Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

‘Nimwitegereze inyoni mwitonze’

‘Nimwitegereze inyoni mwitonze’

INYONI nta ho utazisanga ku isi, kandi kuzibona biroroshye cyane kuruta ibindi biremwa. Uretse n’ibyo, kuba zitandukanye mu miterere, amabara, uturirimbo, uko zikina n’imyitwarire yazo, bituma abantu bazirangarira kandi bakishimira kuzitegereza.

Isandi

Ushobora no kwitegereza ibyo zikora buri munsi. Urugero, ushobora kubona inyoni y’inkomanga irimo idonda igiti, imisure irimo yona ibishyimbo bikiri imigondoro, inuma nto y’ingabo irimo ireshya iy’ingore, intashya ihugiye mu mirimo yo kubaka icyari cyayo cyangwa inyombya igaburira ibyana byayo.

Inkanga

Hari izindi nyoni uzabona zikagutangaza, urugero nka kagoma, agaca na sakabaka, zirimo zitembera mu kirere zimeze nk’izikigenzura. Hari n’izindi uzabona zikagusetsa, urugero nk’ibishwi birimo birwanira ibyokurya, inuma nini y’ingabo irega igituza kugira ngo ireshye iy’ingore cyangwa igikona gihanamye ku rutsinga rw’umuriro rudigadiga, cyabuze uko kiruhagararaho. Hari n’izindi uzitegereza zikunyuze hejuru zimutse, urugero nk’ibishondabagabo, imisambi cyangwa inyange maze ukumva uranezerewe. Hashize imyaka ibarirwa mu bihumbi inyoni nk’izo zimuka. Iyo abantu bazitegereza batangazwa n’ubushobozi zifite bwo gukora ingendo ndende, kandi zigakurikiza  gahunda idahindagurika. Ibyo bigaragazwa n’amagambo Umuremyi wacu yavuze agira ati “igishondabagabo kiguruka mu kirere kimenya neza igihe cyacyo cyagenwe, n’intungura n’intashya n’isoryo ziritegereza zikamenya neza igihe zigarukira.”Yeremiya 8:7.

Inyoni mu bihe bya Bibiliya

Inyoni zivugwa kenshi muri Bibiliya, kandi ahanini ikiba kigamijwe ni ukutwigisha amasomo y’ingenzi. Urugero, Imana yabwiye Yobu ibirebana n’imbuni n’umuvuduko wayo udasanzwe igira iti “iyo ikubita amababa yayo iyazamura, iseka ifarashi n’uyigenderaho” (Yobu 39:13, 18). * Nanone Imana yabajije Yobu iti “mbese ubuhanga bwawe ni bwo butuma agaca gatumbagira? . . . Mbese ni wowe utegeka kagoma gutumbagira mu kirere” (Yobu 39:26, 27)? Ibyo bitwigisha iki? Inyoni zikora ibintu bitangaje kandi abantu batabizifashijemo. Ubwo bushobozi bugaragaza ubwenge bw’Imana; si ubw’abantu.

Umwami Salomo yanditse ibirebana n’ “ijwi ry’intungura” rigaragaza ko itumba rigeze (Indirimbo ya Salomo 2:12). Nanone, igihe umwanditsi wa Zaburi yavugaga ibirebana n’ukuntu yifuzaga cyane gukorera Imana mu rusengero rwayo, yanagize icyo avuga ku ntashya. Yabaye nk’ugaragaza ko yari afitiye ishyari iyo nyoni agira ati “yemwe n’inyoni yabonye inzu, intashya na yo ibona icyari, aho yashyize ibyana byayo hafi y’igicaniro cyawe gikomeye, Yehova.”Zaburi 84:1-3.

“So wo mu ijuru arazigaburira. None se ntimuzirusha agaciro?”Matayo 6:26

Zimwe mu ngero nziza cyane zivuga iby’inyoni, zatanzwe na Yesu Kristo. Zirikana amagambo aboneka muri Matayo 6:26 agira hati “nimwitegereze mwitonze inyoni zo mu kirere: ntizibiba cyangwa ngo zisarure, cyangwa ngo zihunike mu bigega; nyamara So wo mu ijuru arazigaburira. None se ntimuzirusha agaciro?” Urwo rugero rukora ku mutima rwizeza abigishwa ba Yesu ko Imana ibaha agaciro, bityo bakaba batagomba guhangayika bibaza uko bazabona ibibatunga.Matayo 6:31-33.

Muri iki gihe, abantu benshi bakunda kwishimisha bareba inyoni, kandi ibyo birumvikana kuko batangazwa n’udukino twazo, ukuntu zirambagizanya, ubwiza bwazo n’uturirimbo twazo. Nanone iyo umuntu azitegereje yitonze, zimwigisha amasomo y’ingirakamaro ku birebana n’ubuzima. Ese ‘uzitegereza inyoni witonze’?

^ par. 6 Imbuni ni yo nyoni irusha izindi zose ubunini n’umuvuduko. Ishobora kugera ku muvuduko w’ibirometero 72 mu isaha, iyo yiruka ahantu hagufi.