Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Amerika

Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko abanyamaguru bangana na kimwe cya gatatu barangazwa n’ibintu bitandukanye, urugero nko kumva umuzika, kuganirira kuri telefoni n’ibindi. Icyakora ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko igiteje akaga kurusha ibyo byose, ari ukwandikirana ubutumwa bugufi. Igihe abandika ubwo butumwa bamara bambuka umuhanda, cyiyongeraho 18 ku ijana ugereranyije n’abatabwandika. Nanone, byaragaragaye ko mu bantu bambuka umuhanda badafite uburenganzira, bakambukira ahantu hatemewe cyangwa bakambuka batabanje kureba mu mpande zombi, umubare w’ababa bandika ubutumwa ukubye incuro 3,9 uw’abambuka batabwandika.

Nijeriya

Abagore bavanwa muri Nijeriya bakajyanwa mu Burayi bagiye gucuruzwa, basabwa kurahirira ko bazabigira ibanga, kandi ibyo bakabikorera mu ngoro z’abapfumu. Abacuruzi babarahiza batyo bagira ngo babifatire, kandi bizere ko bazakomeza gukora umwuga w’uburaya, kuko bazi ko abantu batinya cyane guhanwa n’imyuka mibi.

Esipanye

Abashomeri bari hagati ya 5 na 10 ku ijana, iyo bagiye gusaba akazi ntibavuga ko bize kaminuza cyangwa ngo bandike imyaka y’uburambe bafite mu kazi. Ibyo biterwa n’uko abatanga akazi bumva ko abo bashomeri barengeje ibisabwa, ku buryo ako kazi kaba katabakwiriye.

Isi

Ubushakashatsi bwagaragaje ko imyotsi iva mu ziko ihitana abantu benshi mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, aho abagera kuri miriyoni enye buri mwaka bapfa bazize indwara z’ubuhumekero ziterwa n’imyotsi. Abashakashatsi bavuga ko uburozi buba mu myotsi y’inkwi cyangwa nyiramugengeri bufite ubukana bungana n’ububa mu itabi.