Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Indwara yo kwiheba

Indwara yo kwiheba

Iyo ndwara iteye ite?

“Narashobewe, narahetamye birengeje urugero; ngendana umubabaro umunsi wose.”—Zaburi 38:6.

ICYO ABAHANGA BABIVUGAHO.

Buri wese muri twe hari igihe yumva afite agahinda. Icyakora indwara yo kwiheba yo ni indwara ica umuntu intege, ikamubangamira muri gahunda ze za buri munsi. Gusa abahanga ntibavuga rumwe ku birebana no kumenya niba umuntu afite agahinda “gasanzwe” cyangwa niba arwaye “indwara” yo kwiheba. Icyakora, hari abantu bahorana ibyiyumvo bibi, bakumva biyanze kandi umutimanama wabo ukababuza amahwemo.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya itanga ingero z’abagabo n’abagore benshi bagize ibyiyumvo bibi. Urugero, ivuga ko Hana yigeze kugira “agahinda kenshi.” Nanone ayo magambo ahindurwamo umutima umenetse (1 Samweli 1:10). Hari n’igihe umuhanuzi Eliya yagize agahinda maze asaba Imana ko yakwipfira.—1 Abami 19:4.

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere basabwaga ‘guhumuriza abihebye’ (1 Abatesalonike 5:14). Hari igitabo cyagaragaje ko ijambo “abihebye” rishobora kwerekeza ku “bantu bahura n’ibibazo by’ubuzima bikabarenga.” Hari n’abagaragu b’Imana b’indahemuka bavugwa muri Bibiliya bumvaga bihebye.

 Ese umuntu urwaye indwara yo kwiheba ni we biba biturutseho?

“Ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe kugeza ubu”—Abaroma 8:22.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya yigisha ko kuba turwara biterwa n’uko umugabo n’umugore ba mbere bigometse. Urugero, muri Zaburi 51:5 hagira hati “mama yambyaye ababara, ndi umunyabyaha, kandi yansamye ndi umunyabyaha.” Nanone mu Baroma 5:12, hagira hati ‘nk’uko icyaha cyinjiye mu isi binyuze [ku muntu umwe ari we Adamu], n’urupfu rukinjira mu isi binyuze ku cyaha, ni na ko urupfu rwageze ku bantu bose kuko bose bakoze icyaha.’ Kubera ko Adamu yaturaze kudatungana, buri wese muri twe ashobora kurwara, yaba indwara isanzwe cyangwa iyo mu byiyumvo. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “ibyaremwe byose bikomeza kunihira hamwe, kandi bikababarira hamwe kugeza ubu” (Abaroma 8:22). Icyakora nanone Bibiliya itanga icyizere kidashobora gutangwa n’abaganga. Imana yasezeranyije abantu ko mu isi irangwa n’amahoro, indwara izo ari zo zose harimo n’iyo kwiheba, zizavaho.—Ibyahishuwe 21:4.

Wahangana ute n’indwara yo kwiheba?

“Yehova aba hafi y’abafite umutima umenetse; akiza abafite umutima ushenjaguwe.”—Zaburi 34:18.

IMPAMVU BYAGOMBYE KUGUSHISHIKAZA.

Rimwe na rimwe tujya tugerwaho n’ibibazo, bitewe n’uko hari igihe tuba tudashobora kugira icyo tubikoraho (Umubwiriza 9:11, 12). Ariko hari icyo wakora kugira ngo udaheranwa n’ibyiyumvo bibi.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Bibiliya na yo ivuga ko abarwayi baba bakeneye umuganga (Luka 5:31). Ku bw’ibyo, mu gihe wumva utameze neza mu byiyumvo, uramutse ugiye kwa muganga nta kosa waba ukoze. Bibiliya itsindagiriza agaciro k’isengesho. Urugero, muri Zaburi 55:22 hagira hati “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira. Ntazigera yemera ko umukiranutsi anyeganyezwa.” Gusenga si uburyo bwo gutuma wumva umerewe neza gusa, ahubwo ni uburyo bwo gushyikirana na Yehova Imana, we ‘uba hafi y’abafite umutima umenetse.”—Zaburi 34:18.

Nanone kubwira incuti yawe uko wiyumva bishobora kukugirira akamaro (Imigani 17:17). Umuhamya wa Yehova witwa Daniela yaravuze ati “mugenzi wanjye duhuje ukwizera yansabye kujya mvuga ikibazo nari mfite cyo kwiheba. Nubwo nari maze imyaka myinshi nirinda kukivuga, naje kubona ko kugira uwo mbwira uko niyumva ari byo nari nkeneye kuva mbere hose. Nyuma yaho byaje kumpumuriza mu buryo ntari niteze.”