Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 8

“Ubwami bwawe nibuze”

Bibiliya ni igitabo cy’ubuhanuzi nyakuri, Igice cya 8

Iyi ni ingingo ya nyuma mu ngingo umunani z’uruhererekane zasohotse mu igazeti ya “Nimukanguke!,” zisobanura ikintu gitangaje kiranga Bibiliya, ni ukuvuga ubuhanuzi bwayo. Izo ngingo zari zigamije gusubiza ibibazo bikurikira: Ese abantu b’abanyabwenge ni bo bahimbye ubuhanuzi bwo muri Bibiliya? Ese koko bwahumetswe n’Imana? Turagutera inkunga yo gusuzuma ibimenyetso bigaragaza ko ubwo buhanuzi bwahumetswe.

ABAYOBOKE b’amadini yiyita aya gikristo bamaze imyaka igera ku bihumbi bibiri basenga basaba ko Ubwami bw’Imana buza. Iryo sengesho rishingiye ku magambo yavuzwe na Yesu ubwe. Yigishije abigishwa be gusenga bagira bati “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”—Matayo 6:10.

None se ubwo Bwami abantu bangana batyo basenga basaba, ni ubuhe? Ni ubutegetsi bw’Imana bwo mu ijuru, buzasimbura ubundi butegetsi bwose buriho. Kubera ko Yesu Kristo ari Umwami washyizweho ngo ategeke ubwo Bwami, azasohoza ibyo Imana ishaka mu ijuru no ku isi (Daniyeli 2:44; 7:13, 14). Igihe Imana yagennye nikigera, izasubiza ibivugwa muri iryo sengesho ntangarugero ivaneho ibibi n’imibabaro, maze ihe agakiza “imbaga y’abantu benshi” bayisenga mu budahemuka (Ibyahishuwe 7:9, 10, 13-17). Nyuma yaho, “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:29.

Ese dushobora kumenya uko bizaba byifashe igihe Kristo azaba ategeka? Yego rwose! Igihe Yesu yari ku isi, yagaragaje ko afite ubushake n’ubushobozi bwo gukemura ibibazo by’abantu. Reka dusuzume ubuhanuzi bune bwo muri Bibiliya, maze turebe umusogongero w’ibyo Umwami w’Ubwami bw’Imana bwo mu ijuru ari we Yesu azakora ku isi hose.

Ubuhanuzi bwa 1:

“Yehova . . . akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi; umuheto arawuvunagura, n’icumu araricagagura, amagare y’intambara ayatwikisha umuriro.”—Zaburi 46:8, 9.

Uko buzasohora: Yesu Kristo “Umwami w’amahoro,” azimakaza amahoro ku isi hose. Kugira ngo Ubwami bw’Imana buhurize abantu bose mu muryango umwe kandi wunze ubumwe, buzashyiraho gahunda yo kubigisha uko babana mu mahoro, kandi burimbure intwaro zo ku isi hose.—Yesaya 2:2-4; 9:6, 7; 11:9.

Icyo amateka agaragaza:

Yesu yigishije abigishwa be ko batagomba gufata intwaro, ahubwo ko bagomba kubana amahoro n’abandi. Igihe umwe mu ntumwa ze yafataga intwaro agashaka kwirwanaho, yaramubwiye ati “subiza inkota yawe mu mwanya wayo, kuko abafata inkota bose bazicishwa inkota” (Matayo 26:51, 52). Yesu yavuze ko ikimenyetso cyari kuzaranga Abakristo b’ukuri ari urukundo.—Yohana 13:34, 35.

Ubuhanuzi bwa 2:

“Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

Uko buzasohora: Ubwami bw’Imana buzakemura burundu ikibazo cy’imirire mibi, ibura ry’ibiribwa n’inzara. Buri muntu azaba afite ibyokurya byinshi kandi byiza.

Icyo amateka agaragaza:

Yesu yagaragaje ko agirira impuhwe abashonje, kandi ko afite ubushobozi bwo guhaza imbaga y’abantu mu buryo bw’igitangaza. Umwe mu babyiboneye yaravuze ati “[Yesu] ategeka abantu kwicara mu byatsi, maze afata ya migati itanu na ya mafi abiri, yubura amaso areba mu ijuru arasenga, nuko amanyagura imigati arangije ayiha abigishwa be, abigishwa be na bo bayiha abantu. Bose bararya barahaga, batoragura ibice bisigaye byuzura ibitebo cumi na bibiri. Abariye bari abagabo ibihumbi nka bitanu, utabariyemo abagore n’abana.”—Matayo 14:14, 19-21.

Ubuhanuzi bwa 3:

“Nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’” (Yesaya 33:24). “Amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibipfamatwi azibuke. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala, n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo.”—Yesaya 35:5, 6.

Uko buzasohora: Ubwami bw’Imana buzavanaho indwara zose n’ubumuga bwose. Abatabona bazabona, abatumva bumve n’abatavuga bavuge. Imiti, ibitaro n’abaganga ntibizaba bigikenewe.

Icyo amateka agaragaza:

Igihe Yesu yigishaga abantu ibirebana n’Ubwami bw’Imana, yabakijije indwara zose n’ubumuga bwose. Bityo rero, yagaragaje mu rugero ruto ibyo azakora ku isi hose, igihe azaba ari Umwami w’Ubwami bw’Imana mu ijuru.—Luka 7:22; 9:11.

Ubuhanuzi bwa 4:

“Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose.”—Yesaya 25:8.

Uko buzasohora: Igihe Kristo azaba ategeka ari Umwami w’Ubwami bw’Imana, “abari mu mva” bazazurwa babe mu isi izaba yahindutse paradizo (Yohana 5:28, 29). Yesu azanesha urupfu, ari we mwanzi wacu ukomeye, maze tubeho iteka.—Zaburi 37:29.

Icyo amateka agaragaza:

Yesu yagaragaje ububasha bwe incuro zigera nibura kuri eshatu azura abantu (Luka 7:11-15; 8:41-55; Yohana 11:38-44). Yesu ubwe amaze gupfa, hari abantu bagera kuri 500 bashoboraga guhamya iby’izuka rye.—1 Abakorinto 15:3-8.

Ingingo z’uruhererekane twabonye zose uko ari umunani, zasobanuye neza ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye. Ubwo buhanuzi bwose hamwe n’ubundi bwinshi, bugaragaza ko abantu b’abanyabwenge atari bo babuhimbye. Ahubwo hari ibimenyetso bifatika bigaragaza ko bwahumetswe n’Imana. Nta gushidikanya ko “ibyanditswe byera byose byahumetswe n’Imana.”—2 Timoteyo 3:16.

Kubera ko Bibiliya ari igitabo gikubiyemo ubuhanuzi nyakuri, hari impamvu zumvikana zo kwizera ko “hasigaye igihe gito gusa umuntu mubi ntabe akiriho; uzitegereza aho yabaga umubure. Ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi.”—Zaburi 37:10, 11.