INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | ABABYEYI
Uko wakwitoza guhakanira umwana wawe
AHO IKIBAZO KIRI
Igihe cyose umwana wawe agusabye ikintu ukakimwimwa ntabyumva. Ahubwo uko ukomeza kumuhakanira, ni ko akomeza gutitiriza kugira ngo umuhe icyo agusaba. Iyo ubonye ko ibyo wakoze byose nta cyo bigezeho, uhitamo kuva ku izima kuko uba wumva nta kundi byagenda. Nubwo buri gihe uba wamaramaje kumuhakanira, amaherezo wongera kumwemerera ibyo agusabye nubwo uba ufite ingingimira.
Iyo ngeso yokamye umwana wawe ushobora kuyimucaho. Icyakora hari ibintu bimwe na bimwe ugomba kubanza kumenya ku birebana no guhakanira umwana.
ICYO WAGOMBYE KUMENYA
Guhakanira umwana wawe si ubugome. Hari ababyeyi bumva ko kugira icyo bima umwana ari ubugome, bakavuga ko wenda umubyeyi yagombye kungurana ibitekerezo n’umwana we, akisobanura byaba na ngombwa bakajya mu mishyikirano. Nanone, bumva ko ababyeyi batagombye kugira icyo bima umwana wabo kugira ngo atazabarakarira.
Ni iby’ukuri ko mu mizo ya mbere, guhakanira umwana wawe bishobora kumubabaza. Icyakora bimwigisha isomo ry’ingenzi ry’uko mu buzima hari imipaka umuntu atagomba kurenga. Ariko iyo ugamburuye ukamuha ibyo agusaba byose, uba upfobeje ububasha bwawe, bityo ukaba urimo umwereka ko niyikunguza, azajya agukoresha icyo ashaka cyose. Nyuma y’igihe ibyo bishobora kuzatuma agusuzugura. Ubundi se umwana yakubaha ate umubyeyi nk’uwo akoresha icyo ashatse bitamugoye?
Guhakanira umwana bimutegurira kuzitwara neza mu gihe cy’amabyiruka n’igihe azaba amaze kuba mukuru. Bimutoza kugira ibyo yiyima. Ibyo bituma iyo ageze mu gihe cy’amabyiruka adapfa gushukwa n’urungano, ngo yemere gusambana cyangwa gukoresha ibiyobyabwenge.
Nanone guhakanira umwana bimutegurira kuba umuntu mukuru. Dogiteri David Walsh yaravuze ati “mu buzima, [abantu bakuru] ntitubona buri gihe ibyo dushaka byose. Ubwo rero iyo twigishije abana bacu ko isi izabashyirira ku isahani icyo basabye cyose, tuba tubahemukira.” *
ICYO WAKORA
Jya wibanda ku ntego yawe. Icyo wifuza ni uko umwana wawe yazavamo umuntu ushoboye, udategekwa n’ibyiyumvo kandi akazagira icyo ageraho amaze gukura. Ariko iyo umuha icyo asabye cyose, bishobora gutuma iyo ntego utayigeraho. Bibiliya ivuga ko iyo umuntu ‘ateteshejwe kuva akiri muto, amaherezo aba indashima’ (Imigani 29:
Mu gihe umuhakaniye, ntukisubireho. Jya uzirikana ko utangana n’umwana wawe. Ubwo rero nta mpamvu yo gushyogoranya na we nk’aho ukeneye ko aguha uburenganzira bwo kumuhakanira. Birumvikana ko uko abana bagenda bakura, baba bakeneye kugira “ubushobozi bwo kwiyumvisha ibintu bwatojwe gutandukanya icyiza n’ikibi, binyuze mu kubukoresha” (Abaheburayo 5:
Komera ku mwanzuro wawe. Umwana wawe ashobora kwiriza cyangwa akakwinginga kugira ngo arebe ko wakwisubiraho. Mu gihe ibyo bikubayeho wabyifatamo ute? Hari igitabo cyatanze inama igira iti “jya witandukanya n’umwana wawe. Mubwire uti ‘niba ushaka kwiriza, nakubwira iki. Ariko umenye ko atari byo biri butume nkumva. Jya mu cyumba cyawe urire, nurangiza ugaruke’ ” (Loving Without Spoiling). Mu mizo ya mbere, gufata umwanzuro nk’uwo utajenjetse bishobora kukugora, kandi umwana wawe na we kubyakira bikamugora. Ariko nabona ko iyo wavuze uba wavuze, azagabanya amarere.
Jya ushyira mu gaciro. Ku rundi ruhande ariko, ntugahakanire umwana wawe ugamije gusa kumwereka ko umufiteho ububasha. Ahubwo ‘gushyira mu gaciro kwawe bimenywe n’abantu bose’ (Abafilipi 4:
^ par. 10 Byavuye mu gitabo No: Why Kids
Ntugahakanire umwana wawe ugamije gusa kumwereka ko umufiteho ububasha