Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Amadini

Amadini

Kuki hariho amadini menshi?

“Musuzugura amategeko y’Imana, mukizirika ku migenzo y’abantu.”Mariko 7:8.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Abantu ‘bakenera ibintu byo mu buryo bw’umwuka,’ kandi babibona ari uko basenze Imana (Matayo 5:3). Kugira ngo babigereho, bashinze amadini menshi bashingiye ku bitekerezo by’abantu, aho gushingira ku by’Imana.

Urugero, Bibiliya yavuze ko abayoboke b’idini rimwe ryo mu kinyejana cya mbere bari “bafite ishyaka ry’Imana, ariko ridahuje n’ubumenyi nyakuri, kuko kuba bataramenye gukiranuka kw’Imana ahubwo bagashaka kwishyiriraho ukwabo bwite, byatumye batagandukira gukiranuka kw’Imana” (Abaroma 10:2, 3). Amadini menshi yo muri iki gihe na yo ni uko ameze, kuko “inyigisho yigisha ari amategeko y’abantu.”Mariko 7:7.

 Ese kugira idini ni ngombwa?

“Tujye tuzirikanana kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana no gukora imirimo myiza, tutirengagiza guteranira hamwe.”Abaheburayo 10:24, 25.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Mu Baheburayo 10:25 hakoreshwa imvugo igira iti “tutirengagiza guteranira hamwe.” Ayo magambo agaragaza ko Imana yifuza ko abantu bagira gahunda yo guteranira hamwe mu rwego rw’itsinda bagasenga. Ariko se buri wese akwiriye kugira uburyo bwe bwo kumenya Imana n’ibyo idusaba? Oya. Bibiliya ivuga ko abasenga Imana mu buryo yemera bose bagombye ‘kuvuga rumwe, bakunga ubumwe mu bitekerezo kandi bakagira imyumvire imwe’ (1 Abakorinto 1:10). Bari kuzajya bibumbira mu matorero kandi ‘bagakunda umuryango wose w’abavandimwe’ wo ku isi hose (1 Petero 2:17; 1 Abakorinto 11:16). Kugira ngo dushimishe Imana, tugomba kuba turi mu idini nk’iryo ryunze ubumwe kandi rikorera kuri gahunda.

Ese dushobora kumenya idini ry’ukuri?

“Ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana.”Yohana 13:35.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

. Bibiliya itanga urugero rwadufasha kumenya abari mu idini ry’ukuri, igira iti “muzabamenyera ku mbuto zabo. Mbese hari uwasarura imizabibu ku mahwa, cyangwa imbuto z’umutini ku bitovu” (Matayo 7:16)? Kugira ngo umenye gutandukanya umutini n’igitovu, si ngombwa ko uba umuhanga mu by’ibimera. Mu buryo nk’ubwo, si ngombwa ko uba umuhanga mu by’idini kugira ngo umenye gutandukanya idini ry’ukuri n’iry’ikinyoma. Ni izihe mbuto cyangwa ibimenyetso biranga idini ry’ukuri?

  • Idini ry’ukuri ryigisha ukuri ko mu Ijambo ry’Imana, ari ryo Bibiliya (Yohana 4:24; 17:17). Ntiryigisha filozofiya z’abantu.

  • Idini ry’ukuri rifasha abantu kumenya Imana, hakubiyemo no kumenya izina ryayo ari ryo Yehova.Yohana 17:3, 6.

  • Idini ry’ukuri ryigisha ko ibibazo by’abantu bizakemurwa n’Ubwami bw’Imana; si ubutegetsi bw’abantu.Matayo 10:7; 24:14.

  • Idini ry’ukuri ryimakaza urukundo ruzira ubwikunde (Yohana 13:35). Ryigisha abayoboke baryo kubaha abantu b’amoko yose, gukoresha igihe cyabo n’umutungo wabo bagafasha abandi, no kutivanga mu ntambara zishyamiranya ibihugu.Mika 4:1-4.

  • Idini ry’ukuri rigenga imibereho y’abayoboke baryo. Ntibaribamo by’umuhango cyangwa ngo bagendere ku migenzo yaryo gusa, ahubwo bashyira mu bikorwa ibyo babwiriza.Abaroma 2:21; 1 Yohana 3:18.

Abahamya ba Yehova ari bo banditsi b’iyi gazeti, bihatira kubaha Imana mu magambo no mu bikorwa. Niba wifuza kubyibonera, turagutera inkunga yo kujya mu materaniro yabo abera ku Nzu y’Ubwami.