongera bukamera.

Ibyiza byazo

Mu gihe intama zangiza ibimera zirya imizi n’imishibu yabyo, inka zo hakubiyemo n’izo zo mu misozi, ntizibyangiza. Ahubwo zituma ubwatsi bwo kurisha buboneka. Zite? Zikoresha amahembe yazo maremare kandi akomeye, izuru ryazo n’umunwa wazo mu kurandura ibyatsi bibi izindi nka zidashobora kwegera. Ibyo bituma ubwatsi bwiza n’ibiti bitangira kumera.

Nanone, kuba izo nka zifite uruhu ruriho ubwoya bw’ubwoko bubiri, bituma zidakenera ibinure by’inyongera bituma zishyuha. Inyama zazo ntizigira ibinure byinshi na kolesiteroli, kandi zikungahaye kuri poroteyine n’ubutare kurusha inyama z’izindi nka. Kugira ngo izo nyama nziza cyane ziboneke, ntibisaba ko inka zihabwa ibyokurya bihenze.

Icyo wakwitondera

Izo nka zabanye n’abantu kuva kera. Abaturage bo muri Écosse bazibyagizaga mu igorofa rya mbere ry’amazu yabo. Ubushyuhe bwazo bwarazamukaga bugashyushya igorofa ryo hejuru abagize umuryango babagamo.

Nubwo inka zororerwa mu rugo zitagira amahane, inka zo mu misozi zishobora kugirira abantu nabi. Urugero, inka y’imbyeyi irinda iyayo cyane, ku buryo idapfa kwegerwa. Nanone, umuntu agomba guca iruhande rw’ishyo ryazo yitonze aho kuzinyuramo hagati.

Izo nka zamenyekanye ku isi hose kuko zishobora kuba ahantu hatandukanye. Ziboneka iyo kure mu majyaruguru, urugero nko muri Alaska, mu majyaruguru y’u Burayi no mu misozi ya Andes ku butumburuke bwa metero 3.000. Ariko zishobora no kuba mu duce dushyuha cyane ntizigire ikibazo.

Nubwo igihugu cya Écosse kizwiho kuba gikora ibitambaro byiza, imyenda myiza n’imyirongi, nanone kizwiho kugira inka nziza zo mu misozi. Ese aho utuye haba inka zigira ubwoya bwinshi?