Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 INGINGO YO KU GIFUBIKO

Ni iki kiranga incuti nyancuti?

Ni iki kiranga incuti nyancuti?

KU ITARIKI ya 25 Ukuboza 2010, umugore wo mu Bwongereza w’imyaka 42 yashyize ubutumwa buvuga ko agiye kwiyahura ku rubuga ruhuza abantu benshi ruzwi cyane. Yanditse ubwo butumwa atabaza, kugira ngo hagire umuntu umwitaho. Nubwo yari afitanye “ubucuti” n’abantu barenga igihumbi kuri urwo rubuga, nta n’umwe wigeze amutabara. Bukeye bwaho, abapolisi baje kubona umurambo we yiyahuje imiti irenze urugero.

Muri iki gihe, ikoranabuhanga ridufasha kubona “incuti” zibarirwa mu magana, ndetse zibarirwa mu bihumbi kuri interineti. Icyo ukora ni ukongera amazina yazo ku rutonde rw’incuti zawe. Nanone iyo ushaka kugira uwo uvana kuri urwo rutonde, usiba izina rye bikaba birarangiye. Icyakora iyo nkuru iteye agahinda y’umugore wo mu Bwongereza, igaragaza neza ko abantu benshi babuze incuti nyancuti. Ubushakashatsi buherutse gukorwa bugaragaza ko incuti nyancuti zigenda ziba nke, nubwo uburyo bwo gusabana bugenda bwiyongera.

Kimwe n’abandi bantu benshi, nawe ushobora kuba wemera ko kugira incuti nyancuti ari iby’ingenzi cyane. Nanone ushobora kuba wemera ko kugirana ubucuti bikubiyemo ibirenze guhurira kuri interineti, waba ukoresheje orudinateri cyangwa telefoni. Ni iki kiranga incuti nyancuti? Wakora iki kugira ngo ubere abandi incuti nyancuti kandi ubucuti bwanyu burambe?

Amahame ane akurikira akubiyemo inama z’ingirakamaro zo muri Bibiliya zagufasha kubera abandi incuti nyancuti.

 1. Jya ugaragaza ko wita ku ncuti yawe by’ukuri

Kugirana ubucuti nyakuri n’umuntu bisaba kwiyemeza. Mu yandi magambo, incuti nyancuti ni ya yindi yumva ko hari icyo ikugomba, kandi ikakwitaho by’ukuri. Birumvikana ariko ko abafitanye ubucuti bombi bagomba kugira uwo muco wo kwiyemeza, kandi ibyo bibasaba gushyiraho imihati no kugira ibyo bigomwa. Ariko nanone bibahesha imigisha myinshi. Ibaze uti “ese niteguye kwigomwa, ngatanga igihe cyanjye n’ubutunzi bwanjye ku bw’incuti yanjye?” Wibuke ko kugira ngo ugire incuti nyancuti, nawe ugomba kubanza kubera abandi incuti nyancuti.

ICYO ABANTU BABA BITEZE KU NCUTI ZABO

Irene: “Nk’uko ubusitani bugomba guhingirwa kugira ngo bube bwiza, kubumbatira ubucuti ufitanye n’abandi bisaba igihe no kubitaho. Wagombye kubanza kugira icyifuzo cyo kubera abandi incuti nyancuti. Jya ubagaragariza ko ubakunda kandi ko ubitaho buri wese ku giti cye, kandi ube witeguye kuboneka mu gihe bagukeneye.”

Luis Alfonso: “Abantu bo muri iki gihe bashishikarizwa kwikunda aho kwita ku bandi. Ku bw’ibyo, iyo umuntu akwitayeho by’ukuri nta nyungu abifitemo, aba agukoreye ikintu gikomeye.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Ibyo mushaka ko abantu babagirira, mube ari byo mubagirira namwe. Mugire akamenyero ko gutanga, namwe muzahabwa” (Luka 6:31, 38). Muri uyu murongo, Yesu ashishikariza abantu kutikunda no kugira ubuntu. Uwo muco wo kugira ubuntu utuma abantu bagirana ubucuti nyakuri. Iyo witaye ku ncuti zawe udategereje inyungu, urukundo bagukunda rurizana.

2. Jya ushyikirana n’incuti zawe neza

Iyo abantu badashyikirana buri gihe, ubucuti bwabo ntibukomera. Ku bw’ibyo, mujye muganira ku bintu bibashishikaza mwembi. Jya utega amatwi incuti yawe kandi uhe agaciro ibitekerezo byayo. Mu gihe bishoboka, jya uyishimira kandi uyitere inkunga. Rimwe na rimwe, incuti ishobora gukenera kugirwa inama cyangwa gukosorwa, kandi kuyigira inama si ko buri gihe biba byoroshye. Ariko kandi, incuti y’indahemuka igira ubutwari bwo kwereka mugenzi wayo ikosa yakoze, byaba ngombwa ikamugira inama idaciye ku ruhande.

ICYO ABANTU BABA BITEZE KU NCUTI ZABO

Juan: “Incuti nyancuti yagombye kuba ishobora gutanga ibitekerezo yisanzuye, ariko ntikurakarire mu gihe hari ibyo mutemeranyijeho.”

Eunice: “Incuti mba nshaka, ni za zindi ziba ziteguye ko tumarana igihe zikantega amatwi, cyane cyane mu gihe mfite ibibazo.”

Silvina: “Incuti nyakuri zikubwiza ukuri nubwo zaba zizi ko biri bukubabaze, bitewe n’uko ziba zikwifuriza ibyiza.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Umuntu wese ajye yihutira kumva ariko atinde kuvuga, kandi atinde kurakara” (Yakobo 1:19). Incuti nyakuri zose zikunda umuntu uzitega amatwi. Ariko iyo twiharira ijambo mu gihe tuganira na zo, biba bigaragaza ko twibwira ko ibitekerezo byacu ari byo by’ingenzi kuruta ibyazo. Ku bw’ibyo, mu gihe incuti yawe yifuza kukubwira uko yiyumva n’ibiyihangayikishije, ujye uyitega amatwi kandi wirinde kurakara mu gihe ikubwije ukuri. Mu Migani 27:6 hagira hati “ibikomere bitewe n’umukunzi bizanwa n’ubudahemuka.”

 3. Ntukitege ibitangaza

Uko ubucuti dufitanye n’umuntu bugenda bukomera, ni na ko tugenda turushaho kubona amakosa ye. Incuti zacu ntizitunganye kandi natwe ntituri shyashya. Ku bw’ibyo, ntitwagombye na rimwe kuzitegaho ubutungane. Ahubwo twagombye kwishimira imico myiza yazo, tukihanganira amakosa yazo.

ICYO ABANTU BABA BITEZE KU NCUTI ZABO

Samuel: “Incuro nyinshi, twitega byinshi ku bandi kuruta ibyo twitega kuri twe ubwacu. Nituzirikana ko dukora amakosa kandi tukumva ko dukeneye kubabarirwa, bizatuma twumva ko tugomba no kubabarira abandi.”

Daniel: “Jya wumva ko incuti zawe zishobora gukora amakosa. Mu gihe mugiranye ibibazo, byaba byiza mwihutiye kubikemura, kandi mukagerageza kubyibagirwa.”

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Ese witeguye kubabarira?Abakolosayi 3:13, 14

“Twese ducumura kenshi. Niba hari umuntu udacumura mu byo avuga, uwo ni umuntu utunganye ushobora no gutegeka umubiri we wose” (Yakobo 3:2). Ibivugwa muri uwo murongo ni ukuri, kandi kubikurikiza bishobora kudufasha kwishyira mu mwanya w’incuti zacu. Ibyo na byo bizatuma twirengagiza amakosa y’abandi cyangwa ibibi badukorera byatuma tubarakarira. Bibiliya igira iti “mukomeze kwihanganirana no kubabarirana rwose igihe umuntu agize icyo apfa n’undi. . . . Ariko ikigeretse kuri ibyo byose, mwambare urukundo, kuko ari rwo rwunga abantu mu buryo bwuzuye.”Abakolosayi 3:13, 14.

 4. Jya ugirana ubucuti n’abantu b’ingeri zose

Ni iby’ukuri ko tugomba gutoranya neza abo tugirana na bo ubucuti. Ariko ibyo ntibishatse kuvuga ko tugomba kugirana ubucuti n’abantu bafite imyaka runaka cyangwa abakuriye mu mimerere runaka gusa. Kugirana ubucuti n’abakuru n’abato, abo mu mico itandukanye no mu bihugu bitandukanye, bishobora kutwungura byinshi.

ICYO ABANTU BABA BITEZE KU NCUTI ZABO

Unai: “Kugirana ubucuti n’urungano rwawe gusa cyangwa abo muhuza gusa, ni nko guhora wambaye imyambaro y’ibara ukunda gusa. Uko waba ukunda iryo bara kose, amaherezo ugeraho ukarirambirwa.”

Funke: “Kugirana ubucuti n’abantu batandukanye, byatumye ngira ibitekerezo by’abantu bakuze. Nitoje kubana neza n’abantu b’ingeri zose, kandi ibyo byatumye ndushaho kwisanzura ku bandi no kumenya uko nitwara mu gihe imimerere ihindutse, kandi incuti zanjye zirabinkundira.”

Ese ugirana ubucuti n’abantu b’ingeri zose?2 Abakorinto 6:13

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Ku bw’ibyo, ndababwira nk’ubwira abana nti ‘namwe mwaguke’ ” (2 Abakorinto 6:13). Bibiliya idutera inkunga yo kugirana ubucuti n’abantu b’ingeri zose. Nitubigenza dutyo, bizatugirira akamaro kandi abandi barusheho kudukunda.