INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABABYEYI
Uko waganira n’umwana wawe ku birebana no kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina
AHO IKIBAZO KIRI
Tuvuge ko umaze kumenya ko kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina byogeye mu rubyiruko. Ushobora kwibaza uti ‘ese aho umwana wanjye ntiyaba abikora?’
Ushobora kumva wifuza kubiganiraho n’umwana wawe, ariko ukibaza uti ‘ndahera he?’ Mbere yo gusubiza icyo kibazo, banza usuzume ibikubiye mu kohererezanya ubwo butumwa buvuga iby’ibitsina hamwe n’impamvu bikwiriye kuguhangayikisha. *
IKIBITERA
Hari urubyiruko rwohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina mu buryo bweruye, mu rwego rwo kwiganirira gusa n’abo bakunda.
Hari nubwo umukobwa yoherereza umuhungu ifoto ye yambaye mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina, bitewe n’uko umuhungu ahora ayimusaba.
Hari igihe umuhungu yoherereza abandi ifoto y’umukobwa bafitanye ubucuti wambaye mu buryo bubyutsa irari ry’ibitsina, agira ngo bihere ijisho cyangwa agamije kumwihimuraho mu gihe bamaze gushwana.
Uko impamvu ibitera yaba iri kose, umwana w’ingimbi cyangwa umwangavu utunze telefoni igendanwa ashobora guhura n’ibibazo byinshi. Hari igitabo cyagize kiti “kohereza ubutumwa byonyine, bishobora guhindura burundu ubuzima bw’abantu.”—CyberSafe.
Abantu benshi bibagirwa ko iyo bamaze kohereza ifoto bakoresheje interineti, biba birangiye. Ntibashobora kumenya uko izakoreshwa. Hari ikinyamakuru cyasohotsemo raporo y’ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika, yavuze ko hari umwana w’umukobwa w’imyaka 18 “wiyahuye, bitewe n’ifoto yifotoje yambaye ubusa akayoherereza umusore w’incuti ye, uwo musore na we akayoherereza abasore babarirwa mu magana bo ku kigo yigaho. Hari abandi banyeshuri bavugwaho ko bamubujije amahwemo, bakomeza koherereza abandi iyo foto.”
Ubutumwa buvuga iby’ibitsina bushobora no gutuma abantu baregwa mu nkiko. Urugero, mu duce tumwe na tumwe, hari abana batarageza ku myaka y’ubukure bagiye boherereza abandi bana bari mu kigero kimwe amafoto abyutsa irari ry’ibitsina. Abo bana bagiye bashinjwa icyaha cyo gukwirakwiza porunogarafiya y’abana, bituma banashyirwa ku rutonde rw’abantu bonona abana. Kubera ko uri umubyeyi, nawe ushobora gukurikiranwa mu gihe waba uri mu biyandikishije kuri nomero za telefoni umwana wawe akoresha, cyangwa ukaba nta cyo wakoze ngo ubuze umwana wawe kohererezanya n’abandi ubutumwa buvuga iby’ibitsina.
ICYO WAKORA
Mushyirireho amategeko asobanutse neza. Nubwo utagenzura ikintu cyose umwana wawe akoresha telefoni, byaba byiza umusobanuriye neza amategeko washyizeho n’ingaruka zishobora kumugeraho mu gihe ayarenzeho. Nanone ujye uzirikana ko ufite uburenganzira bwo kugenzura ibibera kuri telefoni y’umwana wawe bitewe n’uko uri umubyeyi we.—Ihame rya Bibiliya: Abefeso 6:1.
Mufashe kubitekerezaho. Ushobora nko kuvuga uti ‘kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina bivugwa kwinshi. Wowe ubyumva ute? Ubona ari nk’ayahe mafoto adakwiriye?” Ushobora gukomeza ugira uti “mu bihugu bimwe na bimwe, kohererezanya ifoto y’umwana wambaye ubusa ni icyaha gihanwa n’amategeko. Ese wowe wumva ibyo byagombye kuba icyaha? Kuki bidashoboka ko umuntu yohererezanya n’abandi ubutumwa nk’ubwo ngo akomeze kuba indakemwa?” Jya umutega amatwi witonze wumve uko abona ibintu, kandi umufashe gutekereza ku ngaruka bishobora kumugiraho.—Ihame rya Bibiliya: Abaheburayo 5:14.
Jya utekereza ku ngaruka zo kohererezanya n’abantu ubutumwa buvuga iby’ibitsina
Mufashe gutekereza ku bintu bishobora kubaho. Ushobora kubwira umukobwa wawe uti “tuvuge ko umukobwa abuzwa amahwemo n’umusore w’incuti ye, amusaba kujya amwohorereza ubutumwa buvuga iby’ibitsina? Uwo mukobwa yagombye gukora iki? Ese yakora ibyo uwo musore yifuza kugira ngo ubucuti bwabo budahagarara? Ese yakwanga gukora ibyo amusabye, ariko ubucuti bugakomeza? Yahagarika burundu ubucuti bari bafitanye se? Urumva se yagombye kugisha inama umuntu mukuru?” Jya ufasha umukobwa wawe kubitekerezaho. Birumvikana ariko ko ushobora no gukoresha ubwo buryo ku mwana wawe w’umuhungu.—Ihame rya Bibiliya: Abagalatiya 6:7.
Jya umuganiriza uhereye ku cyifuzo cye cyo gukora ibyiza. Ushobora kumubaza ibibazo nk’ibi bigira biti “kuvugwa neza ubiha agaciro kangana iki? Imico wifuza kumenyekanaho ni iyihe? Wakumva umeze ute uramutse utesheje umuntu agaciro, woherereza abandi ifoto ye yambaye ubusa? None se uramutse wihagazeho ugakora ibikwiriye, wakumva umeze ute?” Jya ufasha umwana wawe ‘kugira umutimanama utamucira urubanza.’—1 Petero 3:16.
Jya umubera urugero rwiza. Bibiliya ivuga ko ubwenge buva ku Mana buboneye kandi ko butagira uburyarya (Yakobo 3:17). Ese amahame ugenderaho agaragaza ko ufite ubwenge buva ku Mana? Hari igitabo cyagize kiti “tugomba gutanga urugero rwiza ntiturebe amafoto y’urukozasoni, cyangwa ngo tujye ku mbuga za interineti zigaragaza amafoto abandi babona ko adakwiriye cyangwa ko atemewe.”—CyberSafe.
^ par. 5 Ubwo butumwa bwoherezwa hakoreshejwe telefoni, kandi bukaba bukubiyemo ubutumwa bwanditse, amafoto cyangwa videwo bivuga iby’ibitsina mu buryo bweruye. Niba wifuza ibindi bisobanuro, jya kuri jw.org/rw usome ingingo ivuga ngo “Ibibazo urubyiruko rwibaza—Namenya iki ku birebana no kohererezanya ubutumwa buvuga iby’ibitsina?”—Reba ahanditse ngo INYIGISHO ZA BIBILIYA > URUBYIRUKO.