Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Inyoni yitwa Alubatorosi ikoresha imbaraga nke mu gihe iguruka

Inyoni yitwa Alubatorosi ikoresha imbaraga nke mu gihe iguruka

INYONI zitumbagira mu kirere zifite ubushobozi bwo kuguma mu kirere zidakoresheje imbaraga nyinshi. Imwe mu nyoni ifite ubwo bushobozi budasanzwe, ni iyitwa Alubatorosi. Ifite amababa areshya na metero 3,4 kandi igapima ibiro 8,5. Ishobora kuguruka ibirometero bibarirwa mu bihumbi idakoresheje imbaraga nyinshi. Ibanga ikoresha nta rindi, uretse imiterere yayo n’uburyo ikoresha kugira ngo itumbagire mu kirere.

Suzuma ibi bikurikira: Iyo iyo nyoni iguruka, ikoresha imitsi yihariye ifasha amababa yayo kuguma mu mwanya wayo mu gihe yayarambuye, bigatuma imikaya iruhuka. Irindi banga iyo nyoni ikoresha riyifasha gutumbagira mu kirere, ni ubuhanga ifite bwo kuguruka mu miyaga yo mu nyanja.

Iyo iyo nyoni iri hejuru y’inyanja, igenda isa n’ikora ishusho y’umuheto. Iratumbagira, igakata ubundi ikamanuka, gutyo gutyo. Ibyo biyifasha gukomeza kuguruka nta kunanirwa, nubwo ubusanzwe biyitwara imbaraga. Vuba aha ni bwo abahanga mu bya siyansi basobanukiwe uko izo nyoni zibigenza. Bifashishije ibikoresho bihambaye bikurikirana inzira zanyuzemo na porogaramu za orudinateri zihariye, babona ko kugira ngo izo nyoni zibone imbaraga zikeneye, zitumbagira zitegeye umuyaga, zamara kugera hejuru cyane zikawutera umugongo mu gihe zimanuka. Abo bahanga bavuze ko ibyo bituma izo nyoni “zikomeza kubona imbaraga” zikeneye “kandi mu buryo butagoranye.” Ibyo bizimarira iki? Bituma zimara amasaha menshi cyane ziguruka, zikaba zagera iyo zijya zidakubise amababa yazo n’incuro imwe!

Ubwo buhanga izo nyoni zikoresha bushobora gufasha ba injenyeri gukora indege zitanywa lisansi nyinshi, cyangwa zikaba zagenda zidakoresheje moteri.

Ubitekerezaho iki? Ese iyo nyoni ifite imiterere yihariye, ikagira n’ubushobozi bwo kuguruka ikoresheje imbaraga nke, yabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa yararemwe?