NIMUKANGUKE! Nzeri 2014 | Uko wahangana n’umunaniro ukabije
Umunaniro uterwa n’akazi ushobora gutuma urwara kandi ubuzima bukakubihira. Wakora iki ngo uwirinde?
Hirya no hino ku isi
Ibirimo: itegeko risaba abana kwita ku babyeyi babo bageze mu za bukuru, ihohoterwa rikorerwa abagore, abahanga mu gukora ibintu by’ibyiganano.
INGINGO Y'IBANZE
Uko wahangana n’umunaniro ukabije
Dore ibintu bine byatuma akazi ukora kataguhitana.
INAMA ZIGENEWE UMURYANGO
Uko wakwirinda kugira inzika
Ese gupfobya ikosa ryakozwe, ukarifata nk’aho ritigeze ribaho, ni byo bigaragaza ko ubabariye uwo mwashakanye?
Uko wahangana n’indwara ya diyabete
90 ku ijana by’abafite isukari iri hejuru mu maraso ntibaba babizi.
ABANTU BA KERA
Uko Esipanye yirukanye Abamorisike
Kuba Abamorisike barirukanywe byatumye igihugu cyose kiba icy’Abagatolika.
ESE BYARAREMWE?
Imyakura y’inzige ituma zitagongana
Ni iki gifasha inzige kutagongana mu gihe zimuka ari nyinshi?
Ibindi wasomera kuri interineti
Nasobanurira abandi nte uko mbona ibirebana n’ibitsina?
Niba hari abajya bakubaza niba ukiri isugi, ese wabasobanurira icyo Bibiliya ibivugaho?
Icyo bagenzi bawe bavuga ku ngeso yo kurazika ibintu
Iyumvire ukuntu bagenzi bawe bavuga ingaruka zo kurazika ibintu n’akamaro ko gukoresha igihe neza.
Imana yohereza Mose muri Egiputa
Mose na Aroni bagaragaje ubutwari igihe bavuganaga na Farawo. Muvane uyu mwitozo kuri interineti kugira ngo mumenye byinshi.