Icyo Bibiliya Ibivugaho
Amafaranga
Ese amafaranga ni umuzi w’ibibi byose?
‘Gukunda amafaranga ni umuzi w’ibibi by’ubwoko bwose.’—1 Timoteyo 6:10.
ICYO ABANTU BAMWE BABIVUGAHO.
Amafaranga ni umuzi w’ibibi byose.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Amafaranga si cyo kibazo; ahubwo ‘kuyakunda’ ni byo ‘muzi w’ibibi.’ Muri Bibiliya, Umwami Salomo wari umukire yagaragaje ibibazo bitatu abakunda amafaranga bahura na byo. Imihangayiko: Bibiliya igira iti “ubutunzi bwinshi bw’umukire bumubuza gusinzira” (Umubwiriza 5:12). Kutanyurwa: Bibiliya igira iti “ukunda ifeza ntahaga ifeza, n’ukunda ubutunzi ntahaga inyungu” (Umubwiriza 5:10). Kwica amategeko: Bibiliya igira iti “uwihutira kuronka ubutunzi ntazakomeza kuba umwere.”—Imigani 28:20.
Akamaro k’amafaranga
‘Amafaranga ni uburinzi.’—Umubwiriza 7:12.
ICYO ABANTU BAMWE BABIVUGAHO.
Amafaranga atuma umuntu yumva yishimye kandi atekanye.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Ikinyoma kivuga ko amafaranga ahesha ibyishimo n’umutekano ni kimwe mu “mbaraga zishukana z’ubutunzi” (Mariko 4:19). Ariko kandi, Bibiliya ivuga ko ‘amafaranga asubiza ibibazo byose’ (Umubwiriza 10:19). Amafaranga ashobora gutuma ugura ibyo ukenera kugira ngo ubeho, urugero nk’ibyokurya n’imiti.—2 Abatesalonike 3:12.
Nanone amafaranga agufasha kwita ku muryango wawe. N’ubundi kandi, Bibiliya igira iti “iyo umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ukwizera.”—1 Timoteyo 5:8.
Uko wakoresha amafaranga yawe neza
‘Banza wicare ubare ibyo uzatanga.’—Luka 14:28.
ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.
Jya ukoresha amafaranga mu buryo buhuje n’amahame y’Imana (Luka 16:9). Jya ugaragaza ko uri inyangamugayo kandi wirinde uburiganya mu birebana no gukoresha amafaranga (Abaheburayo 13:18). Kugira ngo wirinde kubaho mu buryo burenze ubushobozi bwawe, ujye wirinda ‘imibereho irangwa no gukunda amafaranga.’ —Abaheburayo 13:5.
Nubwo Bibiliya itarwanya ibyo gufata amadeni, iduha umuburo ugira uti “uguza aba ari umugaragu w’umugurije” (Imigani 22:7). Jya wirinda kugura ibintu utateganyije, kuko ‘umuntu uhubuka atazabura gukena’ (Imigani 21:5). Ahubwo ‘ujye ugira icyo ushyira ku ruhande iwawe mu rugo ukurikije ibyo ufite,’ kugira ngo ubone amafaranga yo gukoresha ibintu by’ingenzi. —1 Abakorinto 16:2.
Bibiliya idutera inkunga yo ‘kugira akamenyero ko gutanga’ (Luka 6:38). Abantu bifuza gushimisha Imana bafite impamvu zo gutanga, kuko “Imana ikunda utanga yishimye” (2 Abakorinto 9:7). Ku bw’ibyo, ‘ntukibagirwe gukora ibyiza no gusangira n’abandi, kuko ibitambo bimeze bityo ari byo bishimisha Imana rwose.’ —Abaheburayo 13:16.