Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

Esipanye

Hari itsinda ry’abahanga mu bya siyansi ryemeza ko ibikorwa by’abantu ari byo bishobora kuba byaratumye mu mugi wa Lorca wo mu majyepfo ya Esipanye haba umutingito mu mwaka wa 2011. Uwo mutingito wahitanye abantu icyenda, abandi benshi barakomereka. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko uwo mutingito wari ukaze, wibasiye uduce twacukuwemo amariba menshi y’amazi yo kuhira imyaka.

U Bushinwa

Mu mwaka wa 2012, ba mukerarugendo bakomoka mu Bushinwa bakoresheje miriyari 102 z’amadolari y’amanyamerika mu ngendo bakoze bajya mu mahanga. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Bukerarugendo ryavuze ko uwo mubare watumye u Bushinwa buza ku mwanya wa mbere mu bihugu bikoresha amafaranga menshi mu bukerarugendo mpuzamahanga. Bukurikirwa n’u Budage n’Amerika, buri gihugu muri ibyo byombi kikaba cyarakoresheje miriyari 84 z’amadolari y’amanyamerika.

U Buyapani

Hari ubushakashatsi bwasohotse mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza (BMJ) bwakorewe ku bantu bagera ku 68.000 bo mu Buyapani bari mu kigero cy’imyaka 23. Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko abagore bavutse hagati y’umwaka wa 1920 n’uwa 1945, bagatangira kunywa itabi bafite imyaka 20, baramye imyaka mike ugereranyije n’abatarigeze barinywa. Abagore batarinywa barama imyaka 10 kurusha abarinywa, naho abagabo batarinywa bakarama imyaka 8 kurusha abarinywa.

Moritaniya

Gutumiza amashashi, kuyakora no kuyakoresha byaraciwe kugira ngo barinde ubuzima bw’inyamaswa zo mu mazi n’izo ku butaka, kuko zishobora kuyarya zigapfa. Leta irimo irashishikariza abaturage kuyasimbuza ibindi bikoresho bitangiza ibidukikije.

Isi

Amasosiyete y’ubwishingizi yishyura amafaranga agera kuri miriyoni 50 z’amadolari y’amanyamerika buri mwaka, kubera ibiza biterwa n’imihindagurikire y’ikirere. Ayo mafaranga yabazwe hakurikijwe uko ifaranga ryagiye rita agaciro, yagiye yikuba incuro zirenga ebyiri buri myaka icumi kuva muri za 80.