Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Satani

Satani

Ese Satani abaho koko?

‘Ya nzoka ya kera yitwa Satani Usebanya, ari na yo iyobya isi yose.”—Ibyahishuwe 12:9.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Hari abatekereza ko Satani Umwanzi atabaho, bakumva ko ari ububi buba muri buri wese.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya ivuga ko Satani abaho. Ni umumarayika wigometse cyangwa ikiremwa cy’umwuka kirwanya Imana. Bibiliya imwita “umutware w’iyi si” (Yohana 12:31). Kugira ngo agere ku ntego ze, akoresha “ibimenyetso by’ibinyoma n’uburiganya.”—2 Abatesalonike 2:9, 10.

Bibiliya ivuga ibyerekeye ikiganiro Satani yagiranye n’Imana. None se niba Satani ari ububi buba muri buri wese, byari gushoboka bite ko Imana itunganye kandi y’indakemwa mu mico, iganira n’ububi yifitemo (Gutegeka kwa Kabiri 32:4; Yobu 2:1-6)? Biragaragara neza ko Satani ariho koko, kandi ko atari ububi buba muri buri wese.

IMPAMVU IBYO BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA.

Amayeri Satani akoresha kugira ngo abantu bumve ko atabaho, ni nk’ayo abagizi ba nabi bakoresha biyoberanya kugira ngo bakomeze gukora ibikorwa bibi nta wubatahuye. Kugira ngo wirinde Satani rero, ugomba kubanza kumenya ko abaho.

 Satani aba he?

‘Wa si we ugushije ishyano kuko Satani yakumanukiye.’—Ibyahishuwe 12:12.

ICYO ABANTU BABIVUGAHO.

Abantu benshi batekereza ko Satani aba ikuzimu mu muriro utazima. Abandi batekereza ko aba mu bantu babi.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Kubera ko Satani ari ikiremwa cy’umwuka, aba ahantu hatagaragara. Hari igihe yari yemerewe kujya aho Imana n’abamarayika b’indahemuka baba, akahatembera uko ashaka (Yobu 1:6). Ariko ubu we n’ibindi biremwa by’umwuka bibi, Imana yarabirukanye ibajugunya ahahereranye n’isi.—Ibyahishuwe 12:12.

Ese ibyo bishatse kuvuga ko Satani ari ahantu runaka ku isi adashobora kuva? Urugero, ushobora kuba warasomye inkuru y’umugi wa kera w’i Perugamo uvugwaho ko ari ho “intebe y’ubwami ya Satani iri” (Ibyahishuwe 2:13). Mu by’ukuri, ayo magambo yumvikanisha ko uwo mugi wari wiganjemo abantu bakorera Satani. Satani ntagira ahantu runaka hazwi aba ku isi. Ahubwo Bibiliya ivuga ko “ubwami bwose bwo mu isi yose ituwe” ari ubwe.—Luka 4:5, 6.

Ese Satani ashobora kugirira abantu nabi cyangwa kugenzura ibyo bakora?

“Tuzi ko turi ab’Imana, ariko isi yose iri mu maboko y’umubi.”—1 Yohana 5:19.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Abantu hafi ya bose bemeye gushukwa na Satani maze arabigarurira (2 Abakorinto 11:14). Ngicyo icyatumye abantu bananirwa kugira icyo bageraho mu mihati bashyiraho kugira ngo bahindure isi.

Nanone Bibiliya ivuga ukuntu Satani n’abandi bamarayika b’ibyigomeke bagiye bigarurira abantu maze bakabagirira nabi.—Matayo 12:22; 17:15-18; Mariko 5:2-5.

ICYO WAKORA.

Ntugatinye Satani. Kugira ngo utayoborwa na Satani cyangwa ngo akwigarurire, ugomba kumenya “amayeri” yifashisha ashuka abantu (2 Abakorinto 2:11). Gusoma Bibiliya bizatuma umenya ayo mayeri, maze wirinde kugwa mu mitego ye.

Ikindi wakora ni ukwikuraho ibintu byose bifitanye isano n’abadayimoni (Ibyakozwe 19:19). Ibyo bikubiyemo impigi, inyandiko, za videwo, indirimbo n’imikino yo kuri orudinateri bishyigikira ubupfumu.

Bibiliya igira iti “mugandukire Imana, ariko murwanye Satani, na we azabahunga” (Yakobo 4:7). Niwumvira iyo nama yo muri Bibiliya irangwa n’ubwenge, uzaba wirinze amayeri ya Satani.—Abefeso 6:11-18.