Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE UWAKWIPFIRA BIKARANGIRA?

Hari icyabigufashamo

Hari icyabigufashamo

“Mwikoreze [Imana] imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.”—1 PETERO 5:7.

Akenshi iyo umuntu afite ikibazo akabona nta cyo yagikoraho ni bwo yifuza gupfa. Ariko reka dusuzume ibintu bitandukanye byagufasha guhangana na cyo.

Isengesho. Isengesho si uburyo budufasha kumva tumerewe neza cyangwa uburyo twitabaza mu gihe twumva twashobewe. Ni ikiganiro nyakuri tugirana na Yehova, Imana yacu itwitaho. Yehova yifuza ko umubwira ibiguhangayikishije. Ni yo mpamvu Bibiliya idutera inkunga igira iti “ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.”—Zaburi 55:22.

None se kuki utasenga Imana uhereye ubu? Koresha izina ryayo Yehova, maze uyibwire ibikuri ku mutima (Zaburi 62:8). Yehova yifuza ko wamumenya, ukumva ko ari incuti yawe (Yesaya 55:6; Yakobo 2:23). Ushobora kumusenga igihe icyo ari cyo cyose n’aho waba uri hose.

Dukurikije ibyavuzwe n’ikigo cy’Abanyamerika kirwanya kwiyahura, “ubushakashatsi bwinshi bwagaragaje ko abantu benshi biyahura, ni ukuvuga 90 ku ijana cyangwa barenga, baba barwaye mu mutwe. Icyakora akenshi indwara baba barwaye ntiziba zarasuzumwe ngo zimenyekane cyangwa ngo zivurwe neza”

Abantu bakwitaho. Abantu baha agaciro ubuzima bwawe, muri bo hakaba harimo abagize umuryango wawe cyangwa incuti zawe, bashobora kuba baragaragaje ko bakwitaho. Mu bantu bakwitaho, harimo n’abo utazi. Urugero, iyo Abahamya ba Yehova babwiriza hari igihe bahura n’abantu bihebye, bamwe muri bo bakaba baranababwiye ko bashakishije umuti w’ibibazo byabo bakawubura, bigatuma batekereza kwiyahura. Iyo Abahamya ba Yehova babwiriza ku nzu n’inzu, babona uburyo bwihariye bwo gufasha abantu nk’abo. Bakurikiza urugero rwa Yesu, bakita kuri bagenzi babo. Nawe rero bakwitaho.Yohana 13:35.

Inama za muganga. Akenshi iyo umuntu atekereje kwiyahura biba bigaragaza ko yahungabanye, wenda akaba arwaye indwara yo kwiheba. Nta wagombye guterwa ipfunwe no kurwara indwara zifitanye isano n’ihungabana cyangwa izindi ndwara. N’ubundi kandi, indwara yo kwiheba igereranywa n’ibicurane. Buri wese ashobora kuyirwara, kandi ishobora kuvurwa igakira. *

ICYO WAZIRIKANA: Ubusanzwe, iyo indwara yo kwiheba yafashe indi ntera, kuyikira utabifashijwemo n’abandi biragoye. Ibyo byaba ari nko kuvuga ko wakwivana mu mwobo muremure nta wubigufashijemo. Ariko hagize ubigufashamo ushobora gukira.

ICYO WAKORA UBU: Shaka umuganga wizewe uvura indwara zifitanye isano n’ihungabana, urugero nk’iyo kwiheba.

^ par. 8 Mu gihe ibitekerezo byo kwiyahura byanze kukuvamo, ujye ugerageza kwitabaza inzego zabigufashamo, urugero nk’abajyanama mu by’ihungabana cyangwa ibitaro. Izo nzego ziba zikorwamo n’abantu b’inzobere mu gufasha abagize ibibazo nk’ibyo.