Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ibanga ryo guhangana n’imihangayiko

Ibanga ryo guhangana n’imihangayiko

“Numvaga meze nk’imbeba ijarajara yabuze aho ijya. Akenshi nakoraga amasaha 16 ku munsi, kandi ngakora mu mpera z’icyumweru hafi ya zose. Numvaga mfite umujinya kuko buri gihe nasangaga agakobwa kanjye karyamye. Nahoraga ndwaye kubera umunaniro.”Kari wo muri Finilande.

KARI si we wenyine uhanganye n’icyo kibazo. Umuryango wita ku barwaye indwara zo mu mutwe wo mu Bwongereza, uvuga ko Umwongereza 1 kuri 5 yarwariye mu kazi bitewe n’umunaniro, naho imihihibikano y’akazi igatuma Umwongereza 1 kuri 4 aririra mu kazi. Mu mwaka wa 2009, abantu bafata imiti ivura indwara yo kwiheba bariyongereye cyane bitewe n’ihungabana ry’ubukungu.

Ni iki kigutera imihangayiko?

  • Kubura amahoro bitewe n’ubukene cyangwa indi mpamvu

  • Imihihibikano ya buri munsi

  • Amakimbirane

  • Ibibazo bihahamura

Imihangayiko ikugiraho izihe ngaruka?

  • Uburwayi

  • Umunaniro udashira

  • Kubura ibitotsi

  • Kwiheba

  • Kugirana ibibazo n’abandi

 Kugira ngo umubiri wawe uhangane n’imihangayiko, ukora akazi katoroshye. Uvubura imisemburo ituma uhumeka vuba, umutima ugatera cyane kandi umuvuduko w’amaraso ukiyongera. Nanone ingirabuzimafatizo z’amaraso umubiri wabitse n’isukari biza mu maraso ari byinshi. Ibyo bintu byose umubiri ukora, biba bigutegurira guhangana n’ikintu kigutera imihangayiko. Iyo kirangiye, umubiri wawe wongera gukora nk’uko bisanzwe. Ariko iyo kigumyeho, bishobora gutuma uhorana imihangayiko, ukamera nka moteri ikora idahagarara. Ku bw’ibyo, kumenya uko wahangana n’imihangayiko ni iby’ingenzi kugira ngo umubiri wawe n’ubwenge bwawe bikore neza.

Uko wahangana n’imihangayiko

Guhangayika si ko buri gihe biba ari bibi. Ishyirahamwe ry’abahanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu muri Amerika, ryagize riti “ingaruka imihangayiko igira ku muntu yagereranywa n’uburyo imirya y’inanga iba ireze. Iyo itareze ijwi riba ribi kandi rikagira amakaraza, yaba ireze cyane ijwi rikamena amatwi cyangwa imirya igacika. Mu buryo nk’ubwo, guhangayika bikabije bishobora guhitana umuntu, mu gihe guhangayika mu rugero bishobora kumugirira akamaro. Ubwo rero, icy’ingenzi ni ukumenya uko wahangana n’imihangayiko.”

Ikindi twazirikana ni uko ingaruka imihangayiko igira ku bantu n’uko bahangana na yo biba bitandukanye. Ni yo mpamvu igihangayikisha umwe gishobora kudahangayikisha undi. Uko byaba bimeze kose ariko, niba imirimo ya buri munsi igutesha umutwe cyangwa ukaba udashobora guhangana n’ibintu bigutungura, ufite ikibazo cyo guhangayika bikabije.

Hari abantu bagira “imihangayiko” idashira, bakiyahuza inzoga, ibiyobyabwenge cyangwa itabi. Abandi batangira guhindagura imirire, bakamara amasaha menshi bareba televiziyo cyangwa bari kuri orudinateri. Aho kugira ngo ikibazo bafite gikemuke, ibintu birushaho kuzamba. None se ni iki cyadufasha guhangana n’imihangayiko mu buryo bwiza?

Abantu benshi bashoboye guhangana n’imihangayiko, bitewe no gushyira mu bikorwa inama z’ingirakamaro zo muri Bibiliya. Izo nama zitajya zita agaciro zagufasha zite? Reka dusuzume icyo kibazo dushingiye ku mpamvu enye zikunze gutera imihangayiko.

 1 KUBURA AMAHORO

Nta n’umwe muri twe ufite umutekano usesuye. Bibiliya ivuga ko “ibihe n’ibigwirira abantu bitugeraho [twese]” (Umubwiriza 9:11). None se wakora iki mu gihe wumva nta mahoro ufite? Gerageza ibi bikurikira:

  • Ujye ubibwira umwe mu bagize umuryango wawe cyangwa incuti ufitiye icyizere. Ubushakashatsi bwagaragaje ko iyo umuntu ashyigikiwe n’incuti ze, bimurinda indwara zifitanye isano n’imihangayiko. Koko rero “incuti nyakuri igukunda igihe cyose, kandi ikubera umuvandimwe mu gihe cy’amakuba.”Imigani 17:17.

  • Ntukibande ku bintu bibi bishobora kukubaho. Iyo mitekerereze nta kindi yakumarira uretse kukunegekaza. Nanone kandi, ibyo utinya bishobora kutakubaho. Ni yo mpamvu Bibiliya igira iti “ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo.”Matayo 6:34.

  • Jya usenga usaba imbaraga. Muri 1 Petero 5:7 hagira hati “mwikoreze [Imana] imihangayiko yanyu yose kuko ibitaho.” Imana itwereka ko itwitaho iduha amahoro yo mu mutima, ikanatwizeza ko ‘itazatererana’ abayisenga babikuye ku mutima, bayisaba ko yabafasha kandi ikabahumuriza mu gihe babikeneye.Abaheburayo 13:5; Abafilipi 4:6, 7.

2 IMIHIHIBIKANO YA BURI MUNSI

Ingendo za buri munsi, akazi, kwiga, kwita ku bana cyangwa ababyeyi bageze mu za bukuru, bishobora kongera imihangayiko. Ariko nanone, hari igihe guhagarika bimwe muri ibyo bikorwa biba bidashoboka cyangwa bidakwiriye (1 Timoteyo 5:8). None se mu gihe byifashe bityo wakora iki?

  • Jya ushakisha igihe cyo kwirangaza kandi uruhuke bihagije. Bibiliya igira iti “urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga.”Umubwiriza 4:6.

  • Jya ushyira ibintu by’ingenzi mu mwanya wa mbere kandi woroshye ubuzima (Abafilipi 1:10). Ushobora koroshya ubuzima, wenda ugabanya amafaranga wakoreshaga cyangwa igihe wamaraga ku kazi.Luka 21:34, 35.

Kari twigeze kuvuga yashubije amaso inyuma, atekereza ku mibereho ye. Yaravuze ati “naje kubona ko narangwaga n’ubwikunde.” Yagurishije isosiyete ye y’ubucuruzi, asigara akora akazi gatuma arushaho kuboneka mu rugo. Yaravuze ati “nubwo dusigaye tubaho mu buryo buciriritse ho gato, ubu jye n’umugore wanjye ntitugihorana umunaniro kandi igihe cyo gusabana n’incuti n’abavandimwe cyariyongereye. Nta mushinga wandutira amahoro yo mu mutima mfite ubu.”

 3 AMAKIMBIRANE

Kugirana amakimbirane n’abandi, cyane cyane ku kazi, bishobora guhangayikisha cyane. Niba ujya ugirana ibibazo n’abandi, dore icyo wagombye gukora:

  • Mu gihe umuntu akurakaje, gerageza gutuza. Ujye wirinda kumusubiza urakaye, kuko watuma ibintu birushaho kuzamba. Mu Migani 15:1, hagira hati “gusubizanya ineza bihosha uburakari, ariko ijambo ribabaza ribyutsa umujinya.”

  • Gerageza gukemura ikibazo ufitanye n’uwo muntu muri mwenyine kandi umwubashye, bityo umwereke ko afite agaciro.Matayo 5:23-25.

  • Gerageza gusobanukirwa uko abona ibintu n’uko yiyumva. Ibyo bizagufasha ‘gutinda kurakara’ kuko bituma wishyira mu mwanya w’umuntu mwagiranye ikibazo (Imigani 19:11). Nanone bishobora kugufasha kumenya uko abandi bakubona.

  • Gerageza kubabarira. Kubabarira ni byiza bikaba n’umuti mwiza. Ubushakashatsi bwakozwe mu wa 2001, bwagaragaje ko “kutababarira” bituma “umuvuduko w’amaraso wiyongera, kandi umutima ugatera cyane,” mu gihe kubabarira bigabanya imihangayiko.Abakolosayi 3:13.

4 IBIBAZO BIHAHAMURA

Nieng uba muri Kamboje yahuye n’ingorane nyinshi. Mu mwaka wa 1974 yakomerekejwe n’igisasu cyaturikiye ku kibuga cy’indege. Mu mwaka wakurikiyeho yapfushije abana babiri, nyina n’umugabo we. Mu wa 2000, inzu ye n’ibyo yari atunze byose byarahiye birakongoka, maze nyuma y’imyaka itatu apfusha umugabo yari yongeye gushaka. Icyo gihe bwo yashatse kwiyahura.

“Urushyi rwuzuye ikiruhuko ruruta amashyi yuzuye imirimo iruhije no kwiruka inyuma y’umuyaga”

Nyamara Nieng yashoboye kwihangana. Kimwe na Kari, yize Bibiliya maze inyigisho yakuyemo zimugirira akamaro cyane, ku buryo yafashe igihe cyo kujya yigisha abandi ibyo yamenye. Ibyamubayeho bitwibutsa ibyagezweho n’abashakashatsi bo mu Bwongereza mu wa 2008. Babonye ko kimwe mu bintu bifasha umuntu “kudahungabanywa n’imihangayiko,” ari “ukwitangira . . . abandi.” Nyamara hashize igihe kirekire Bibiliya itanze iyo nama.Ibyakozwe 20:35.

Nanone Nieng yahumurijwe n’ibyiringiro by’igihe kizaza, by’uko ibibazo byose abantu bafite bizavaho, “amahoro menshi” akaganza ku isi hose.Zaburi 72:7, 8.

Kugira ibyiringiro nyakuri n’ubwenge bwo guhangana n’ibibazo bitagira ingano biduhangayikisha ni iby’ingenzi. Ibyo byiringiro n’ubwo bwenge nta handi twabisanga uretse muri Bibiliya, igitabo cyihariye kandi kidasanzwe, cyagiriye akamaro abantu babarirwa muri za miriyoni. Nawe ishobora kukugirira akamaro.