IKIGANIRO | BRETT SCHENCK
“Nemera ko Imana ari yo yaremye ibinyabuzima”
Brett Schenck ni impuguke mu kubungabunga ibidukikije muri Amerika, akaba ari mu kiruhuko cy’iza bukuru. Yize ibijyanye n’ubwuzuzanye bw’ibimera, inyamaswa n’ibindi bidukikije. Kuki yizera ko hariho Umuremyi? Igazeti ya Nimukanguke! yagiranye ikiganiro na we, imubaza impamvu yizera Imana hamwe n’ubushakashatsi bwe mu bya siyansi.
Ubundi uri muntu ki?
Data yari injenyeri mu birebana n’imashini. Yanshishikarizaga kuziga imibare na siyansi. Nkiri muto, nashishikazwaga n’ibimera n’inyamaswa nabonaga mu migezi no mu byuzi byo hafi y’iwacu mu mudugudu wa New Paris, muri leta ya Ohio muri Amerika. Ku bw’ibyo, igihe najyaga kwiga muri kaminuza ya Purdue, nize ibijyanye n’ibinyabuzima.
None se kuva kera washishikazwaga n’iby’idini?
Yego. Data yanshishikarizaga kuziga ibirebana n’imyizerere y’idini ryacu ry’Abaluteriyani. Nize ikigiriki cyavugwaga na rubanda (Koine), kikaba ari rumwe mu ndimi z’umwimerere Bibiliya yanditswemo. Ibyo byatumye ntangira guha Bibiliya agaciro.
None se inyigisho y’ubwihindurize wayibonaga ute?
Idini ryanjye ryemeraga iyo nyigisho. Bagenzi banjye na bo barayemeraga. Ibyo byatumye ntayishidikanyaho na busa. Ariko kandi, nemeraga ko Imana iriho. Nibwiraga ko izo nyigisho zombi zuzuzanya. Nubwo nemeraga Bibiliya, sinumvaga ko yaturutse ku Mana.
Ni iki cyatumye uhindura uko wabonaga Bibiliya?
Abahamya ba Yehova babiri, Steve na Sandy, baje kudusura jye n’umugore wanjye Debbie. Batweretse ko nubwo Bibiliya atari igitabo cya siyansi, ibyo ivuga ku birebana na siyansi biba ari ukuri. Urugero, ivuga ko Imana ‘ituye hejuru y’uruziga rw’isi’ (Yesaya 40:22). Nanone ivuga ko Imana ‘yatendetse isi hejuru y’ubusa’ (Yobu 26:7). Kubera ko icyo gihe nakoreshaga amafoto y’ibyogajuru mu kwiga urusobe rw’ibinyabuzima, amagambo yo muri iyo mirongo yarantangaje cyane. Ayo magambo yanditswe kera, mbere y’uko hagira umuntu ufotora isi ngo amenye ko itendetse ku busa. Uko Steve na Sandy bagendaga batwigisha Bibiliya jye n’umugore wanjye, ni ko nagendaga nsobanukirwa ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bwasohoye, inama z’ingirakamaro ziyikubiyemo hamwe n’ibisobanuro byayo byumvikana. Buhoro buhoro, naje kwemera ko Bibiliya ari Ijambo ry’Imana.
Ni iki cyatumye uhindura uko wumvaga inkomoko y’ubuzima?
Steve yaje kunyereka amagambo asobanutse yo muri Bibiliya, agira ati “nuko Yehova Imana arema umuntu mu mukungugu wo hasi” (Intangiriro 2:7). Bibiliya igaragaza neza uko umuntu wa mbere yabayeho. Ibyo bituma havuka ikibazo kigira kiti “ese ibyo Bibiliya ivuga bihuje na siyansi?” Steve yansabye gukora ubushakashatsi kuri icyo kibazo, maze ndabukora.
None se ni iki wamenye ku birebana n’ubwihindurize?
Ni byinshi. Kimwe muri ibyo ni ukuntu inyigisho y’ubwihindurize igerageza gusobanura inkomoko y’ubuzima. Ibinyabuzima bigizwe n’ibice bikora neza, urugero nk’umutima, ibihaha n’amaso. Byongeye kandi, iyo urebeye ingirabuzimafatizo muri mikorosikopi, usanga hakoreramo icyo twagereranya n’imashini zihambaye. None se ni nde wahanze ibyo byose? Abashyigikira inyigisho y’ubwihindurize bihandagaza bavuga ko ibinyabuzima bifite imbaraga kurusha ibindi, ari byo byagiye birokoka. Gusa icyo gitekerezo ntigisubiza ikibazo kigira kiti “imikorere y’ibyo binyabuzima yabayeho ite?” Namenye ko hari abahanga benshi mu bya siyansi bazi neza ko ubwihindurize budashobora gusubiza icyo kibazo. Umwarimu wigishaga imiterere y’inyamaswa, yanyibiye ibanga ambwira ko nta nyigisho n’imwe y’ubwihindurize yemera. Ariko ntiyigeraga abihingutsa, kuko yatinyaga gutakaza akazi.
Ese kumenya imiterere y’urusobe rw’ibinyabuzima byakomeje ukwizera kwawe?
Cyane rwose. Mu bushakashatsi nakoze, nibanze ku mikoranire y’ibinyabuzima. Nasanze ibinyabuzima byose byo ku isi ari magirirane. Aha natanga urugero rw’indabo n’inzuki. Ubusanzwe indabo z’ibimera zikurura inzuki bitewe n’imiterere yazo, amabara yazo, impumuro yazo n’umushongi ubamo, maze zikazishyiraho insinda. Inzuki zitungwa n’uwo mushongi zigatwara n’insinda zikazijyana ku bindi bimera, zikaba zirabibanguriye. Biragaragara rero ko inzuki n’indabo byuzuzanya, kimwe kikabeshaho ikindi.
‘Kuba ibinyabuzima byo ku isi bifite ubushobozi bwo kongera kwisana byanyemeje ko Imana ari yo yabiremye’
Ibiba mu rusobe rw’ibinyabuzima byose biruzuzanya. Muri urwo rusobe usangamo amoko menshi y’inyamaswa, ibimera, za bagiteri n’uruhumbu. Inyamaswa zose zikura ibyokurya n’umwuka wa ogisijeni ku bimera, kandi ibimera byinshi bibeshwaho n’inyamaswa. Nubwo gusobanukirwa imikorere y’urusobe rw’ibinyabuzima bigoye kandi ibyo binyabuzima bikaba bishobora gupfa mu buryo bworoshye, bishobora gukomeza kubaho mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi. N’iyo urusobe rw’ibinyabuzima rwangiritse bitewe n’ikirere gihumanye, maze ikibazo cyatumye ikirere gihumana kigakemurwa, ibinyabuzima byongera kororoka. Iyo ntekereje ko ibinyabuzima byo ku isi byose bifite ubushobozi bwo kongera kwisana, bituma nemera ntashidikanya ko Imana ari yo yabihanze.
Kuki wabaye Umuhamya wa Yehova?
Nababazwaga cyane no kubona abantu bangiza ibidukikije. Nari nzi ko nubwo urusobe rw’ibinyabuzima rufite ubushobozi bwo kongera kwisana, abantu bashobora kururimbura. Mbifashijwemo n’Abahamya ba Yehova, namenye ko Imana ‘izarimbura abarimbura isi’ nk’uko Ibyanditswe bibivuga (Ibyahishuwe 11:18). Ayo magambo yaramfashije cyane. Uko nagendaga niga Bibiliya, ni ko nagendaga menya ko ibyo Imana idusezeranya bizasohora nta kabuza.
Nshimishwa no kugeza ku bandi imyizerere yanjye, kandi hari abahanga mu bya siyansi nigishije Bibiliya. Ubu mfite imyaka 55. Nafashe ikiruhuko cy’iza bukuru mbere y’igihe, kugira ngo njye mara igihe kirekire mfasha abantu gusobanukirwa ibirebana n’Umuremyi, n’umugambi afitiye iyi si yacu nziza cyane.