Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Arigitika

Umwarimu wigisha iby’inyanja muri kaminuza ya Cambridge mu Bwongereza witwa Peter Wadhams, yaravuze ati “mu mpeshyi, urubura [rwo muri Arigitika] ruba rungana na kimwe cya kane cy’urwabaga ruhari mu myaka 30 ishize.” Mu wa 2012, amato agera kuri 50 yanyuze mu gice cy’amajyaruguru cy’iyo nyanja, gisigaye kigendwamo n’amato bitewe no kwiyongera k’ubushyuhe ku isi.

Isi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko amashereka y’ababyeyi bamaze iminsi mike babyaye, aba arimo amoko arenga 700 ya za mikorobe, uwo mubare ukaba uruta kure uwo impuguke zakekaga. Abashakashatsi baracyiga akamaro izo mikorobe zigira mu mubiri w’uruhinja, mu birebana n’urwungano ngogozi n’ubushobozi bwo kwirinda indwara.

U Bwongereza

Ubushakashatsi bwakozwe n’abahanga mu bya siyansi b’Abongereza, bwagaragaje ko abashoferi batwara imodoka barwaye ibicurane, baba bafite ubushobozi buke bwo gufata imyanzuro iyo batwaye imodoka, ugereranyije n’abashoferi banyoye inzoga.

Kongo Kinshasa

Muri Afurika hicwa inzovu zibarirwa mu bihumbi buri mwaka bashaka amahembe yazo. Ubwo bwicanyi busigaye “bukabije cyane.” Hari igihe higeze kwicwa inzovu zirashwe mu mutwe, uko bigaragara abazirashe bakaba bari muri kajugujugu.

Ositaraliya

Mu myaka 27 ishize, ibimera byo hasi mu nyanja byagabanutseho kimwe cya kabiri. Abahanga mu bya siyansi bavuga ko byatewe ahanini n’imiyaga, ubwinshi bw’amafi afite ishusho y’inyenyeri, no kuba ibyo bimera bigenda bitakaza amabara yabyo bigahinduka umweru bitewe n’ubushyuhe bukabije.