Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Porunogarafiya

Porunogarafiya

Ese Bibiliya iciraho iteka porunogarafiya?

“Umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima we.”—Matayo 5:28.

AHO IKIBAZO KIRI.

Muri iki gihe, porunogarafiya irogeye cyane kandi iboneka mu buryo bworoshye kurusha mbere hose. Niba wifuza gushimisha Imana no kugira ibyishimo, wagombye kumenya uko Imana ibona ibirebana na porunogarafiya.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ntivuga ibya porunogarafiya mu buryo bweruye. Ariko kandi, porunogarafiya inyuranyije n’amahame menshi ya Bibiliya.

Urugero, Bibiliya igaragaza neza ko iyo umugabo washatse, ‘akomeje kwitegereza umugore’ batashyingiranywe akagera ubwo yifuza kuryamana na we, bishobora kumugusha mu cyaha cy’ubusambanyi. Ihame rikubiye muri ayo magambo rireba umuntu wese, yaba yarashatse cyangwa atarashaka, ‘ukomeza kwitegereza’ amashusho ya porunogarafiya bitewe n’icyifuzo cyo gushaka gusambana. Nta gushidikanya ko imyifatire nk’iyo ibabaza Imana.

 Ariko se umuntu arebye porunogarafiya ntasambane, hari icyaha yaba akoze?

“Mwice ingingo z’imibiri yanyu zo ku isi ku birebana n’ubusambanyi, ibikorwa by’umwanda, irari ry’ibitsina, ibyifuzo byangiza no kurarikira, ari byo gusenga ibigirwamana.”—Abakolosayi 3:5.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abashakashatsi batemera ko porunogarafiya ishobora gutuma umuntu agwa mu bikorwa by’ubwiyandarike. Ariko se porunogarafiya ubwayo ni ubwiyandarike?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ivuga ko “amashyengo ateye isoni” adakwiriye kandi ko ari mu bikorwa by’ubwiyandarike (Abefeso 5:3, 4). Ubwo se niba ari uko bimeze, wavuga ute ko porunogarafiya yo itari mu bikorwa by’ubwiyandarike? Porunogarafiya yo muri iki gihe, ikunze kuba irangwa n’amafoto y’abantu basambana, abaryamana n’abo bahuje igitsina n’ibindi bikorwa by’ubusambanyi. Nta gushidikanya ko Imana ibona ko kugira irari ry’ibitsina ku buryo bituma ureba amashusho nk’ayo y’ubusambanyi, ari bibi cyane kuruta gukoresha imvugo itameshe.

Abashakashatsi ntibaremeranya ku gitekerezo cy’uko porunogarafiya ituma abantu bishora mu bikorwa by’ubwiyandarike. Ariko kandi, Bibiliya yo ivuga ko kureba porunogarafiya byangiza imishyikirano dufitanye n’Imana kandi bikayibabaza. Itanga umuburo ugira uti “mwice ingingo z’imibiri yanyu . . . ku birebana n’ubusambanyi, [n’]irari ry’ibitsina” (Abakolosayi 3:5). Abareba porunogarafiya bakora ibinyuranye n’ibyo. Aho kugira ngo bice ibyo byifuzo, barabibyutsa bikabagurumaniramo.

Ni iki cyagufasha kwirinda kureba porunogarafiya?

“Nimushake ibyiza mureke ibibi, . . . Nimwange ibibi mukunde ibyiza.”—Amosi 5:14, 15.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ivuga iby’abantu bahoze ari abasambanyi, abasinzi n’abajura, bakaza kureka ibyo bikorwa bibi (1 Abakorinto 6:9-11). Ni iki cyabafashije kubigeraho? Bashyize mu bikorwa inama zirangwa n’ubwenge zo mu Ijambo ry’Imana, maze bitoza kwanga ikibi.

Gufata igihe cyo gutekereza ku ngaruka ziteye ubwoba za porunogarafiya, bishobora kugufasha kuyireka. Hari ubushakashatsi buherutse gukorwa na kaminuza yo muri leta ya Utah muri Amerika, bwagaragaje ko bamwe mu bareba porunogarafiya “barwara indwara yo kwiheba, bakigunga, bagatakaza incuti,” kandi bakagerwaho n’izindi ngaruka zibabaje. Hari akandi kaga gakomeye umuntu ahura na ko bitewe no kureba porunogarafiya, kuko bituma yangwa n’Imana nk’uko twigeze kubivuga. Porunogarafiya ituma abantu batandukana n’Umuremyi wabo.

Bibiliya ishobora kudufasha gukunda ibyiza. Uko tumara igihe dusoma Bibiliya, ni ko turushaho gukunda amahame mbwirizamuco avugwamo. Urwo rukundo ruzatuma twanga porunogarafiya ku buryo tuzumva tumeze nk’umwanditsi wa zaburi wavuze ati “sinzashyira imbere y’amaso yanjye ikintu cyose kitagira umumaro.”—Zaburi 101:3.