Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE UWAKWIPFIRA BIKARANGIRA?

Ibintu birahinduka

Ibintu birahinduka

“Turabyigwa impande zose, ariko ntidutsikamiwe ku buryo tudashobora kwinyagambura; turashobewe ariko ntitwihebye rwose.” —2 ABAKORINTO 4:8.

Bikunze kuvugwa ko iyo umuntu yiyahuye ibye biba birangiye burundu, nyamara ikibazo yari afite cyari icy’igihe gito. Nubwo tuba twumva ko bidashoboka, ikibazo kigoye, yewe na cya kindi uba wumva ko kidashobora gukemuka, gishobora kumara igihe gito ndetse kigakemuka mu buryo utari witeze.—Reba agasanduku gafite umutwe uvuga ngo  “Ibibazo bari bafite byarakemutse.”

Nubwo kandi kitakemuka, byaba byiza tugiye duhangana n’ibibazo by’uwo munsi gusa. Yesu yaravuze ati “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo.”—Matayo 6:34.

Byagenda bite se mu gihe ikibazo ufite kidashobora gukemuka? Urugero, reka tuvuge ko urwaye indwara idakira cyangwa ukaba ufite ikindi kibazo, urugero nko kuba waratanye n’uwo mwashakanye cyangwa warapfushije uwo wakundaga.

Muri icyo gihe na bwo hari icyo ushobora gukora. Ushobora guhindura uko ubona icyo kibazo. Iyo witoje kwakira ikibazo udashobora kugira icyo ukoraho, uba ushobora kubona ibintu mu buryo burangwa n’icyizere (Imigani 15:15). Nanone bigufasha gushakisha uko wahangana n’icyo kibazo, aho kumva ko kwiyahura ari wo muti. Ibyo bikumarira iki? Bituma utangira guhangana n’ikibazo wumvaga ko kikurenze.—Yobu 2:10.

ICYO WAZIRIKANA: Ntushobora kuzamuka umusozi uteye intambwe imwe gusa. Icyakora ushobora kuwuterera buhoro buhoro, utera intambwe imwe imwe. Ibyo ni na ko bimeze ku bibazo uhanganye na byo, n’iyo byaba bingana umusozi.

ICYO WAKORA UBU: Bwira incuti yawe cyangwa mwene wanyu ikibazo ufite. Uwo muntu ashobora kugufasha kubona icyo kibazo mu buryo bushyize mu gaciro.—Imigani 11:14.