Ibyo utari uzi ku marira yawe
DUTANGIRA kurira tukivuka. Hari impuguke yavuze ko kurira ari uburyo uruhinja rukoresha kugira ngo rugaragaze ko rushaka kwitabwaho no guhabwa ibyo rukeneye, nk’uko urureri ruhuza umwana ukiri mu nda na nyina rukamufasha kubona ibyo akeneye. Ariko se kuki dukomeza kurira n’iyo tumaze kuba bakuru, kandi hari ubundi buryo twakoresha kugira ngo tugaragaze ibyo twifuza?
Hari impamvu nyinshi zituma turira. Hari igihe turira bitewe n’agahinda, kumanjirwa, cyangwa imibabaro, yaba igaragara cyangwa itagaragara. Ariko hari n’igihe umuntu asabwa n’ibyishimo, agahumurizwa cyangwa akagera ku kintu gikomeye, bigatuma arira. Ayo aba ari amarira y’ibyishimo. Nanone hari igihe turira bitewe n’uko tubonye abandi barira. Uwitwa María yaravuze ati “iyo mbonye umuntu arira, uko ikimuriza cyaba kiri kose, nanjye mpita ntangira kurira.” Ushobora kuba warigeze kurira bitewe n’inkuru itarabayeho ubonye muri filimi cyangwa ukayisoma mu gitabo.
Uko byaba biri kose, kurira ni uburyo bufite imbaraga bwo kugaragaza ibiri ku mutima tutiriwe tugira icyo tuvuga. Hari igitabo cyavuze kiti “iyo urize uba uvuze byinshi kandi mu gihe gito” (Adult Crying). Amarira atuma abantu bagira icyo bakora. Urugero, abenshi muri twe iyo tubonye umuntu arira kubera agahinda, kubyirengagiza biratugora bitewe n’uko ibyo bitwereka ko afite akababaro. Ibyo bituma dushaka uko twamuhumuriza cyangwa uko twamufasha.
Hari intiti zemeza ko kurira ari uburyo bwiza bwo kugaragaza uko twiyumva, kandi ko iyo umuntu akunda kwifata ntarire bishobora kugira ingaruka ku buzima bwe. Hari abandi bavuga ko nta gihamya ishingiye kuri siyansi yari yagaragaza akamaro ko kurira, haba ku buzima bwacu cyangwa ku byiyumvo byacu. Icyakora ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abagore bagera kuri 85 ku ijana n’abagabo bagera kuri 73 ku ijana, bumvise bamerewe neza nyuma yo kurira. Uwitwa Noemí yaravuze ati “hari igihe numva nkeneye kurira. Iyo ndangije kurira, ndiruhutsa cyane maze ngatangira kubona ibintu neza, nkabibona uko biri koko.”
Ubushakashatsi butandukanye bwagaragaje ko abagore bagera kuri 85 ku ijana n’abagabo bagera kuri 73 ku ijana, bumvise bamerewe neza nyuma yo kurira
Icyakora kuba twumva turuhutse nyuma yo kurira, ntibiterwa gusa n’uko twarize. Uko abandi babyifatamo mu gihe turize na byo bibigiramo uruhare rukomeye. Urugero, iyo turize abandi bakaduhumuriza cyangwa bakadufasha, twumva turuhutse. Ariko iyo batagize icyo badukorera, twumva dukozwe n’ikimwaro cyangwa tukumva ko nta wudukunda.
Uko bigaragara, hari ibyo tutaramenya ku birebana no kurira. Icyakora icyo tuzi, ni uko kurira ari ubushobozi buhebuje twahawe n’Imana bwo kugaragaza uko twiyumva.