Hirya no hino ku isi
Afurika yo munsi y’ubutayu bwa sahara
Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bana ivuga ibirebana n’ibihugu byo muri ako karere, yagaragaje ko “mu bana bari munsi y’imyaka 5, abagera kuri 38 ku ijana gusa ari bo bafite ibyemezo by’amavuko.” Nyamara, Elke Wisch, wungirije umuyobozi mukuru w’iryo shami muri Afurika y’Iburasirazuba n’iy’Amajyepfo, yavuze ko mu bihugu bimwe na bimwe byo muri ako karere, abana “bagomba kuba bafite icyemezo cy’amavuko” kugira ngo bavurwe, bige, kandi ab’imfubyi babone uburenganzira ku mitungo y’ababyeyi babo.
U Butaliyani
Hari ubushakashatsi bwagaragaje ko ikintu cya mbere abana b’ingimbi n’abangavu benshi b’Abataliyani batinya, ari ukunnyuzurirwa kuri interineti. Mu bana bafite imyaka iri hagati ya 12 na 17, abagera kuri 72 ku ijana bavuze ko babitinya cyane. Abo baruta kure abatinya ibiyobyabwenge (55 ku ijana), abatinya kubuzwa amahwemo n’abantu bakuru bashaka ko baryamana (44 ku ijana), cyangwa abatinya kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (24 ku ijana).
U Buyapani
Hari ikinyamakuru cyavuze ko “umubare w’abakozi bakiri bato bo mu Buyapani banga kuzamurwa mu ntera, ugenda urushaho kwiyongera” (The Japan Times). Abagera kuri 40 ku ijana bavuga ko biterwa n’uko abantu bataye umuco kandi ubuhemu bukaba bwogeye. Abakozi benshi bumva badashoboye kuganira n’abakoresha babo, kandi n’iyo baganiriye ntibaba bisanzuye. Mu gihe abakozi ba kera bizirikaga ku bakoresha babo, muri iki gihe abakozi bakiri bato bagera kuri 60 ku ijana bakora akazi ariko bategereje akandi keza kurushaho.
Burezili
Kuva mu mwaka wa 1980 kugeza mu wa 2010, muri Burezili hamaze gupfa abantu bagera hafi ku 800.000 barashwe. Abagera ku 450.000 bari bafite imyaka iri hagati ya 15 na 29. Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko akenshi abantu bicwa bitewe n’intonganya hagati y’abagize imiryango, amakimbirane hagati y’abaturanyi n’ishyari cyangwa intonganya hagati y’abashoferi.